BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 8 (inkuru ndende (serie))

BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 8

Niba utarasomye PART 7 wayisoma hano hasi

https://dusabane.wordpress.com/2017/02/13/bens-high-school-entry-part-7-inkuru-ndende-serie/

ubwo divine yarongeye arambaza “ben ko wacecetse?”. ubwo twari twicaye
kuri eskariye zokuri laboratoire. mpita mfata umwanzuro,
ndamwiyegereza ashyira umutwe mugituza cyange, ntangira kumuhanagura
amarira mumaso. ndamubwira nti” ntibikwiye ko umukobwa nkawe yashavura
bigeze, rwose……

Part 8

rwose ntibikwiye, uri umukobwa nkaba umuhungu. ufite urukundo
nange sindi inyamaswa ndarufite. rwose ntukwiriye kurira kandi mpari!
ubwo naramuhojeje biratinda, ndetse ngerageza kumuganiza, turongera
duhuza urugwiro.(bahungu muzirinde kubabaza abakobwa mudakunda kandi
mutazirahuriraho umuriro mubabeshya ko mubakunda, lol)

ubwo twagiye
kuryama yishimye. ndetse nange nagiye nshima Imana kuba mbashije
gutuma arekera kurira, kandi nkaba ntahemukiye esther. ubwo nange
nahise njya kuryama. mugitondo nkibyuka ntangira gupanga ukuntu
ndibushake esther.

ubwo twategereje ko saa sita zigera ngo tujye kurya.
ubwo nari napanze na patrick ko abaza umukobwa uwo ariwe wese ahura
nawe esther wo muri S3.

tumaze kurya, twategereje akanya gato, animateur
ahita yemera ko dutangira gusohoka tukujya kuri stade. ubwo nge na
patrick dusohoka mubambere, twerekeza kuri stade ya nyanza, aho match
yaribubere.(abazi inyanza, stade yegeranye na espanya). gusa twasanze
ntabantu benshi baragera kukibuga, kandi twumvaga dufite ubwoba bwo kwinjira mukigo. ubwo twahisemo kwicara kugahanda kava mukigo cya
espanya.

hashize akanya abanyeshuri baho nabo batangiye kuzamuka kuri
stade. dutangira kubabaza esther womuri S3. gusa hari umukobwa waje
kutubwira ko amuzi, duhita tumusaba ko yatujyana akamutwereka.
twarajyanye gusa tugeze kuri gate umurokodifence yanga ko twinjira,
ariko uwo mukobwa yemera kumuturebera. gusa yazanye nigikobwa
kirekire, kirwaye ibiheri(hahahahahahahaha).
gihita kitubaza kiti”ninge mushaka?”
nubwoba bwinshi mpita musubiza nti ‘hoya’. kiti se murashaka nde?
me:esther wo muri S3. kiti “ningewe, muri bande c?” me:nge ndi ben wo
muri ESN, uyu ni patrick. ubwo mbona atanamenye. mubaza mfite ubwoba
bwinshi nti “ntawundi witwa se esther, mwigana?” araduhakanira. ubwo
sinzi ukuntu nahuje amaso na patrick byancanze kumutima inti cyangwa
ni ishitani turi kuvugana? duhita duhindukira icyarimwe, amaguru
tuyabangira ingata. twaruhutse tugeze kuri stade. ndetse abandi
bakinnyi bari bancatse bambuze kuko umukino warugiye gutangira.

ubwo
nange nahise nambara, tujya mukibuga. turakina ndetse match ikomeye
kabisa, igice cyambere kirangira badukubise igitego. igice cyakabiri
twatangiye twataka ndetse match yenda kurangira mbantsinze igite kiza
cyumutwe. gusa habura nkiminota ibiri nagiye kubona mbona patrick
impande yo muri coroneri, ahagaranye na cyagikobwa kirekire, cyirwaye
ibiheri. mukwitegereza neza mbona……

PART9 LOADING…

https://dusabane.wordpress.com/2017/02/17/bens-high-school-entry-part-9-inkuru-ndende-serie/

murabona ben
yarabonye iki mwokabyaramwe?

Advertisements

2 responses to “BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 8 (inkuru ndende (serie))

  1. Pingback: BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 7 (inkuru ndende (serie) ) | Dusabane Magazine·

  2. Pingback: BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 9 (inkuru ndende (serie)) | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s