Igisibo muri kiliziya gatolika gisobanura iki?

*DUSONANUKIRWE: ESE KWISIGISHA IVU BISOBANURA IKI? NI GUTE TUGOMBA KWITWARA MU GISIBO.?*
———

Nshuti za Yezu Nyirimpuhwe,

Yezu akuzwe,
Kuri uyu wa gatatu, ni umunsi w’ivu. Turatangira igihe cy’igisibo, twitoza imigenzo myiza ya gikristu tugomba kubaho muri iki gisibo ndetse na nyuma yaho. Dufatanye rero gusobanukirwa no kubaho muri icyo gihe twisanisha na Kristu wababaye, arapfa maze arazuka, bityo natwe dupfe ku byaha tuzukane na we mu buzima bushya bw’abana b’Imana.

Igisibo cyiza
——————————————————————————————–

IGISIBO GITAGATIFU 2017:

*Kwisiga ivu bisobanuye iki?
——————————————–
Kwisiga ivu ni ikimenyetso cyo kwemera icyaha no kukicuza. Ibyo tubisanga kenshi muri Bibiliya aho abantu bashyiraga ivu ku mutwe cyangwa bakariryamamo bagaragaza agahinda batewe n’ibyaha byabo. Twafatira urugero nko ku baturage n’umwami wa Ninivi igihe umuhanuzi Yonasi ajya kubaburira ko niba baticujije ngo bihane Ninivi izarimbuka. Ubwo batangaje igisibo bambara ibigunura ndetse ngo n’Umwami ahaguruka ku ntebe ye yambura igishura, yambara igunira, yiziringa mu ivu (Yonasi 3,1-10).
Uko kwambara ibigunira no kwisiga ivu ni ibimenyeso bigaragaza ukwisubiraho. IVU rishushanya rero ikintu cy’imburamumaro. Iyo ikintu gifite agaciro gitwitswe, gihinduka ubusa, gihinduka ivu. Uwisize ivu aba yiyemeje ko ari ubusa mu maso y’Imana, agatakamba ayisaba imbabazi ngo imubabarire ubuhemu bwe.
Kiliziya yafashe ibyo bimenyetso bifasha abantu kwikuzamo imigenzo yo kwicisha bugufi no kubabazwa n’ibyaha. Ni yo mpamvu ku munsi wa mbere wo gutangira igisibo haba umuhango w’ivu. Koko imbere y’imana turi ubusabusa, *TWAVUYE MU GITAKA KANDI TUZAGISUBIRAMO.* Niduhinduke twemere inkuru nziza, twemere ko turi abanyabyaha, tubyicuze, tubyihane, twakire impuhwe z’Imana tuzaniwe n’umucunguzi wacu Yezu Kristu ku bw’urupfu n’izuka rye.
Nk’Umwami Dawudi tugire tuti: “Mana yanjye ngirira imbabazi kuko nagucumuyeho, kubera impuhwe nyinshi umpanagureho ibyaha byanjye,(…), nemeye ibyaha byanjye(…), mpa kwishimira ko nakijijwe, kandi unkomezemo umutima wuje ineza”. Ngiryo isengesho ry’umuntu uzi koko ko ari umunyabyaha ariko akaba yiringiye Impuhwe z’Imana. Nyamara, hari benshi basigaye barazikamye mu byaha, ntibaterwe indishyi yo ku mutima na byo, ntibarushye bicuza. Benshi ntibacyikoza Isakramentu rya Penetensiya. Ikibabaje cyane ni abatazi ko Impuhwe z’Imana zashyizweho ubuziraherezo ngo ziramire abanyabyaha, zibazanzamure, baronke ubuzima nyabuzima buri mu biganza bya Nyirubuzima.

Bavandimwe, dore imigenzo myiza y’ingenzi umukristu wese asabwa kugira mu gihe cy’igisibo kugira ngo yitegure neza Pasika:

GUSENGA
————–
Ni ngombwa gusenga cyane mu gisibo twisabira kandi dusabira n‘abandi guhinduka. Dushishikarizwa gusenga by’ukuri tutibonekeza ahubwo dusabana nyabyo na Dawe uri mu ijuru uzatugororera.

KWIGOMWA:
—————–
Koko ntawe ushobora kurwanya sekibi ajenjetse ngo azamutsinde. Mu gisibo ni ngombwa kwifatanya na Kristu mu bubabare bwe twigomwa ibidushimisha kugira ngo bitaturangaza kandi tukiri ku rugamba. Ibyo tukabikora tudakambije agahanga nk’uko indyarya zibigenza ahubwo tukabigira mu ibanga, kuko Data uri mu ijuru ari bwo azabidushimira, akazabiduhembera.

IBIKORWA BY’URUKUNDO:
———————————-
Ntabwo umukristu yigomwa kugira ngo yizigamire ibyo azishimishirizamo kuri Pasika. Ibyo yigomwe abifashisha abakene kandi akabigira mu ibanga, adaharanira kubonwa no gushimwa n’abantu, kuko yaba yivukije ingororano mu ijuru. Igisibo rero ni igihe cyo kurushaho kugaragariza abandi ubuntu, umubano mwiza no mu gufashanya. Ni n’igihe turushaho kandi guhugukira kurangiza neza inshingano zose dufite.
Bavandimwe, tumurikiwe n’isengesho ritaretsa kandi ridushyikiranya nyabyo n’Imana, dufashijwe n’ijambo ry’imana, amasakrametu matagatifu ndetse n’ibikorwa by’urukundo bifatika kandi bivuye ku mutima, iki gisibo kizadufashe kwitegura neza Pasika maze tuzayihimbaze koko turi abantu bashyashya, bishimiye kwakira umukiro Kristu yaturonkeye mu rupfu n’izuka bye, maze natwe tube abagabo bo kubihamya hose.

Umubyeyi Bikira Mariya udusabira ubutitsa naduherekeze muri uru rugendo.

_Ese wowe witeguye kubaho gute muri iki gisibo, ese witeguye gufata ingamba n’ibyemezo mu buzima bwawe?_

IGISIBO CYIZA!

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s