Ntibisanzwe , umuzamu yatawe muri yombi nyuma yo gutsindwa ibitego 43 mu mukino umwe


Umunyezamu w’umudage, Marco Kwiotek, yatawe muri yombi na Polisi yamusanze ku kibuga ari mu myitozo, ibi bikaba byaramubayeho nyuma y’iminsi 5 atsinzwe ibitego 43 mu mukino umwe.
Ikinyamakuru The Sun kivuga ko ikipe Marco Kwiotek arindira izamu yitwa SV Volderort, ikaba iherutse kwandagazwa n’indi kipe yitwa PSV Oberhausen yayitsinze ibitego 43 byose ku busa.
Muri uwo mukino, igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 35-0, maze ikipe ya PSV Oberhausen ikuramo abakinnyi bayo batatu nk’ikimenyetso cyo gusuzugura iyi kipe bakinaga, ariko nabwo mu gihe cya kabiri abakinnyi 8 babasha gutsinda ibindi bitego 8, umukino urangira ari 43 -0.
Ikinyamakuru The Sun kivuga ko Marco Kwiotek yatawe muri yombi na Polisi yo mu Burengerazuba bw’u Budage, bikaba byibazwa niba bifite aho bihuriye n’uyu mubare w’ibitego yatsinzwe n’ubwo Polisi yo yanze kugira icyo ibivugaho.
Umutoza w’iyi kipe witwa Liesenfeld ndetse n’umuyobozi wayo Christian Schröer batangaje ko byababereye urujijo, n’ubwo uyu munyezamu Marco Kwiotek yinjijwe ibitego byinshi cyane mu mukino umwe bakaba batarasobanukirwa niba yabihanirwa  n’amategeko.

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s