BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 12 (inkuru ndende (serie))

BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 12

Niba utarasomye PART 11 yisome hano hasi

https://dusabane.wordpress.com/2017/02/22/bens-high-school-entry-part-11-inkuru-ndende-serie/

atishimye, ubona adashaka ko tunavugana! sinjye warose bucya maze ndakanguka, ntekereza kubintu naraye ndose, ntekereza ko esther yamenya ukuntu nsigaye nshudikanye na divine, ibyari inzozi bikaba impamo. ubwoba buranyica. mpita niyemeza…

Part 12

niyemeza kuza gushaka uburyo nabonana na esther, mbere yuko umunsi wo gutaha ugera! ubwo nahise mbyuka, mpita mpanga kujya kumesera amashuka ndetse nimyenda ahitwa inyamagana. doreko mukigo ntamazi yarahari.(abize i nyanza muribuka ukuntu amazi yakundaga kubura, tukajya nyamagana).

ubwo nameshe ndigutekereza ukuntu ndibuze gutoroka nkajya kureba esther muri espanya, ndangije ndazamuka mukigo, hashize akanya duhita tujya no kurya, mvuye kurya mpita noga, ndambara kabisa njya kumyako!

ubwo negeye ahantu twakundaga gutorokera, nshunga ko ntamuyobozi, mpita nirasa ndenga agapangu, mpinguka kukibuga cya basket cya saint esprit(abazi inyanza murahazi). mpita ngana iyo mumujyi, njya kuri espanya!

gusa nagezeyo, noneho umulokodifense arandeka ndinjira, gusa nasanze mukigo harimo abanyeshuli bake cyane(bategeze ni 100 mu banyeshuli basaga 2000 bahiga)! mbaza umuhungu twariduhuye me:excuse moi, ko mbona hari abanyeshuli bake, ubu umuntu nshaka ndamubona? we:sasa rero abenshi baritahiye! ikigo gisagayemo abanyeshuli bataha kure, kandi barihirwa ni imishinga!(abanyeshuli benshi bo mumaprive batahaga bakirangiza ibizamini, sinzi nubu niba ariko bikimeze) me:umukobwa witwa esther wo muwa gatatu se waba umuzi? we:ndamuzi kuko nange niga muwagatatu! me:yaba agihari se? we:umukobwa nkuriya yaba agikora iki, ntawukiri mukigo. gusa ariko ejo namubonye kuri stade biranshanga kuko narinziko yatashye, kandi iwabo ni ikigali!

ubwo nahise ntekereza ko yaba yaragiye kwa wa mukuru we ukora muri BK. ariko mpita mubaza me:none se umukobwa muremure wibiheri bigana we aracyahari? we:uriya nukuntu ari ibici(bitch\indaya) yaba agikora iki? gusa agendana na esther cyane! me:nonese na esther yaba ari bitch? we:uhhmm, nigute umukobwa mwiza wiga muri espanya yaba atari ingurutsi? mpita mpinduka numva ngize umujinya! ndetse mpita nsezera uwo muhungu mva mukigo. nkumva esther ndamwanze cyane, ariko nakwibuka ibihe twagiranye ubwo twazaga kwishuli nkigarura ntiwasanga ari amagambo yabantu!

ubwo nahise mfata umwanzuro wo kwerekeza kubigega, ngo basi ndebe ko nabona aho kwamukuru wa esther ukora muri BK. ubwo umuhanda nawuhase ibirenge ngera kubigega nsa nutambika ahuntu cyagihe eshter yatambikiye! ubwo ariko ntangira kubonako ibintu ndimo byaba ari ugusazwa nurukundo, kuko nabajije abantu batanu bose niba ntawaba azi umukobwa ukora muri BK bose bakanseka! kuko nta nizina nari nzi rye.

ubwo nakomeje guhobagirira murizo cartier mbona bunyiriyeho! ahubwo ntangira no kugira ubwoba bwukuntu ndibusubire mukigo! ubwo nahise mfata ikemezo inti uyu mukobwa ndamubuze pe! mfata inzira nerekeza mu kigo. ngeze aho bita kuri arete yo kuri maranatha(uva kubigega werekeza inyanza mumujyi). mbona umukobwa usa neza neza nawawundi narangariye kuri match, wawundi twakundaniye muri bus, esther! arimo gusomana numutipe mukuru bigaragara ko afite akazi, yarangije kwiga! ubwo nahise nitsimba iruhande rwicyapa cya freedom (abazi inyanza murahazi). ndabareba ngiye kubona mbona haje coastel ya volcano ishobora kuba yari igiye ikigali, ihita ihagarara, bombi bahita binjiramo!

mpita nkekako basohotse kuko esther yari yambaye akamini, numutipe yambaye bigaragarira amaso ko bari bagiye kwishimisha! ubwo imidoka yaragiye nyikurikiza amaso, irinda irenga! nshika intege, nkomeza urugendo ngana mukigo……

PART13 LOADING…

https://dusabane.wordpress.com/2017/02/27/bens-high-school-part-13-inkuru-ndende-serie-2/

Ariko se uyu jama arashya yarura iki koko?

Advertisements

2 responses to “BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 12 (inkuru ndende (serie))

  1. Pingback: BEN’S HIGH SCHOOL PART 13 (inkuru ndende (serie)) | Dusabane Magazine·

  2. Pingback: BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 11 (inkuru ndende (serie)) | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s