Urwenya

Umwana w’umunyeshuri yabaye uwambere maze asaba se ibihembo, se

amubajije icyo ashaka ko amuhemba

amusaba ko bazatemberana. Mu

gutembera, ari kumwe na se baca ku

nzu nziza maze se aratangara ati:

“Mbega umusenzi ngo arubaka

amaheru y’inzu”!

Ni uko barikomereza bagera ku

mudugudu mwiza cyane, se akubita

akavugirizo aratangara cyane ati

“mbega amaheru y’umudugudu

abasenzi bujuje aha wee!”. Ibyo byose

umwana yabitaga mu matwi

akicecekera akiyumvisha ko umusenzi

ari umuntu w’umuherwe naho amaheru

akaba ikintu cyiza cyane.

Ni uko papa we nibwo yagiye

kumugurira amandazi maze umwana

aryohewe abwira se ati “mbega

abasenzi ukuntu bafite amaheru

y’amandazi!” (na ba nyiri ukuyacuruza

bahari)

Nyuma y’ibiruhuko abanyeshuri

basubiye ku ishuri, mwarimu abaza buri

mwana icyo yifuza kuzaba narangiza

kwiga, ageze kuri wa mwana ujya uba

uwa mbere ati “njye ndifuza kuzaba

umusenzi”

Ni uko mwarimu agwa mu kantu,

aramubaza ati “ese ubwo noneho

urumva ushaka kuzatunga iki mu

buzima bwawe?”, umwana ntiyazuyaza

ati nshaka kuzatunga “amaheru”,

mwarimu bikomeza kumuyobera.

Umwana akomeje kubona mwarimu

byamuyobeye, mu kubimwumvisha

amuha urugero ati “umugabo wawe ni

umusenzi kuko afite amaheru

y’umugore”.😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s