BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 1

BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 1

PART 1

Ubusanzwe rero nitwa Mugabe Ben Alpha, mvuka mumuryango wabana bane, ndi uwakabiri ,aho nkurikira mukuru wange witwa Eric, nkakurikirwa na bakobwa babiri diane na grace. Dufite mama wenyine udukunda, papa yitabye Iana mumwaka wa 2004, ubwo najyaga muwagatatu wamashuli abanza.

Nakuze nzigukina football, kabisa hagati kumunani nari ndenze, nshenga abantu bakagwa hasi. Ndabyibuka nakiga muri tron commun I Musanze muri ESIR(ecole secondaire Islamic de ruhengeri), usibye gukinira I kigo, nakiniriga junior yikipe ya musanze fc, nicyagihe mbere yuko match ya championa yicyiciro cyambere iba, hamanzaga kuba match yamajunior ,lol.

Mu ntangiriro zumwaka wa 2010, nibwo naje kumenya ko natsinze ikizamini cya tron commun ndetse nduwambere mfite namanota meza, ibintu byatunguye abo murugo ndets no kwishuli(murabizi kundusha abazi prive zo mumajyaruguru ukuntu imitsindishirize iri hasi). Byambere ibyishuimo ndetse namama aza kunsohokana arangurira utuntu dutandukanye, ndetse ngiye kwishuli ngiye kuzana orientation( nasanze bananyohereje I nyanza muri ecole de science Louis de monfort nyanza) naho master arampemba.

Ndabyibuka yampaye 30000F, mpita ngura ka ipod 26500F mumujyi wamusanze. Uwo munsi naje kuva imusanze nka sakumi nebyiri, ndabyibuka ko twageze nyirangarama mfite ifemba ya brochette nibirayi byaho, nabonaga ntazongera kubona vuba kuko ntazongera kuhaca ngiye school, urabyuna nawe narabiriye kuburyo burenze.

Hashize nka 2 weeks, ndabyibuka harikuwakane hashize iminsi mike abandi bashya bo s1 na s4 bajya kumashuli baboherejeho, mama yatse konje ngo azekunjyana skul inyanza(abize boarding muribuka ko mwajyanye nababyeyi mugiye gutangira, lol). Nariteguye nkumunyeshuli ugiye kukigo bwambere murabyumva. Twaje kugera muri gale nkasamunani gusa twasanze ticket zinyanza zashize(abize mumajyepfo muribuka ukntu imodoka zaburaga muitangira ryamashuli). Ticket yahafi yari I yasaa moya nabwo ikomeza ibutare.

twagerageje gushaka twegerane turayibura, saa kumi nimwe zirinda zigera. Mama ariyumira niko kumbwira ati ’umenyeko ko ntayindi konje nzaka. niwowe witindije, iyo tuza kare ntitwarikubura natwegerane’. Me: ubundi waretse niya saa moya nigice, nkijyana ko imusanze twageraga mukigo saatatu tukababwira ko twabuze imodoka ntibagire icyo badutwara? Mama: uyu muhungu nimuzima? Ubwo ukagera satatu zijoro mukigo bwambere ntasoni? Me: inyanza ndahazi twajyaga gukinayo, sinayoberwa ikigo nahita mfata moto. Ubwo mama yahise afata 4ne ahamagara kukigo(nimero zari kuri orientation) ababwira ikibazo twahuye nacyo, bamubwira ko andeka nkazana niyasamoya.

Ubwo mama yahisemo kubyemera ndayikatisha, ubwo twarategereje, iya samoya ije mpita ninjiramo nicara inyuma, mama nawe ahita ansezera aragenda, nakomeje kwirebera hanze mukirahuri ukuntu Kigali imeze, abantu ari urujya nuruza, nzagushiduka imodoka yuzuye, batwaka uduticket(bbari muri ckecking). Naje gukebuka iruhande rwange, mbona umukobwa wicaye iruhande rwange, ubwoba buranyica,umutima uratera cyane, numva imisonga mumara, mbira nibyuya.

Eeeh… Jama yikanze iki ra ?

PART2 LOADING…..

https://dusabane.wordpress.com/2017/02/01/inkuru-ndende-seriebens-high-school-entry-part-2/

Advertisements

4 responses to “BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 1

  1. Pingback: BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 2 (inkuru ndende (serie)) | Dusabane Magazine·

  2. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 11 | Dusabane Magazine·

  3. Pingback: MRS LYDIA LOADING | Dusabane Magazine·

  4. Pingback: FIRST SIGHT PART 1 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s