BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 6 (inkuru ndende)

BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 6

Niba utarasomye PART 5 wayisoma hano hasi

https://dusabane.wordpress.com/2017/02/08/bens-high-school-entry-part-5-inkuru-ndende-serie/

kunsesereza, akajya anaseka cyane. umujinya uranyica, ndarakara, mfata agakayi ndisohokera. gusa nawe yarabibonye ko ndakaye, arankurikira. ngeze hanze mbona anje inyuma ahita ankubita urushyi

Part 6

ankubita urushyi. nange mpita ndakara mukubita ikofe ryiza mugatuza. ahita abona ko narakaye atangira kugerageza kunkaruma kubera ukuntu yabonaga nabaye.(abahungu buriya bajya bagira umuco wo kurakaranya, kandi bakaba abambere mu koroshya ibibazo).

patrick:mbabarira man tutiha rubanda kandi dupfa ubusa. me:ubwo se unkubitiye iki urushyi? ko nari nguhunze muri class? patrick:umva mbabarira, ntabundi bugome mbikoranye. gusa nge nuko ntumva ukuntu uba upfusha amahirwe nguha yo kuganira na divine. me:oya man uriya mukobwa arakabya rwose, nubwo ari mwiza ariko simba nshaka nokuganira nawe byinshi. patrick: ariko uziko abantu bose twigana babibona ko agukunda? jya ugabanya ubutafu man! me:wapi wana. ubwo patrick twakomeje kugenda twiyunga, ndetse twagize namahirwe ko ntamuntu watubonye duserera.

ubwo ibyo byarangiye tujya kurya. nyuma etudes zakurikiyeho nkajya nzikorera muzindi class, chomage irinda igera. gusa ariko buri munsi iyo twajyaga kuryama, divine yahaga patrick udupetimo two kunyifuriza ijoro ryiza,
kumbaza impamvu ntakigira class cyangwa ngo ndagukumbuye. gusa patrick yari yaranyemereye ko atazabwira divine class nigiramo, kandi niyo divine ahamenya ntiyaribuhansange. kuko nigiraga muri S6(harimo abahungu twakinanaga, kuburyo nahisangaga.)

ubwo chomage yarinze igera ntongeye kubonana na divine kuko niyo twajyaga guhura nahitaga mwitsimba, simpure nawe. twatangiye chomage ndimo nibaza cyane kuri divine ndetse na esther. byancanze kabisa, nkabona divine ukuntu ankunda nkabona yazaniyahura pe! gusa nkazitirwa nanone nibihe nagiranye na esther! hashize umunsi umwe turi muri chomage, ubwo nari ndyamye muri dom, hari nka saa kumi. abandi bagiye kureba match ya basket yahuza ikigo na mater dei.

ndimuntekerezo nibaza kuri divine na esther byanyobeye, patrick yaraje arankanga(akomera amashyi ku gutwi). ahita ambwira patrick:niko ubwo koko warurihe? nyamara ufite ibibazo! me:oya ntabibazo mfite, ahubwo urankanze. patrick:oya nari nakwitegereje igihe kirekire, wari mubitekerezo byakure, winyishisha ndinchuti yawe.
ubwo nabonyeko patrick abona ko hari ikintu kimpangayikishije. mpitamo kumubwiza ukuri ukuntu ibintu bihagaze. ubwo naratangiye mubwira ukuntu namenyanye na esther duhuriye mu modoka bla bla……… byose ndamubwira……., ahita amenya impamvu nigira uwafeke kuri divine.

gusa maze kumubwira byose yaramanje aranseka ati “nigute ukundana numukobwa bwambere muhuriye bus? ntawuziranye nundi?” ubwo we yakomeje kunseka, ndetse aza kumbwira ko muri espanya badakanira ari muri prive, ko hakunze kwiga abahungu babarara ndetse nabakobwa bamabici. ati”niba uwo esther agukunda ntiyananirwa no kuza kukureba hano mukigo. ngewe nkugiriye inama yo gukunda divine”. ubwo twakomeje kuganira. ageze aho atangira kumbwira ngo wasanga esther ari ishitani. ubwo mpita ndakara cyane, arikowe atangira no kumbwira inkura zabantu bagiye bakundana namashitani bakabimenya nyuma bamaze kuryamana, ambwira inkuru zaba alice bagiye ikuzimu bakagaruka, ambwira umushoferi wararanye ni ndaya agakanguka ari mwirimbi. ngiramo urwikango,..

N’amagini ajemo se?

Part 7

https://dusabane.wordpress.com/2017/02/13/bens-high-school-entry-part-7-inkuru-ndende-serie/

Advertisements

2 responses to “BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 6 (inkuru ndende)

  1. Pingback: BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 5 (inkuru ndende (serie)) | Dusabane Magazine·

  2. Pingback: BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 7 (inkuru ndende (serie) ) | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s