Disi apfuye atarongoye


*DISI; DISI; DISI*!!!!
*Disi*, Baramubenze!

*Disi*, Yarongowe(ye) akiri muto!

*Disi*, Yarongowe(ye) ashaje!

*Disi*, Apfuye atarongowe(ye)!

*Disi*, Baramwirukanye (Divorce)!

*Disi*, Yarapfakaye!

*Disi*, Yapfakaye akiri muto!

*Disi*, Umugabo we numusaza!

*Disi*, Umugore we numukecuru!

*Disi*, Umugabo we numukene!

*Disi*, Ntiyigeze abyara!

*Disi*, babuze urubyaro!

*Disi* yabyaye umwana umwe gusa!

*Disi*, Yabyaye abakobwa gusa!

*Disi*, Yabyaye abahungu gusa!

*Disi*, Yabyaye impanga gusa!

*Disi*, Yataye urubyaro rwe kubera akazi!

*Disi*, yaretse akazi ke kubera abana be!
Bavandimwe, Nigute umuntu avukira muri *DISI*? Ugakurira muri *DISI*? Ugapfira muri *DISI*? Byose bibera muri communaute ya *DISI*; Mbese muri make ubwenge bwacu bwabaye *DISI*!!!!

Niryari tuzareka abantu bakiberaho mumahoro? Tukishimira uko babayeho cyangwa uko babanye niba bo babona ari nta kibazo bibateye? Niryari tuzareka gukomeretsa no kubabaza abandi? 
Bavandimwe kugirango tworoherane muri ubu buzima bwa hano ku isi, ningombwa ko twitoza ibi bikurikira:

– Ntitugashake gusobanura buri kintu.

– Ntitukivange mubitatureba.

– Twitoze kwumva mbere yo kuvuga.  

– Twitoze guseka.  

– Twitoze kwirengagiza. 
Kugira umutima ucyeye sigisebo nta nubwo ari inenge; kwirengegiza si ubugoryi; Kubabarira nabyo si ukugira intege nke; Guceceka nabyo si ubugwari ahubwo ni umuco cyangwase uburere.
Ibi byose iyo tubivuga twiyibagiza ko: Gushaka; Kubyara; Kurera; Gukura; Gupfakara; Kubura urubyaro; nibindi, nibindi ……. byose ari igeno rya Nyagasani.
Nyagasani yishimira babandi birengagiza ibyabababayeho, hanyuma bakababarira ababakosereje.

Advertisements

dusabane

Dusabane Magazine (www.dusabane.wordpress.com) ni blog ibagezaho inkuru ndende zanditse kuburyo bw’ uruhererekane (series) , urwenya ndetse n’ andi makuru atandukanye muzagenda mubonaho. Intego ya Dusabane Magazine ni ugusabana, kwidagadura (Entertainment), guhanahana amakuru n’ ibindi , tukaba tubashishikariza kudukurikira buri munsi kuko ntituzabatenguha. Dusabane Magazine

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s