BEN’S HIGH SCHOOL PART 13 (inkuru ndende (serie))


BEN’S HIGH SCHOOL PART 13

Niba utarasomye PART 12 yirebe hano hasi

https://dusabane.wordpress.com/2017/02/24/bens-high-school-entry-part-12-inkuru-ndende-serie/

yambaye akamini, numutipe yambaye bigaragarira amaso ko bari bagiye
kwishimisha! ubwo imidoka yaragiye nyikurikiza amaso, irinda irenga!
nshika intege, nkomeza urugendo ngama mukigo……

Part 13

ngana mukigo, ngira namahirwe ntibamfata nsimbuka, ubwo nahise
manuka kuri dom ndicara ngenyine, nsubiza ubwenge inyuma, ntekereza
kumbyambayeho, ngerageza kwibuka ibihe nagiranye na esther ubwo
twazanaga muri coaster, ntekereza kumagambo wamuhungu yambwiye wo muri
espanya, nibuka nganira na patrick akambwira ibya amashatani ndetse
ntekereza kubyo maze kwibonera namaso yange, nicwa nishavu. gusa mpita
numva ko esther atari umukobwa wimico myiza! ndetse mfata umwanzuro wo kumwikuramo!

ubwo hashize akanya mbona patrick amanutse kuri dom,
ahita aza ansanga! dutangira kuganira, patrick:ben nari nakubuze man,
warurihe? me:nari nigiriye mu mujyi. patrick:hahah, aka kanya uhise
umenya gutoroka, bazakwirukana iyi si ESIR wangu! me:hahah,
patrick:ubundi se wari wagiye gukora iki? ko utanambwiye ngo tujyane?
ubwo kubera ukuntu patrick twari tumaze kuba close (inshuti), ndetse
nizeyeko yangira inama! nahise mubwira byose ukuntu byagenze……,

ndangije ahita ambwira, patrick:erega nubundi narakubwiye ngo ikundire divine, ntiwanyumva! ubwo nakomeke kuganira na patrick mpaka
tugiye kurya. tuvuye nahise manuka kuri dom, njya kuryama kubera
ukuntu numvaga naniwe! mbere yuko naramanje nsubiza ibitekerezo
inyuma, ntekereza kubyambayeho byose, mpita mfata umwanzura wo
kuzakundwakaza divine!

ubwo nahise nsenga, ndagiza Nyagasani ibyange
na divine! ubwo mu minsi yakurikiyeho hari hasigaye iminsi nkibiri,
ngo dutahe. muri iyo minsi yakurikiyeho, nakundaga kuba ndikumwe na
divine, tuganira, ndetse kubera ubucuti bwanjye na divine, incuti
zange niza divine wasangaga twese turihamwe dutera story! ibintu
bitari byari geze biba mbere, kuko wasangaga abahungu twigize amatafu,
tujya mu gakundi akaba ariho tuganirira! kubera ibihe byiza twarimo,

umunsi wo gutaha(umunsi wamanota), nawo wahise ugera. gusa nasanze
ntatsinze nkuko bisanzwe, kuko nasanze ndi uwa18 namanota63. divine
nawe yatsinzwe kuko yari yabaye uwa36, kandi ubusanzwe yaraza top ten!
icyo gihe imodoka zazaga kudufata mukigo.(twabaga twaratanze amafaranga yiticket mbere). nka saa yine za mugitondo ubwo nge na
divine twari duhagaze iruhande rwa portaille dutegereje imodoka. ngiye
kubona mbona haje imodoka ya pick up yagisisikare iraparitse,
divine:uziko papa aje kunyitwarira! ahita yiruka ayisanganira! ubwo
mbona hamanje gusohoka eskots, ariko ngiye kubona mbona hasotsemo
umugabo, mbona asa numukoloneri wari inchuti ya papa mbere yuko
apfa(papa wange nawe yari umusilikare, afite ipeti rya captain mbere
yuko apfa).

ubwo bahise bahoberana. basa nabatemberana mukigo, bajyana
mubiro bya head master! ubwo basohotsemo, barikumwe na master,
berekeza kumodoka. divine ahita abwira papa we ngo”reka nsezere
inshuti zange” papa we aramureka. araza aho nari ndi hamwe na patrick
nabandi bakobwa binsuti za divine! agenda buri umwe amabwira bye,
angeze urabyumva yagombaga kunsezera bitandukanye ni byabandi!
ntiyatinye ko papa we ahari, yaramanje arampobera, ahita ankubita igi💋
kiss kiza, ahita agana kumudoka.

gusa akigerayo papa we ahita amubaza,
papa:uriya muhungu ko mbona muzi? divine:uhhmm, turigana! papa we:iyeee? genda
umubwire aze ansuhuze! ubwo divine araza amfata akaboko, ngenda ariko
mfite ubwoba! gusa nahise mbona neza ko ari wa mukoloneli wari inshuti
yapapa! ubwo ahita ansuhuza, ati” mpobera sha” ubwo ndamuhobera kuko
nahise mbona ko nawe yamenye! papa divine:niko sha umaze kungana
gutya? uranyibuka se! me:ndakwibuka, ko wari incuti yapapa! papa
divine:mama wawe josephine amakuru ye? me:ni meza! ubwo yakomeje
kumbaza amakuru make yiwacu murugo, nyuma arambwira ati”nagize akazi
kenshi, nyuma yurupfu rwa papa wawe sinongera kubasura,
nukumbabarira”. ubwo nange nti ntakibazo!

divine we byari byamutangaje
ukuntu nziranye na papa we! ubwo papa divine yahise ambwira kuzana
bag tugatahana! nange ninjiye mumodoka, ariko mfite akoba kuko nari
nicaranye na escot na divine, mugihe papa divine yari yicaye impande
yumushoferi. papa divine yavuze ijambo rimwe gusa ati “papa wawe
twari inshuti zisangira nakabisi”. tukiva inyanza, turinda tugera
ikigali atarongera kugira icyo avuga, ahubwo ubona ari mubitekerezo
byakure! ubwo nange nari nshecetse, divine nawe ubona arimo yibaza
impamvu papa we acecetse. gusa tumaze kwambuka nyabarongo papa divine
aza kutubaza ati …… 😳😳

PART 14 LOADING…

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/01/bens-high-school-part-13-inkuru-ndende-serie/

urakeka papa divine
yarababajije iki? aho uru rukundo afande ntiyaba atararwishimiye?

Advertisements

2 comments

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s