Aka karimo isomo

Umugabo yarongoye umukobwa mwiza cyane ! Yaramukundaga cyane , umunsi umwe uwo mudamu we aza kurwara indwara y’uruhu , gahoro gahoro agenda atakaza bwa bwiza bwe ! Rimwe umugabo yari yasohotse yagiye mu rugendo , mu kugaruka akora accident , atakaza ubushobozi bwo kureba !
Hamwe no kuba ubuzima bwabo bwarakomeje nk’ibisanzwe , ariko ubwiza bwa wa mudamu bwaragiye burashira pe , wa mugabo utari ucyireba ibyo ntabyo yari azi , nta n’icyahindutse mu buzima bwabo , yakomeje kumukunda cyane knd n’umugore nawe yakundaga umugabo we cyane !
Umunsi umwe wa mudamu arapfa , umugabo arababara cyane , gahunda zose zirangiye yifuza kuva mu mugi bari batuyemo , umugabo bari baturanye aramubaza ati ni gute uzashobora kugenda wenyine ? Ko umudamu wawe ari we wagufashaga ? Umugabo aramusubiza ati : Ntabwo ndi impumyi , nigizeyo kugira ngo umudamu wanjye atababara , kuko iyo amenya ko ndi kureba uko ubwiza bwe bwashize yari kubabara cyane kurusha uko yababazwaga n’iyo ndwara ! Niyo mpamvu nigize nk’aho ntareba ! Yari umugore mwiza cyane , nashakaga ko yishima ubuzima bwe bwose !
INYIGISHO DUKURAMO
*Ni byiza rimwe na rimwe ko twigira impumyi no kwirengagiza ibiba kuri bagenzi bacu kugira ngo dukomeze kubaho twishimye !*
Tubane na bagenzi bacu neza tutareba ibibi byabo gusa , nudashimishwa na kimwe ariko uzashimishwe n’ikindi

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s