Umugore we yarapfuye, bimusigira agahinda gakomeye kuko yamusiganye n’ uruhinja

MUBUZIMA HARIBYO UGOMBA KWITONDERA :

Umugore wa Paul yarapfuye asiga akana k’agahinja, birumvikana ko Paul yasigaranye agahinda kenshi arinako arera ako kana kari
kakiri gato cyane, yaragakundaga
cyane kuko niko yarasigaranye.
Paul yarafite imbwa
yamurindiraga urugo, umunsi
umwe Paul yarari gukora
uturimo mugikoni sinzi uko
yasohotse ahita abona yambwa isohotse mu nzu yuzuye amaraso kumunwa wayo,
mbese imeze nkaho yaririmo kurya inyama mbisi, Paul yahise akubita agatima ku mwana we yasize aryamye nuko ahita afata
umuhini n’umujinya mwinshi
akubita ya mbwa mu mutwe ihita ipfa, nuko yinjira munzu vuba vuba~ ngo wenda arebe ko umwana we agihumeka. Mu kwinjira mu cyumba
asanga akana karimo gukinira
kuburiri gaseka ahubwo
atungurwa no kubona ikiyoka
kinini iruhande rw’umwana we gisa nkicyariwe cyane cyapfuye, ahita akubita agatima kuri yambwa, kumbe imbwa yarimaze kurwana nicyo kiyoka yakirumaguye itabara umwana.

Paul yahise asubira
hanze kureba wenda niba ya mbwa yaba igihumeka ariko asanga byarangiye, agahinda noneho kenda kumwica yicuza icyatumye ahubuka kwica imbwa atabanje kureba icyabaye.

Niba nawe wihutira kurakarira
umuntu cyangwa ugafata icyemezo uhubutse utanabanje kugenzura ngo urebe icyabiteye vuga uti “SINZOGERA” niba bijya bikubaho ariko!!

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s