BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 11 (inkuru ndende (serie))


BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 11

Niba utarasomye PART 10 yisome hano hasi

https://dusabane.wordpress.com/2017/02/20/bens-high-school-entry-part-10-inkuru-ndende-serie/

ubwo yahise yahise amfata akaboko ati”ngwino tujye gusangira” me:oya ndahaze, maze gufata recuperation yabakinyi. divine:wamaze, ngwino ufate recuperation yange. ubwo mbonye ko ntamucika. ndemera dusubiranayo, ahita atumizaho ibyo dufata, turicara…..

part 11

turicara mufasha guporeza, nubwo narimaze nanjye guporeza(abakinnyi buriya nimba hari ikinu bakunda ni ukurya). ubwo naringitegereje kumva ikintu avuga kumbyambayeho.

ngiye kumva numva aratoboye arambaza divine:ese ben ni ibiki byakubayeho? me:byibiki c? divine:kugirango umupira urinde ugukubita hariya hantu, bigaragara ko ibitekerezo byawe bitari mukibuga? me:oya biriya birasanzwe, kimwe nuko bagutera umupira mumaso. divine:eeeh ben ntumbeshye, ariko uzi ukuntu abantu bagusetse, bikambabaza cyane.

ubwo nagerageje kumwumvisha ukuntu ari ibintu bisanzwe, ariko ntiyabyemera. divine:ariko ubwo uziyuko abantu bavugaga ko warurangariye umukobwa muremure wibiheri, wari muri coroneri? me:barambeshyera kuko uwo mukobwa ni namubi rwose pe! divine:uhhhmm, nonese warurangariye iki? me:wapi ntacyo, nuko gusa numvaga ndushye, nkumva match yarangira.

ubwo mbona iyo sujet tuyivuyeho, turakomeza turaporeza, tunaganira. dushiduka tubimaze, ahita atumizaho ibindi(buriya abakobwa muri chomage baba bafite amafaranga mugihe abahungu baba bateza inkweto ngo babone ticket hahahahahahaha😂😂.) ubwo twakomeje guporeza tugeraho turijuta. ndetse dutangira gukinira mubyo twari turi kurya, bisanaho turi murukundo.

tugeze aho turasohoka muri cantini byari nka saa mbiri zijoro, abandi banyeshuli bajya kurya gusa twe duhaze, ahubwo duhita dukomereza kukibuga cya basket hari udutebe twahahoraga, turicara turaganira birebire, ndetse bisa naho anyibagije esther. gusa byo divine yari umukobwa mwiza, uganira birenze, ufite urugwiro. ibiganiro byarashize dutangira gukina, ubwo nari nambaye agakoti, bitangira ashaka kukankuramo ngo akambare. turakina, nza gushiduka twese tukambaye turebana mumaso(twese twifubise, twasesetse buri wese ukuboko mukuboko kwikoti, lol).

murabyumva aho byahise bigana, iminwa sinakubwirA hashize nka 4min, ahita anyirekuza ntangiye guta ubwenge ndimo kumukorakora. ndetse ahita anyitaza.

akibikora animatrice duhita tumubona asohotse mubiro, ubwoba buranyica. ariko mbona atunyuzeho arikomereje, twese duhita twiruhutsa. divine:Mana ushimwe yaradufashe weee! me:ushimwe cyane! uziko wagirano wari wamubonye! divine:wapi ahubwo, ubanza yatubonye! me:oya humura, ntago yatubonye! ubwo twaganiyeho akanya gato, bahita basona tujya kuryama. ngeze dom, mpita mpura na patrick. patrick:sha nakubonye urarenze, ikigo cyose uziko cyari cyabahanze amaso! ben nemeye! me:iyeee? patrick:kabisa mwatwemeje! hariya muri terrain ya bako!

ubwo kuko patrick yararaga iruhande rwange, twakomeje kuganira! aza kumbaza ati”ese buriya ari divine na esther ninde wumva ukunda kurusha undi?” ikibazo cyananiye kugisubiza, ndetse ndinda ndyama nkibitekerezaho. ndetse nzakurota murugendo ntashye tugiye muri vacance nicaranye na esther muri bus.

yavuganaga umushiha, atishimye, ubona adashaka ko tunavugana! sinjye warose bucya maze ndakanguka, ntekereza kubintu naraye ndose, ntekereza ko esther yamenya ukuntu nsigaye nshudikanye na divine, ibyari inzozi bikaba impamo. ubwoba buranyica. mpita niyemeza……

PART 12 loading.

https://dusabane.wordpress.com/2017/02/24/bens-high-school-entry-part-12-inkuru-ndende-serie/

murabona ibya ben bizarangirira he ra?

Advertisements

2 responses to “BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 11 (inkuru ndende (serie))

  1. Pingback: BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 10 (inkuru ndende (serie)) | Dusabane Magazine·

  2. Pingback: BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 12 (inkuru ndende (serie)) | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s