Muri aba bagabo wowe wahitamo kuba uwuhe? Cyangwa wahitamo gushaka uwuhe? 

Mu mico y’aba bagabo wowe wahitamo uwuhe?  
Mu butumwa bwinshi bwagiye butugeraho kuri Dusabane Magazine nagiye mbona itandukaniro rigaragara cyane ku bagabo mu ngo kimwe nuko hari itandukaniro ku bagore, ariko bo inkuru yabo tuzayikora nyuma. Mubyo nabonye bigatuma mbona ko ari ngombwa gukora iyi nkuru ni uburyo abagabo bitwara mu rugo cyane cyane kubijyane no kwereka abagore babo urukundo.
Hari ikiciro cy’abagabo borohera abagore babo, bakababwira amagambo meza yose bashaka kumva y’urukundo, bakabatetesha, bakabatembereza, bakabaha ibyo bakeneye byose ku buryo ntacyo babura mu rugo, ariko kandi ugasanga ari abagabo b’abasambanyi bafite amahabara, ugasanga kenshi na kenshi binazwi, ariko nanone abagore babo bagahitamo kwinumira kuko batifuza gusenya.
Ikiciro cya kabiri ni abagabo baba basa nk’ibirura mu rugo, bagahora batanga amategeko, ugasanga abagore babo ntibahumeka, nta mahoro bafite mu rugo, intonganya zidashira, bakaba ari abagabo badasambana ariko ugasanga baragize abagore babo ibikoresho. Ngo abagabo barakundwa, abagore babo bakarwubaka uko kuko kuri bo bumva ko buri rugo rugira ikigeragezo cyarwo.
Ikiciro cya gatatu ni abagabo bagira umwaga, amahane ugasanga ari yose mu rugo kandi na none bakaba bafite inshoreke cyangwa bajya mu ndaya. Amahane yabo ahanini akaba ari ukugira ngo abagore babo bativumbura ahubwo bakabuka inabi kugira ngo hatagira n’uvuga. Bakaba ba nyirandarwemeye. Nubwo hari abagore bahitamo gutandukana n’abagabo nk’abo, umubare munini w’abanyarwandakazi uhitamo guhebera urwaje.
Ikiciro cya kane ni abagabo usanga badafite icyo bamaze mu rugo. Akaba nta kazi, n’ako yari afite baramwirukanye, akirirwa mu nzoga cyangwa arya na ducye umugore yakoreye.Ugasanga umugore yirya akimara ngo abana bataburara ndetse babone n’amafaranga y’ishuri. Ijoro ry’urukundo umugore atakizi icyo ari cyo kuko buri mugoroba umugabo ataha yasinze nta n’akabaraga yifitiye kuko inzoga ziba zaramurushije imbaraga.
Birumvikana ko umugabo buri mugore wese yifuza ari ikiciro cya gatanu, umugabo ukunda kandi agakundwakaza umugore we. Umugabo udaca inyuma umugore we kandi akirinda intonganya mu rugo. Nibyo koko ntazibana zidakomanya ihembe, ariko kandi ikibazo cyose kigashakirwa umuti kandi mutarinze no gutonganira imbere y’abana. Umugabo uha umwanya umugore we akamubwira amagambo y’urukundo kandi akanarumwereka koko. Umugabo umugore wese ataha ava ku kazi amukumbuye kandi nyamara bararanye.
Iki cyiciro cya gatanu ntabwo ari cyo turi buvugeho .
ari wowe muri ibi byiciro bine wahitamo ikihe? ese ari wowe wakora iki?
Comment yawe turayitegereje

Advertisements

2 responses to “Muri aba bagabo wowe wahitamo kuba uwuhe? Cyangwa wahitamo gushaka uwuhe? 

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s