BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 4 (inkuru ndende (serie))

BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 4

Niba utarasomye PART 3 wayisoma hano hasi

https://dusabane.wordpress.com/2017/02/03/bens-high-school-entry-part-3-inkuru-ndende-serie/

abanyeshuli bahanyuraga (ibuka nawe ahantu mwacaga muvuye ref abantu bahoberanye, lol) dutangira gusomana abandi banyeshuli bareba, twe ntacyo bitubwiye. Ngiye kumva numva ibintu birigusakuza

part 4

neguye umutwe nsanga ni animateur urikubita urugi ngo tubyuke. ubwo nange nahise mbyuka ariko mbyuka umujinya, ntekereza ukuntu narindi muburyohe gusagusa. nkumva animateur namukubita(iyo aba aretse nka 10min, nkakomeza kuryoshya nubwo byari inzozi).

ubwo nange narabyutse, nditegura njya muri class nkabandi. gusa nirwaga ni tekerereza esther, kuko icyumweru cyambere nakimaze ntaranamenyera, gusa hari umutipe wo muri cartier twicaranaga, niwe twapfaga kuganira. byarananiye no kuvugisha abakobwa kubera ukuntu nabaga ndi busy ndigutekereza esther.

gusa uko iminsi yashiraga nagendaga menyerana nabatipe twiganaga. hashize ibyumweru nkabibiri ari kuwagatandatu, hari ikirori cyo kwakira abana bashya, cyabanzirizwaga na match yafoot yahuzaga abashya nabasanzwe. iyo match yarangiye abantu bandirimba, kubera ukuntu nigaragaje. mubitego 3-0, twatsinze bibiri byari ibyange, ndetse icyagatatu nikuri pass yange.

icyirori cyaje gutangira, abahungu batsapye styles zitandukanye, abakobwa nabo bambaye neza kabisa. gusa
gusa nge kubera ntarimenyereye ibintu byibirori nkibyo, nari nabipinze nzamuka muri salle niyambariye itriningi nasandare. ikirori cyaratangiye abiyita abasani bajya kuri stage, abakobwa beza mubashya baramodaringa, abayobozi batambutsa amajambo ndetse icyo gihe master yaraduhembye nkikipe yatsinze, ndetse yishimira ko ikigo cyungutse umukinnyi mwiza(ngewe).
ikirori cyaje kurangizwa nukurya(abize internat muribuka ukuntu inyama zari imbonekarimwe, lol) ndetse ikirori cyaje gusozwa naboom, gusa nge narabipingaga nahise njya kwiryamira. icyumweru cyakurikiyeho, mukigo cyose havugwaga ngewe ukuntu nari ndenze murifootball, ndetse numukobwa byo wari mwiza, witwaga divine, wari wagaragaye amodaringa. kabisa byobyo yari mwiza ndetse twigaga muriclass imwe. ariko wumveko ubundi sinajyaga nita kubwiza yari afite, kubera ukuntu nabaga ntekereza kubihe maze iminsi ngiranye na esther. gusa nababazwaga nukuntu ikigo cyakaniga byahatari, kuburyo umuntu atapfaga gusohoka(iyo baba batadukanira mbanaragiye kwirebera esther muri espanya, lol). iminsi yakomeje kwicuma dutangira nokujya dukora amatest, ariko divine akajya akunda kundeba cyane, akanyitegereza turi muri class, rimwe tukaba duhuje amaso, isoni zigahita zimwica agaseka, ubwo njye bikanshanga. icyo tuffgang yari kuri hit, igezweho. nange nitwara nkumutaffu, lol. ibyo byatumaga abakobwa batinya kumvugisha, kandi nange sinakundaga kubavugisha ahubwo akensi ndikumwe nabandi bahungu turi kwiganirira kuri foot( analyse kuri zamatch cyane cyane izo hanze, lol), cyangwa turi kuganira kuri slang ziba mundirimbo za tuffgang. kera kabaye sinzi ukuntu nahuriye na divine kumuryango wakiliziya(christu umwami), misa yo kuwagatanu kumugoroba irangiye (abize inyanza, mubigo bya catholic muribuka za misa zaho, lol). ahita ansuhuza, amfata ukuboko….

PART 5 LOADING…

uyumuhungu muramubona gute? aribukomeze c?

https://dusabane.wordpress.com/2017/02/08/bens-high-school-entry-part-5-inkuru-ndende-serie/

Advertisements

2 responses to “BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 4 (inkuru ndende (serie))

  1. Pingback: BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 3 (inkuru ndende (serie)) | Dusabane Magazine·

  2. Pingback: BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 5 (inkuru ndende (serie)) | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s