BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 7 (inkuru ndende (serie) )

BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 7

Niba utarasomye PART 6 wayisoma hano hasi

https://dusabane.wordpress.com/2017/02/10/bens-high-school-entry-part-5-inkuru-ndende/

nyuma bamaze kuryamana,
ambwira inkuru zaba alice bagiye ikuzimu bakagaruka, ambwira
umushoferi wararanye ni ndaya agakanguka ari mwirimbi. ngiramo
urwikango,..

part 7

urwikango, ndetse ntangira gutekerezako esther wamungane yaba
atari umuntu usanzwe. ariko ndavuga inti nibitekerezo. ndetse mpita
mbwira patrick ko duhagarika icyo kiganiro. ubwo mpita nambara godiyo
nigira muri tize ngo ntagumya gutekereza kuri ibyo bintu. ubwo twakoze
tize ndetse tugiye kurangiza animateur atubwira ko dufite umukino
wagicuti na espanya(cya kigo esther yigagamo). inkuru yanshimishije
cyane kuko numvaga ngiye kongera guhura na esther. ubwo twavuye muri
tize akanyamuneza ari kose. kabisa mfite morare bigaragarira buri wese
abibona. ubwo nahise njya koga, mpita nzamuka muri salle kureba film
ndikumwe na patrick, mpita mukoza iyo nkuru yuko dufite match ya
gishuti na espanya. patrick:hahah, nzaba ndeba uwo mukobwa uruta
divine. me:ngaho sha uzaze urebe umwana wange. patrick:ntaribi. ubwo
twarinjiye musalle, hashize akanya barasona duhita tujya kurya.
turangije kurya ndimo nsohoka mpita mpurira na divine mumuryango wa
ref. ubwo yahise amfata akaboko dutambikana kuri class, tuganira.

ubwo nyine yatangy ambaza impamvu namwiciyeho, ndetse akavuga afite
agahinda bigaragara. gusa pe byarananiye kwihagararaho ngo namubeshye,
ahubwo natangiye kurya indimi, mbura icyo musubiza ahubwo nange
agahinda gatangira kunyica. abonye nabuze icyo musubiza, ahita yerura
ati”ben nzakore iki ngo ubone ko ngukunda?” ubwo murabyumva nange
ibyuya byari byandenze, kuko nibazaga ukuntu ndibwivane aho hantu,
kandi ntekereza ko ejo nshobora kuzahura na esther. ubwo divine we
yari yatangiye guta amarira. akambaza ati”ko ntacyo unsubiza?” ubwo
byarandenze aho kumusubiza nkomeza kumureba mumaso ahubwo mfite
ikiniga, ndimo ntekereza ukuntu namuhakanira nkamubwira nti” wapi
mfite umukunzi”(basore muzirinde gupfa uhita ukatira umukobwa uje
agusaba urukundo kuko nyuma ushobora kwicuza icyatumye ubikora, lol).
nukuri natekerezaga kumukatira nkabona naba mubabaje cyane kandi
nanone mubwiye ko nange mukunda kuko byaba ari ukwirengagiza ibihe
nagiranye na esther kandi yarampaye ni sezerano ngo”we shall be in
love, since now”.

ubwo divine yarongeye arambaza “ben ko wacecetse?”. ubwo twari twicaye
kuri eskariye zokuri laboratoire. mpita mfata umwanzuro,
ndamwiyegereza ashyira umutwe mugituza cyange, ntangira kumuhanagura
amarira mumaso. ndamubwira nti” ntibikwiye ko umukobwa nkawe yashavura
bigeze, rwose……

PART8 LOADING….

https://dusabane.wordpress.com/2017/02/15/bens-high-school-entry-part-8-inkuru-ndende-serie/

murabona byaragenze gute se? ben
yamubwije ukuri c? cyangwa yaramubeshye ngo divine atagumya kurira?

Advertisements

2 responses to “BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 7 (inkuru ndende (serie) )

  1. Pingback: BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 8 (inkuru ndende (serie)) | Dusabane Magazine·

  2. Pingback: BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 6 (inkuru ndende) | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s