BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 14 (inkuru ndende (serie))


BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 14

Niba utarasomye PART 13 yisome hano hasi

https://dusabane.wordpress.com/2017/02/27/bens-high-school-part-13-inkuru-ndende-serie-2/

inyanza, turinda tugera
ikigali atarongera kugira icyo avuga, ahubwo ubona ari mubitekerezo
byakure! ubwo nange nari nshecetse, divine nawe ubona arimo yibaza
impamvu papa we acecetse. gusa tumaze kwambuka nyabarongo papa divine
aza kutubaza ati .

part 14

ati”ariko ndabona ubucuti bwanyu budasanzwe!”
divine:burasanzwe da! papa divine:uhhmm!
ubwo papa divine ahita
akomeza za ntekerezo, ubwo turinda tugera nyabugogo, bahita bahansiga
njya gutega ndataha iremera. ubwo nageze murugo nsanga na mama ari muri konje baranyakira nyine, nkumuntu uvuye kwishuli batari
baherutse! nyuma nzakubwira mama ibyuko nahuye na mukoloneri(col
regis) wari incuti na papa, uburyo umukobwa we mukuru
twigana(divine), mbona nawe asa nuguye mukantu.

me:mama nonese kombona
bigutangaje? kuba nahuye na col. regis? cyangwa nuko nigana numukobwa
we? mama:oyaa nuko, nibutse ko yari incuti yaso! ubwo mbona
ariyumanganyije, ndetse bisa naho hari icyo ankinze! ubwo nanze
kugumya kumubaza byinshi. duhita tuganira ibindi! ubwo vacance yarinze
irangira ntabashe kuvugana na divine, kuko agafone kange nasanze
mukuru wange, eric yaragatwaye, doreko yarafite ikiraka mumutara.

ubwo twaje gusubira kwishuli gutangira igihembwe cyakabiri! umunsi ukuriye
uwo nagiye kwishuli, nibwo nahuye na divine. ubwo duhita dusuhuzanya byabakunzi, dutangira
kuganira. aza kumbwira ati hari ikintu gikomeye nshaka ko tuza kuganiraho! ubwo twahanye gahunda ya nimugoroba muri etude
yakabiri(tumaze kurya). etude yakabiri igeze, mbwira patrick kumpa
akanya nkaganira na divine!

divine yaraje turaganira, gusa ibintu
yambwiye byarambabaje, yarambwiye ngo papa we yamubwiye ngo”ntuzagire
ubucuti budasanzwe ugirana na ben! impamvu nzaba nyikubwira!” ubwo
twagumye kwibaza kumpamvu yibyo biraducanga, gusa divine arambwira
ati”ben urabizi ko ngukunda, kandi turacyari abana, urukundo rwacu
ntirwahangana na babyeyi! reka numvire papa!”

ubwo namaze akanya
ndikubitekerezaho, ariko nzakubyemera kuko nubundi sinahangana na papa
divine(colonel) ngo nurukundo! ubwo twagerageje kubaho nkabakundana
bisanzwe ariko, rimwe na rimwe tukisanga twaguye mutuntu twa romance.
gusa kubera divine yari umukobwa unasenga(yarimbaga muri cholare
catholic yikigo), twagerageje kubasha kwirinda kugaragaza ko
dukundana. papa divine yari yaranasabye ubuyobozi bwikigo, gukurikirana ko twaba dukundana!
gusa byarangiye master abwiye papa divine ko dukundana. kuko
yanatwifatiye. icyo gihe ndabyibuka twari twagiye kuri stade ya nyanza
kwizihiza umunsi wo kwibohoza! ndetse uwo munsi nongeye kubona esther,
ndamusuhuza, mugihe nari ntangiye kuganira nawe mbona umutipe araje
amafuta akaboko, nawe ahita agenda atana nsezeye(kumutima inti uri
bitch koko).

ubwo murako kanya ngitekereza kuri esther, divine ahita
aza amfuka mumaso ati”fora ninde”. divine nari mumenyereye mpita mfora
nubundi ko ari divine, ahita ambwira ko twigira mumujyi akangurira
amata(yari yabonye ko nshonje lol). ubwo twahise tujya muri
alimentation bita jehovanis(abize inyanza murahibuka). gusa
ntibyatugendekeye neza kuko animateur yahadufatiye! ndetse ahita
atubwira ati”sinshaka ko mumbeshya, murakundana cyangwa ntimukundana?”
ubwo divine yamanje kundeba mu maso! ariko ahita amubwiza ukuri. ko
dukundana! murabyumva ko bahise bamenyesha papa divine. ubwo twahise
tujya muri exam.

ndetse tuza kujya mubiruhuko! ubwo ikintu nageze murugo nsanga mama
yanamenyeko nkundana numukobwa wa col. regis. gusa icyo naje kumenya
nuko mama yaramaze iminsi avugana na papa divine, ndetse hashize
icyumweru bategura umunsi baza kudusura(papa na mama ba divine). gusa
uwo munsi warambabaje nge na divine mubuzima! biturutse kubintu papa
divine yatubwiye! ndandika ibyingenzi ati”rero ben nawe divine, ngewe,
josephine(mama wange) na madam(mama divine), twahisemo guhura uyu
munsi ngo tubamenyeshe ko urukundo murimo, rudashoboka! kubera ibintu
ngiye kubabwira! captain nicolas(papa wange) yari inshuti yange cyane
nubwo namurushaga amapeti! ubusanzwe rero, nicolas yateretaga uyu
odeta(mama divine)! nyuma nzakumubenguka. kubera ukuntu yari mwiza!
nzakuganira na nicolas, musaba ko yamparira odeta akaba aringe
umutereta! nicolas aza kunyumvira kubwuko namurushaga amapeti, kandi
twari inshuti cyane pe! nicolas yongera gukunda josephine bari
barakuranye ndetse bari bafitanye umwana ariwe eric(mukuru wange).
gusa nagiye gutereta odeta nsanga atwite inda ya nicolas, ariyo yaje
kuvamo divine! gusa kubera ubucuti nari mfitanye na nicolas, numvishe
ko ntakibazo! ubwo twahisemo nogukorera ubukwe bwacu umunsi umwe&
ahantu hamwe nubwa nicolas na josephine! icyo abasilikale bagenzi bacu
baduserereza ngo ubucuti bwacu bwarenze gusangira icupa, busangira
umugore! none rero mwabana mwe urukundo rwanyu ntirushoboka mufitanye
isano(muri abavandimwe)! ubwo yarangije kutubwira ibyo nge na divine
turimo kurira! ndetse igihembwe cyakurikiyeho divine, bahise
bamujyana kwiga i rwamagana ngo hato tutakomeza! yewe naragiye nakwiga
bikananira, ndakubitika!

gusa mama wange na mama divine bakansura
bagerageza kunkansoringa, ngo mbyikuremo! twarangije S6, papa
divine(col. regis) atwohereza kwiga mumahanga. nge njya muri turkey,
divine muri south africa. ubu niho turi! gusa ngerageza gufata divine
nka sister, ariko aku rukundo ntikabura!

turashima ababanye natwe from 1-14

umwanditsi wiyi nkuru ni *RAS IHIRWE YVES MSZA*

Mukomeze mukurikire izindi nkuru nshyanshya twabategutiye

MWARAKOZE KUBANA NATWE TURABAKUNDAAAAAAA!!!!!

Mushobora guhita mukomereza kuri iyi nkuru yindi niba utarayisoma

MR JOSEPH PART 1 | Dusabane Magazine
https://dusabane.wordpress.com/2017/01/28/mr-joseph-part-1/

Gyangwa se ugasoma iyi ngiyi

A MOMENT IN BELGIUM PART 1 | Dusabane Magazine
https://dusabane.wordpress.com/2017/03/03/a-moment-in-belgium-part-1/

Advertisements

One response to “BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY PART 14 (inkuru ndende (serie))

  1. Pingback: BEN’S HIGH SCHOOL PART 13 (inkuru ndende (serie)) | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s