Uyu mwana we ngo arashaka kuba television

NDASHAKA KUBA TELEVISIONUmwarimu wigishaga muri primary

yasabye

abanyeshuri be kwandika umwandiko

uvuga

kuri : ” Ni iki wifuza ku Mana ? ”

Amasomo

arangiye akusanya impapuro zose

z’abanyeshuri , arataha , ageze mu

rugo

yicara hasi atangira gukosora !!

Mu gihe yari ari gukosora , abona

umwana

wanditse umwandiko uteye agahinda

, ku

buryo wamuteye kurira ! Umugabo we

araza ,

amwicara iruhande abona ari kurira ,

aramubaza ati habaye iki ? Ni iki

gitumye

urira ?

Umugore we aramusubiza ati : soma

ibi , ni

umwandiko w’umwe mu banyeshuri

banjye !

” Mana yanjye uzampe kuba

Television ,

ndashaka kubaho nka Television mu

rugo! Mu

rugo iwacu , Television ihabwa

agaciro cyane ,

buri muntu wese ayicara iruhande ,

ubona buri

wese yayishyizeho umutima , Iyo

Television iri

kuvuga , ababyeyi banjye baba

bayiteze

amatwi bishimye !

Ntibashobora gusakuriza TV,

ntibagirira

amahane TV, ntibakubita TV, niyo

mpamvu

nifuza kuba Television ! TV niyo izana

ibyishimo mu rugo , Ndifuza nanjye

kubona

uwo mwihariko wo kwitabwaho ,

nk’uko TV

iwubona ku babyeyi banjye , n’ubwo

TV yaba

idakora , ariko TV ifite agaciro

gakomeye !!

Mama na Papa iyo bageze mu rugo ,

ako

kanya bahita bicara imbere ya

Television ,

bakayicana , umwanya wawo

bakawumara

bari kuyireba ! TV yiba umwanya wa

Papa na

Mama ! Nimba Television , umwanya

wabo

bazawumpa !!

Iyo bari kureba TV, ababyeyi banjye

baba bari

guseka cyane , bamwenyura buri

kanya ,

nanjye ndifuza ko bazajya

bamwenyurira ,

bakanansekera , niyo mpamvu Mana

yanjye

nkusabye kubaho nka Television !

Mu gusoza , nindamuka mbaye TV,

nzashimisha ababyeyi banjye knd

njye ntuma

bidagadura , Mana nta kindi

nkusabye ,

ndashaka kubaho nka Television !! ”

Umugabo yarangije gusoma uwo

mwandiko ,

aravuga ati :” Mana yanjye weee

mbega

umwana ubabaje , disi afite irungu ,

yumva ari

wenyine , nta rukundo , nta

kwitabwaho abona

ku babyeyi be , ababyeyi be bateye

ubwoba “.

Wa mwarimu , amaso ye yuzuye

amarira ,

areba umugabo we aravuga ati : ”

Umuhungu

wacu niwe wanditse uyu mwandiko ”

ABANA BACU , NA RIMWE

NTIBAZIFUZE KUBA

WHATSAPP , FACEBOOK CYANGWA

TELEVISION !! Nzaba hafi y’umwana wanjye

ninjya na fcbk mbe ari we chatting na we.

sinzatuma yifuza kuba biriya byose.

GAHE UMUBYEYI WESE URABA UMUFASHIJE

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s