St Valentin

MUTAGATIFU VALENTINI MU NCAMAKE

Uyu mutagatifu bamuvugaho byinshi, ibyinshi ari amakabyankuru.

Ubusanzwe Kiliziya ihimbaza ba Valentin batatu:

1- Valentini w’i Roma, umupadiri wahowe Imana mu kinyejana cya 3

2- Valentini w’i Terni, umwepiskopi wahowe Imana mu kinyejana cya 3

3- Valentin, umumaritiri wo muri Afrika ya ruguru batazi byinshi kuri we.

Mutagatifu Valentin bamuvugaho binshi by’umwihariko inkuru yahimbwe nyuma bayitirira umutagatifu witwa Valentin kubera ko ahimbazwa ku munsi abapagani basingizaga ikigirwamana cy’uburumbuke bashaka kuva mu gipagani. Dore iyo nkuru bahimbye bayitirira Mutagatifu Valentin:

Bavuga ko ku ngoma y’Umwami Klodi ,abonye ko abasirikare bahunga urugamba bagiye gusura ingo zabo, aca iteka ko abasore bose batashaka. Nibwo Valentin ngo wari umusaseridoti yiyemeje kubashyingira rwihishwa. Babimenye baramufunga bamukatira urwo gupfa. Ari munyururu, urubyiruko rwaramusuraga cyane, by’umwihariko umukobwa w’Umurinzi w’uburoko. Umunsi apfuye ku ya 14/02, Valentin yamwandikiye ibaruwa arangiza asinya agira ati “ Mu rukundo rwa Valentin wawe”.

BIMWE MU MATEKA NYAYO YA MUTAGATIFU VALENTIN UZWI KU MUNSI W’ABAKUNDANA

Muri 300, itotezwa rya Kiliziya rikaze cyane, Valentin wari umusaseridoti w’i Roma arafatwa. Umwami agerageza kumutesha ubukristu. Ni uko Valentin ati” Umenye ingabire y’agatangaza Imana yahaye abantu waba umwana we, ntiwasubira gusenga ibyo bigirwamana by’amashusho ugira ngo usenge”. Umwami ati” Ngaho nyigisha Yezu nanjye nkunde nzajye mu ijuru”. Nuko Valentin ati” Icya mbere ni ugusaba Imana imbabazi z’ibyaha byawe, kuzisaba Imana y’ukuri. Icya 2 ni ukwemera Yezu Kristu n’inyigisho ze zose. Icya 3 ni ukwigishwa ukabatizwa.” Umwami izo nyigisho zimujyamo koko ariko rero ntiyemera ari ugutinya ingabo ze n’abakuru bandi b’Abaromani.

Ni uko Umwami ashyikiriza Valentin umucamanza we mukuru ngo amujyane ajye kumurarana. Nijoro umucamanza yinjira mu buroko, mu kazu Valentin yari afungiyemo, aramwegera, aramubwira ati” Mfite umwana umaze imyaka 2 yarahumye , numukiza untegeke icyo ushaka ndagikora”. Umwana amuzanira Valentin aramukiza. Uwo mucamanza yitwaga Asteri. Asteri hamwe n’umukobwa we Valenni akijije baremera barabazwa, babarizwa hamwe n’abagaragu babo n’incu zimwe. Ababajwe ubwo bari 144. Umwami abimenye ategeka ko babafata bose babicira umunsi umwe hamwe na Valentin ku ya 14
Gashayantare 300.

Byakuwe mu nyandiko Padri Valens Twagiramungu agenera Radio Maria Rwanda.

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s