BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 9 (inkuru ndende (serie))

BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 9

Niba utarasomye PART 8 wayisoma hano hasi

https://dusabane.wordpress.com/2017/02/15/bens-high-school-entry-part-8-inkuru-ndende-serie/

twatangiye twataka ndetse match yenda kurangira mbansinze igite kiza cyumutwe. gusa habura nkiminota ibiri nagiye kubona mbona patrick impande yo muri coroneri, ahagaranye na cyagikobwa kirekire, cyirwaye ibiheri. mukwitegereza neza mbona.

part 9

mbona iruhande rwabo hari umukubwa mwiza kumutima nti aho uyu si esther? ubwo ibya nakomeje kurangarira muri coroneri, ndetse nanirwa no kujyayo ngo ndebe koko ko ari esther. ubwo mukugumya kurangara, nashidutse ndyamye hasi! . . . . . , bamaze kunshota umupira kubintu(kugitsina, abahungu muzi ukuntu biryana gukubita hariya hantu) kubera kurangarira muri coroneri.

ubwo abari kureba umupira bose baransetse, ndetse barankomera kubera ko byagaragara ko nari narangaye. ubwo neguye umutwe ni gisebo kinshi ndimo kwikanda kumab*a. mbona ko nakemye abantu bose baseka. mpitamo kugumya kwiryamira hasi mukibuga, ndetse umupira uhita urangira. gusa murabyumva abantu bahise baza banyuzuraho, bananseka nubwo nari nabaye.

abakobwa bingurutsi bo muri espanya, mukavuyo kenshi bati “tukakumasa”. yewe bari banankikije. (ibaze nawe ahantu nari ndikubabara, abakobwa bakahamasa). ubwo kubera ko nubundi ni agakemo nari nakariye, kandi nkiri kuribwa. nahise mpagurukana imbaga nyinshi mputaza abakobwa batatu bagwa hasi, niruka ngana kuri toilette zo muri stade. murabyumva namwe igisebo nari mfite, abakobwa bankurikiza induru.

gusa nahise ngenda ndihagarika sinagumya kubabara. abahungu muzi iryo banga(iyo bagushose kumab*a uhita wihagarika, ububare bugashira.) ubwo nasohotse kuri toilette mfite ikimwaro n’ isoni, uwambonaga wese ngo “dore wamutipe bakubise ballon kuri sex yarangaye.” ubwo nahise ntekereza ko nababakobwa bari bahagaze i ruhande rwa patrick bansetse, numva noneho ncitse amazi! byobyo umukemo nari nawuriye urenze(abize muri internat muribuka udukemo twahabaga, ndetse nukuntu gukema biryana.)

ubwo nahise mfata umwanzuro wihuse woguhita ntaha mukigo cyacu. ubwo nahise naka agapira umwana wigaga kukigo cyacu, ndenza kubyo nari nambaye mpita mva aho bwangu! ngera mukigo mbere yabandi. nicara kumuryango wa dom nibaza ibimbayeho, ukuntu nari niboneye umukobwa ushobora kuba ari esther, umujinya uranyica! ubwo abandi bakinnyi nabanyenshuri nabo batangiye kugenda baza, ariko umbaza ibyambayeho nka mwihorera.

ubwo hashize akanya mbona na patrick araje aseka cyane. mpita musanganira…..

PART10 LOADING….

https://dusabane.wordpress.com/2017/02/20/bens-high-school-entry-part-10-inkuru-ndende-serie/

Advertisements

2 responses to “BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 9 (inkuru ndende (serie))

  1. Pingback: BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 8 (inkuru ndende (serie)) | Dusabane Magazine·

  2. Pingback: BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 10 (inkuru ndende (serie)) | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s