MR JOSEPH PART 17
Niba utarasomye PART 16 wayisoma hano hasi
https://dusabane.wordpress.com/2017/01/28/mr-joseph-part-16/
.
Aho twagarukiye ubushize
.
stade, koko mpita mubona arimo kwinjira niko guhita murembuza araza aransuhuza, gusa ntakintu gikaze turavugana mpita mfata akaboko ndamubwira nti: ngwino hari ahantu nshaka ko umperekeza sandri!
.
part 17
.
Sandrine:hhhum! Naringize ngo uje kumpa igisubizo, none ahubwo urimo kunkurura! Njye: yeeeh! Ubwiwe niki se ko ndibukubwire tugezeyo!? Sandrine: hahaha! Cyangwa ni surprise! Eeeh sawa reka tugende! Njye: haha! Wowe tuza urabibona! Eseubundi sandri! ufite imyaka ingahe!? Nawe ati:yeeeh! Ndumva utangiyekuntera ubwoba!
.
.
.
Njye: gute se ndimo kugutera ubwoba sandri!? Sandrine: nonese iyo wasabye umuntu urukundo, agatangira kukubaza imyaka, urumva aba atagukatiye byarangiye! Njye ndumva aba ashaka kukwereka ko mutangana! Njye: yeeeh! Sha ibyukeka sibyo kabsa! Kandi rwose humura ushire umutima mugitereko kuko ibyo ushobora kuhabonera biruta urukundo njye naguha! Sandrine: yeeeh! Sha jose! Njye ntacyakundutira kabsa! Gusa ushatse wabwiza ukuri nkabimenya hakiri kare kuko ndumva bishya bishyira kundobo ushaka kuntera!
.
.
.
Njye: yoooh! Sha sandri! koko urankunda ariko nuko……. Ngiye kumubwira ko ankunda urudashoboka mba nibutse ko ngomba kubimubwirira kwamuzehe mpita nsheceka! Gusa muguceceka, Sandrine yahise abona ko nubundi byarangiye namwanze,atangira gushaka kwanga ko tujyana! Ndetse ahita ambwira ati: nonese jose! Iyo uvuga ukarangiza ko nubundi waritoboye byarangiye! Njye: ariko Sandrine rwose ntukabe gutyo! Ubwo se umbereye mumutima ngo umenye akandimo!? Nkivuga ntyo mbona umukobwa atangiye kurira, kumutima nti:” ariko se mushiki wanjye ko yankunze, ndabigenza nte koko, ubu se niyumva ko tuvukana arabyifatamo ate koko!”
.
.
.
Ubwo ntakindi nakoze nahise ngerageza kumutuzisha ariko nkabona umukobwa agahinda karenda kumuhitana,mbonye ntakundi byamera mpita mubwira nti: niko se sandri! ubwo koko uragira ngo umukunzi wawe ndire kandi ndi umuntu wumugtabo!? Mukuvuga gutyo mbona umukobwa arikanze ndetse ahita andeba mumaso,arampobera aravuga ati: sha jose! Urakoze cyane rwose, ubu ndishimye bitavugwa!
.
.
.
Njye: yeeeeh! Ngaho basi reka dutege agatax tujyane aho nshaka ko umperekeza! Sandrine: yeeeh!nonese jose! Ko narindi hamwe nabavandimwe hano muri stade,waretse tukaza kujyayo kumugoroba ko umupira utangiye kare! Njye: yeeeh! Ariko se…. cyangwa ntacyo ndaza kukureba umupira urangiye! Ubwo araba ari nko mu masaa kenda kuko ndabona utangiye saa sita! Ubwo nahise nsezera kuri Sandrine, yinjira muri stade nanjye mba nsubiye murugo!
.
.
.
Munzira ngenda nibaza ukuntu biragenda Sandrine namenya ko tuvukana, bikanyobera ndetse nareba urukundo ankunda nkumva ngize ubwoba! Kuko numvaga Atari bushobore kubyihanganira! Ibyo sinabyitayeho cyane,ahubwo narakomeje ngeze murugo nsanga jacob mugikari yicaye kugatebe ndetse yifashe kwitama, biranyobera, kumutima nkibaza nti:” ibi nibiki se kandi!ko bidasanzwe ra!?” ubwo njye nabonye binyobeye ndamwegera mukoraho,ariko nkabona umuhungu ntari hafi,ari mubitekerezo bya kure, murebye mu maso mbona hazenze amarira noneho mpita numva ubwoba buranyishe ndamubaza nti: Jacob!kombona uri hanze kandi umeze gutyo ,byagenze bite!? Gusa natangajwe kandi nterwa ubwoba nigisubizo yansubije, kuko nagiye kumva aravuze ati: jose! Ngiye kwica abantu babiri nonaha! Njye: yeeeh! Ngo.. ngo wica abantu babiri! Bande se kandi!?
.
.
.
Jacob: jose! Ubu ngiye kwica papa na uncle wanjye! Njye: yeeeh! Uravugibiki se Jacob! Wasaze cyangwa! Mukumubaza gutyo numva umuntu inyuma yanjye aravuze namarira menshi ati: niko se jose! Ko utatubwiye ko mama yaragiye kwicwa!? Mpindukiye mbona ni Yvette, numva nguye mukantu, biranshanga mpita mbaza nti: ibyo se kandi mwabikuyehe basha!? Ngiye kumva numva claude ahise asohoka mugikoni avuga ati: jose! Ninjye wabibabwiye kuko numvaga kwihererana ibintu nkibyo Atari byo kabsa!ubwo urumva Jacob na Yvette ntakintu bafite gukora!? Njye: yeeeh! Ariko se …… ariko nibyo byiza kugira ngo dushakire umuti wikibazo hamwe! Gusa nukubitwara gake!sibyo se jaco!?
.
.
.
Jacob: hhhum! Sha njye ntibankira kabsa…..cyangwa reka mbe nitonze,gusa sinzi ko bazanshika kabsa! Yvette: nibyo jaco! Reka twitonde,gusa njye ndumva nishakira mama! njye: ahubwo mureke twigire hamwe icyo gukora! Sibyo yve!? Yvette: sha nibyo rwose ariko….. atararangiza twumva Jacob arambajije ati: niko se jose! Basi nta nokumbwira ko umukobwa twakundanaga ,ari we mushiki wawe koko!?
.
.
Njye:yeeeh! Shahu se…… eee! Ngo mwakundanaga! Nonese Sandrine ntimugikundana!? Jacob: sha se! wagize ngo simperutse kumusohokana muri new vision bar, akankatira kumugaragaro ko harundi muntu yikundira, gusa nanjye nahise mbyakira ndetse ubungubu maze kumwikuramo niboneye undi unkunda nanjye nkamukunda! Nasubije ubwonko inyuma koko nibuka igihe nababonye basohoka muri new vision bar,kumutima nti:” ese burya Sandrine yakatiye Jacob kirya gihe!!!”” nakomeje kwibaza kuribyo ngiye kumva numva Yvette aramubajije ati: yeeeh! Nonese uwo mukunzi wawe mushya yitwa nde bro!?
.
.
.
Jacob: haha! Sha nyine, ubwo najyaga gusura Sandrine iwabo, nakomeje kujya nitegereza umukobwa wumukozi ukora yo nkabona ni mwiza ariko kubera nari murukondo na Sandrine nkumva bidashoboka ko nkunda uwo mukobwa witwa josiane! Yvette! Yeeh! None mwaje gukundana gute rero!? Jacob: eeh! Ahubwo se wagize ngo nikera, ko ari ejo! Nyine Sandrine yamaze kunkatira, njya gupropoza josiane numva ninko korosora uwabyukaga!
.
.
.
Claude: sha ndumva ntaribi kabsa kuko wabuze umwe ubona undi kandi bose bapfa kuba bakunyura! Njye: yoooh! Sha se Jacob! Wagize ngo uwo mukunzi Sandrine yavugaga sinjye!? Jacob: yeeeh!uravugish ukur…… atararangiza numva claude aravuze ati: ahubwo se koko di! Jose! Ko utatubwiye ukuntu aho wari wagiye bya genze!? Yvette: ni hehe se!? njye: nari nagiye kureba Sandrine ngo mujyane kwa papa hahandi adodera inkweto! Claude: nonese nyine mwagiyeyo!?
.
.
.
Njye:hoya sha!yambwiye ngo ari kumwe n’abavandimwe be bazanye kureba umupira kandi ngo ntiyabasiga bonyine kuko ariwe mukuru bari kumwe, ubwo nanjye nahise muha gahunda ko ndaza kumureba umupira urangiye saa kenda! Claude: yeeeh! Kandi yarakubwiye ko ariwe wenyine barera ndetse ko abamurera ntamwana bigeze! Abo bavandimwe se yabakuyehe!? Jacob: ngo ntabavandimwe agira!! ……..ibyo se mubikura he!? Njye: sha jaco! Niko yambwiye igihe yambwiraga ko ankunda! Ndetse yambwiye ko we bamutoraguye!
.
.
.
Jacob: hahaha! Sha ntimukabeshye! Njye: nukuri da! Jacob: yeeeh! Uriya mukobwa ko yaba akabije uburyarya! Ubwo se yaba yaragamije iki mana yanjye!? Claude: yeeeh! Jaco! Ubwo se urashaka kuvuga ko Sandrine yabeshye joseph! Jacob: hahaha! Cyane rwose! Uriya mukobwa yego ntababyeyi bombi agira, ariko afite abandi bavandimwe babiri bato kuriwe ndetse bafite nundi mukobwa mukuru wabo wumukire cyane, niwe ubarera akabamenyera buri kimwe cyose!
.
.
.
Bavandimwe nahise numva ibintu binshanze,kumutima nkibaza nti:” ese Sandrine nakekaga ko ari mushiki wanjye none ntari we koko!?” nkomeza kubyibazaho ngiye kumva numva claude abajije Jacob ati:yeeeh! Ko numva ari amayobera se ra! Nonese jaco! Uwo mukobwa ubarera we yitwa nde!?
.ESE UYU UBARERA NINDE!? EEEH KO ARI AMAYOBERA!
NTUCIKWE PART 18…LOADING……..
[…] https://dusabane.wordpress.com/2017/01/28/mr-joseph-part-17/ . Aho twagarukiye ubushize . Sandrine nakekaga ko ari mushiki wanjye none ntari we koko!?” nkomeza kubyibazaho ngiye kumva numva claude abajije Jacob ati:yeeeh! Ko numva ari amayobera se ra! Nonese jaco! Uwo mukobwa ubarera we yitwa nde!? . Part 18 . Jacob nawe ahita asubiza ati: yitwaaa… yitwaaaa…. Harya yitwa nde ra!………sha ntago nibuka neza izina rye kandi Sandrine yararimbwiye! Ese Yvette we! Cyagihe tujyana yo,siho yaritubwiye!? Yvette: sha nanjye ndimo kubyibuka ariko ntago izina ririmo kuza neza kabsa! . . . […]
LikeLike
[…] https://dusabane.wordpress.com/2017/01/28/mr-joseph-part-17/ […]
LikeLike