Soma iyi nkuru nawe irakureba, kuko akenshi dukora amakosa tutazi nibyo dukora

Umusore w’imyaka 24 yareberaga mu idirishya rya gari ya moshi mazearasakuza cyane abwira se ati:” Papa reba! Ibiti biri gusubira inyuma kandi

byiruka cyane!!!!!! Ise aramusekera cyane n’ibyishimo byinshi! Abantu bari

bicaye aho iruhande rwabo bareba wa musore w’imyaka 24 barabwirana

bati:” uyu arakuze ariko afite ibitekerezo by’abana! Ashobora kuba afite

ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe murabona ko na se ntacyo bimubwiye.

Ako kanya wa musore arongera abwira se ariko noneho yatangaye cyane ati:”

Papa papa! Reba noneho n’ibicu birimo kujyana natwe!!!

Ba bantu bicaranye bananirwa kwihangana, babwira wa musaza bati:”

Musaza nikuki utajyana uyu mwana kwa muganga wo mu w’indwara zo

mutwe!!!?

Umusaza araseka cyane ati:”narabikoze! Ubu tuvuye kwa muganga gusa si

uw’indwara zo mu mutwe ahubwo umuhungu wanjye yavukanye ubumuga

bwo kutabona ubu uyu munsi nibwo abashije kureba kuva yavuka, ashobora

kuba afite imyitwarire idakwiye imbere yanyu, ariko kuri njye ni igitangaza

gikomeye kuko nahoraga nsaba Imana ngo inkirize umwana none yabikoze”.

Ba bantu aho bicaye babura icyo bavuga, amarira abazenga mu maso

avanze n’ikimwaro.

Buri muntu ku isi afite amateka ye igihe nta makuru ahagije umufiteho si

byiza ko umucira urubanza, gusa ushobora no gusanga ahubwo ari wowe

wamufasha mu cyimbo cyo kumuseka no kumva ko ibyo akora bidakwiriye.

Tujye dukorera abandi ibyiza kandi nk’uko Umwanditsi wa Bibliya yabivuze:”

ineza yacu imenywe na bose
Niba ugakunze gasangize abandi!

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s