Igisibo: ubutumwa bwa Papa Fransisiko


Ubutumwa Nyir’ubutungane papa Fransisiko yageneye igisibo cya 2017

“Ijambo ry’Imana ni impano. Mugenzi wanjye ni impano

Bavandimwe nkunda,

Igisibo ni intangiriro nshya, inzira itugeza kuri Pasika, umutsindo wa Kristu ku rupfu. Muri iki gihe
duhamagarirwa guhinduka : abakristu barasabwa kugarukira Imana « n’imitima yabo yose» (Jl 2,12),
kutishimira kubaho mu buzima bw’akazuyazi, ahubwo bakihatira kuba inshuti z’Imana. Yezu ni inshuti yo
kwizerwa idashobora na rimwe kudutererana. Ndetse n’iyo ducumuye, ategereza ko twisubiraho kandi
akatugaragariza ko yiteguye kutubabarira. (Reba inyigisho yo ku wa 8 Mutarama 2016).

Igisibo ni igihe cyiza cyo gucengera ubuzima bwa Roho twifashishije imyitozo yo kwitagatifuza Kiliziya
iduha : gusiba, gusenga no gufasha abakene. Ishingiro ry’ibyo byose ni Ijambo ry’Imana duhamagarirwa
kumva no gucengera ku buryo burushijeho muri iki gihe. Aha ndagira ngo ntinde by’umwihariko ku
mugani w’umukungu n’umukene Lazaro dusanga mu ivanjili ya Luka 16, 19-31. Nimucyo twifashishe iyi
nkuru, kuko idufasha kumva neza icyo tugomba gukora kugira ngo tugere ku byishimo by’ukuri no ku
bugingo bw’iteka. Iradushishikariza guhinduka by’ukuri.

1. Mugenzi wanjye ni impano

Uyu mugani tumaze kuvuga utangira utwereka abanyarubuga babiri ; ariko umukene umugani
umutangaho ibisobanuro byinshi : ari mu buzima bwo kwiheba, yemwe ntashobora no guhaguruka. Ahora
aryamye imbere y’umuryango w’umukungu, akarya utuvungukira twaguye hasi ku meza y’umukungu.
Umubiri we ugizwe n’ibisebe, imbwa zirirwa zirigata (kuva ku murongo wa 20-21). Ni ishusho ibabaje
y’umuntu ucishwa bugufi kandi uteshwa agaciro ku buryo bukomeye.

Inkuru irushaho gutera agahinda iyo tubonye ko uwo mukene yitwaga Lazaro : izina ubwaryo ritanga
amizero kuko risobanuro « Imana irafasha ». uyu munyarubuga si umuntu utazwi. Ibimuranga
birumvikana neza, kandi yigaragaza nk’umuntu ufite amateka yihariye. N’ubwo mu maso y’uriya
mukungu ntacyo avuze, twe turabona tumuzi ndetse ni umuvandimwe wacu. N’ubwo agaragara
nk’uwahawe akato, ni ishusho, ni impano, ni ubukungu butagereranywa, ni umuntu Imana ikunda kandi
yitayeho (Reba inyigisho yo ku wa 8 Mutarama 2016).

Lazaro aratwigisha ko bagenzi bacu ari impano twahawe n’Imana. Kubana n’abandi neza ni ukumenya
agaciro kabo. Umukene ku muryango w’umukungu rero ntiyagombye kuba igitsitaza, ahubwo
aradukebura ngo twisubireho, duhinduke. Uyu mugani uraduhamagarira mbere na mbere gukingurira
abandi umutima wacu, kuko mugenzi wacu, yaba umuturanyi cyangwa umukene tutazi, ari impano
ikomeye twahawe. Igisibo ni igihe cyiza cyo gukingurira imiryango abo bose bafite icyo badukeneyeho,
no kwakira Kristu uza mu ishusho ryabo. Buri wese muri twe ahura na bo kenshi. Ubuzima bwose
twahura na bwo tugomba kubwakira nk’impano y’Imana, tukabwubaha, tukabukunda. Ijambo ry’Imana
ridufasha gufungura amaso, kugira ngo twakire kandi dukunde ubuzima, cyane cyane iyo bufite intege
nke. Ariko kugira ngo tubigereho, ni ngombwa ko ducengera neza ibyo iriya vanjili itubwira kuri uriya
mukungu.

2. Icyaha kiduhuma amaso

Iyo uyu mugani ugeze ku bibazo uriya mukungu yahuye na byo, ntumucira akari urutega (umurongo wa
19). Mu gihe umugani utubwira ko umukene yitwa Lazaro, uyu munyarubuga w’umukungu we nta zina
afite. Umugani utubwira ko gusa ko ari « Umukungu ». ubukungu bugaragarira mu myambarire ihenze
cyane. Imyenda y’umuhemba yabaga ifite agaciro gakomeye cyane kurusha zahabu na feza, ni yo
mpamvu yaharirwaga abami (Abac 8,26) n’ibigirwamana (Yer 10,9). Naho umwenda wa hariri wo
wakoreshwaga mu bintu bitagatifu. Muri make ubukungu bw’uriya muntu bwari burenze imivugire ku
buryo bwagaragariraga umubonye wese : « buri munsi akarya by’agatangaza!» mbese muri we,
hagaragaramo icyaha cyamunze umutima we ku buryo bukomeye, icyo cyaha kikaba cyigaragaza ku
buryo butatu : gukunda amafaranga, kwirarira no kwikuza (reba inyigisho yo ku wa 20 Nzeri 2013).

Ku bwa Pawulo intumwa , « umuzi w’ibibi byose ni irari ry’imari » (1Tim 6,10). Ni ryo nyirabayazana wa
ruswa, ishyari, amakimbirane n’urwikekwe. Amafaranga ashobora kutugira imbata no kutubera
ikigirwamana (reba Urwandiko « ibyishimo by’ivanjili » no 55). Aho kugira ngo atubere igikoresho
kidufasha kugera ku cyiza no kunga ubumwe n’abandi, amafaranga ashobora kutugira abacakara –atari
twe gusa ndetse n’isi yose-, tukimura urukundo n’amahoro tukimika ubwikunde.

Uyu mugani kandi utwereka ko gukunda ibintu cyane bituma uriya mukungu yirarira. Iyo myitwarire
igaragarira cyane mu myambarire, no mu kwereka abandi ko hari ibyo akora bo badashoboye. Nyamara
uko kwishushanya guhishe icyuho muri we. Ubuzima bwe bwatwawe no kwiyerekana gusa kandi
imibereho ye ntabwo ifashe (ibyishimo by’Ivanjili, no 62).

Ku rwego rwa nyuma rw’icyaha cy’uriya mukungu tuhasanga ukwikuza. Uriya mukungu yiyambikaga
nk’umwami kandi akigira nk’Imana, akibagirwa ko azapfa. Iyo umuntu yabaye imbata y’ibintu, yumva ari
we uriho, bityo abandi ntibagire agaciro mu maso ye. Ingaruka z’umuntu wiziritse ku mafaranga rero ni
uko kutabona : uriya umukungu ntarimo kubona umukene ushonje, wamazwe n’ibisebe, urambaraye ku
muryango we.
Iyo umaze kubona iby’uwo mukungu, ni bwo wumva neza impamvu ivanjili isya itanzitse iyo ivuga
ibijyanye n’irari ry’ibintu : « Nta wushobora gukorera ba shebuja babiri: azanga umwe akunde undi,
cyangwa azibanda kuri umwe, asuzugure undi. Ntimushobora gukorera Imana na Bintu » (Mt 6,24).

3. Ijambo ry’Imana na ryo ni impano

Ivanjili y’umukungu na Lazaro idufasha kwitegura neza umunsi mukuru wa Pasika wegereje. Liturujiya
yo ku wa gatatu w’ivu idushishikariza kwigira kuri uriya mukungu. Iyo umusaseredoti arimo gusiga ivuByashyizwe mu Kinyarwanda n’ubunyamabanga bw’inama y’abepiskopi, ibiro bishinzwe ihinduranyandiko Page 3
asubira muri aya magambo : « ibuka ko wavuye mu gitaka kandi uzagisubiramo. » Nk’uko iyi vanjili
ibitubwira, umukungu na Lazaro bombi barapfuye, ndetse igice kinini cy’uyu mugani kitubwira ibyabaye
bageze mu bundi buzima. Bombi bamaze gupfa, bahise bibonera ko « nta kintu twazanye kuri iyi si, kandi
(…) ko nta cyo dushobora kuzayimukanaho. » (1Tim 6,7)

Ivanjili kandi iratwereka uko bigenda nyuma yo kuva kuri iyi Si. Umukungu aragirana ikiganiro
kirambuye na Aburahamu amwita « umubyeyi » (Lk 16, 24.27) mu rwego rwo kugaragaza ko ari umwe
mu bagize umuryango w’Imana. Iyo mvugo yerekana urundi ruhande rw’ubuzima bwe rutari rwigeze
rukomozwaho kugeza ubu, urwo ni urujyanye n’umubano we n’Imana. Mu by’ukuri, Imana nta mwanya
yari ifite mu buzima bwe, kuko we ubwe yari yibereye Imana.
Umukungu amaze kugera mu magorwa yo hirya y’ubu buzima ni bwo yibutse Lazaro maze ashaka ko
yamugabanyiriza ububabare akoresheje utuzi. Ibi uyu mukungu yasabaga ni byo na we yakagombye kuba
yaramukoreye mu buzima bwo ku Isi, ariko ntiyigeze abikora. Ni bwo Aburahamu amusobanuriye :
« Mwana wanjye, ibuka ko wakize cyane ukiri ku isi, naho Lazaro akahagirira ibyago. Ubu rero yibereye
hano mu byishimo, naho wowe urababara» (umurongo wa 25).

Imana ntirenganya, hirya y’ubu buzima
icyiza kiganza ikibi.
Umugani ukomeza utanga ubutumwa ku bakristu bose. Umukungu uzirikana abavandimwe be bakiri ku
Isi, arasaba Aburahamu ngo yohereze Lazaro kubaburira; ariko Aburahamu aramusubiza ati “bafite Musa
n’Abahanuzi, nibabumve” (umurongo wa 29). Aburahamu amaze kubona ihinyu umukungu afite kuri ayo
magambo, akomeza agira ati “Niba batumva Musa n’Abahanuzi, n’aho hagira uzuka mu bapfuye,
ntibyabemeza” (umurongo wa 31).

Iki kiganiro kigaragaza neza ikibazo uriya mukungu afite: gishingiye ku kutumva ijambo ry’Imana.
Ingaruka zabyo zabaye ko atigeze ayikunda na busa, kandi akaba yarabayeho asuzugura abandi. Ijambo
ry’Imana ryifitemo ubuzima n’imbaraga, kandi rifite ubushobozi bwo guhindura imitima no kuyiganisha
bundi bushya ku Mana. Iyo tunangiye umutima ntitwakire iyo mpano y’Ijambo ry’Imana, birangira
tunafungiye amayira bagenzi bacu.

Bavandimwe nkunda, igisibo ni igihe gikwiye cyo kwivugurura mu mubano wacu na Kristu muzima mu
Ijambo rye, mu masakaramentu no muri bagenzi bacu. Nyagasani watsinze imitego y’umushukanyi mu
minsi mirongo ine yamaze mu butayu, atwereka inzira dukwiye gukurikira. Dusabe Roho Mutagatifu
atuyobore mu nzira nyayo y’uguhinduka, kugira ngo twongere twakire iyo mpano y’Ijambo ry’Imana,
dukizwe icyaha kiduhuma amaso maze dukorere Kristu dusanga mu bavandimwe bacu badukeneye.

Ndashishikariza abakristu bose uku kwivugurura ku mutima, no kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye
bitegurwa n’imiryango ishingiye kuri kiliziya, bigamije kwimakaza umuco wo guhura nk’abagize
umuryango umwe w’abana b’Imana. Dusabirane kugira ngo ubwo dufite uruhare ku mutsindo wa Kristu,
tumenye kwakira abaciye bugufi n’abakene. Ubwo ni bwo tuzashobora kubaho no kuba abahamya nyabo
b’ibyishimo bya Pasika.

Bikorewe i Vatikani, ku wa 18 Ukwakira 2016,
umunsi mukuru wa Mutagatifu Luka umwanditsi w’Ivanjili

Papa Fransisiko

Leave a comment