A MOMENT IN BELGIUM PART 1


A MOMENT IN BELGIUM PART 1

(iyi nkuru yitwa  A MOMENT IN BELGIUM iri kunyura kuri dusabane magazine ariko hari n’ izindi nyinshi zanyuzeho mushobora kuzisanga muri archive urugero ni iya MR JOSEPH  wyibona hano:

https://dusabane.wordpress.com/2017/01/28/mr-joseph-part-1/

Muraho mwese nshuti! Nitwa jonathan,mba mu bubirigi kandi niho navukiye gusa nifuje kubabwira inkuru yanjye mururimi rw’ikinyarwanda!

Nakuze mbana na mukuru wanjye George ndetse tukabana na data wacu wenyine, akadutunga ndetse ukabona ko atwitayeho cyane nubwo bwose Atari umuntu ukize cyane kuko nta kazi gafatika yagiraga uretse kwirirwa azerera I brussel agira ngo adushakire ikidutunga ndetse akatwishyurira n’amashuri. Ubwo namwe murabyumva mama wacu we yari yaripfiriye kera cyane ndetse byari bisa nkaho tumaze kumwibagirwa, twarize rero dore ko twari n’abahanga cyane ndetse akenshi njye na George twakoranaga byose ndetse tukanahuza cyane!

Imyaka yakomeje kwicuma tuza gutangira za kaminuza, ubwo njye nahise nerekeza mubwubatsi ariko George we yerekeza mukigo cyigisha ibya gisirikare kuko yari yarandahiriye ko uko byamera kose azibera umusirikare ndetse agakomera cyane,ubwo twari mubigo byacu ,sinzi ukuntu byanjemo ndavuga nti reka njye murugo gusura muzehe wacu, gusa nagezeyo mpamagara data nkumva ntasubiza, nkomeza guhamagara ariko nkumva ntagikoma, niko guhita ninjira munzu dore ko nari mfite nagafunguzo, ntagira kwibwira nti wenda ahari wasanga adahari haraho yabyukiye, ntangira kugira utwo ntunganya munzu ngira ngo ntegure ifunguro, gusa nkiri muribyo sinzi ukuntu nikebye kugatoki nicyuma harandya cyane ariko nibuka data atajya abura imiti mucyumba cye, niko guhita nirasa mo ngira ngo mfate umuti nshyire kugisebe!

Gusa bavandimwe nagezemo nsanga muzehe aryamye kugitanda ndetse ameze nkugiye gupfa, mukumukoraho numva ndimo gushya, kumutima nti:” yeeeh! Burya data ararwaye bigeze hano koko!?” ibintu byarantunguye ndetse birananshanga cyane, niko guhita mubaza nti: papa! Ko utatubwiye ko urwaye ngo tuze kukurwaza koko!? Mukumubaza nkabona umusaza ntakintu asubiza ahubwo arandeba gusa, ndongera nti: niko se papa! Uranyumva!? Ariko nkabona muzehe ntakintu arimo kuvuga, ntakindi nakoze nahise mfata phone mpamagara George nti: hallo! Umva George we! Kano kanya wihuta ngwino murugo kuko data ararwaye ameze nabi cyane!

George: yeeeh! Uravuga ibiki se ubwo jona!? Njye: sha ihute tumujyane kwamuganga ataducika kuko ameze nabi cyane, ahubwo ushake ukuntu uzana na amburance! George: yooo! Sawa ndaje jona! Ariko mugume iruhande ntuhave atagira icyo aba!

Ubwo njye nakomeje kuguma iruhande rwa data, nkagerageza kumubwira utugambo tworoshye ndetse nkamuririmbira indirimbo yajyaga atwigisha tukiri abana mbese namwe murabizi ukuntu batwara umurwayi gake gake! Ntibyatinze rero na George yahise ahagera ,ahita amabaza ati: yeeeh! Niko se jona! Kuva ryari data arwaye bigeze hano!? Njye: yeeh! Sha reka ibyo, cyo nteruza tumujyane kwa muganga! George: yeeeh! Nta nubwo nazanye amburance sha jona! Njye: umva umuswa yewe! Ubwo se sinakubwiye ko ugomba kubanza ukajya kuyihuruza!?

George: yoooh! Ariko se uzi ngo nari kubona umwanya wo kujya kubitaro ntarabona ukuntu data ameze, kandi nawe urabizi ko iyo uyihamagaye idapfa kuza! Njye: ntacyo basi ngaho sigara hano njye kuyirebera! Ntakindi nakoze nahise mpaguruka ngo njye kubitaro gusa ngiye kumva numva data amfashe akaboko asa nkaho agiye kumbwira ikintu ariko ijambo rikanga gusohoka,ngiye kubona mbona azamuye akaboko atunga urutoki ku kameza karaho hafi,nanjye mparebye mbona harambitse igitabo kinini cyane ,nyoberwa icyo ashaka kumbwira nkamubaza ariko agakomeza kuntungira agatoki kuricyo gitabo, ubwo nanjye ntakindi nakoze nahise negera ahari agitabo ndebye kuruhande mbona ntakindi kintu gihari, mpita nterura cya gitabo mbona data ajunguje umutwe asa nkaho yemera, najye mpita menya ko aricyo yashakaga kunyereka!

Nahise nterura igitabo ndaza nicara hafi ya data,ndakimwereka ngira ngo yakintumaga gusa mukukimuha akacyanga ahubwo akakinsunikira, ngiye kubona mbona arimo gushaka kuvuga biganga ndetse akagerageza kweguka bikanga, ubwo njye na George twakomeje kumuhanga ijisho tutavuga ahubwo twumiwe, ubwoba n’agahinda aribyose, tugiye kubona tubana data afashe ikiganza cya George nicyanjye arabihuza, ashatse kugira icyo avuga mbona ahise ashiramo umwuka arapfa!

Birumvikana ,icyakurikiyeho ni agahinda ndetse njye numvaga no kubyakira byananiye ngasuka amarira ariko uko amasaha yakicumye turi murako gahinda nibwo George yahise ambwira ati: umva rero jonathan! Nubundi ibintu byarangiye nidushake twicecekere kuko ntakundi byamera! Ahubwo se jona! Ubu koko kwiga ntibihise birangira kuri twe!? Njye: sha! Nyine ubwo ntakundi natwe turafata umwuga wa data tujye twirirwa tuzerera dushaka hirya no hino uturaka twakora! George: yoooh! Sha njye uko byamere kose ngomba kujya mugisirikare nkuko nabyifuje kuva kera! Njye: yeeeh! Utarize se kandi geo!? Nawe ati: cyane rwose! Barakwemera uretse ko nyine nta peti baguha! Njye: yoooh! Sha ntakundi nyine! Ubwo nanjye nzanjya ngerageza nshakishe ndebe ko bwira bugacya! Ahubwo nimba ufite udufaranga duke watumpa nkareba uko nigenza kuko njye ndumva ubusirikare ntabushobora!

George: sha! Nta namake mfite ariko reba mwikofi yumusaza ntuburamo na make watangiza ibikorwa byawe! Njye: ariko uziko aribyo mn geo! Buretse ndaza kurebamo, ahubwo se shahu, buriya data yatwerekaga kiriya gitabo kuberiki!?

George: ariko se koko di!ahubwo rero mwana! Icyo gitabo wasanga harimo ubutumwa muzehe yashakaga kutubwira! Njye: yeeeh! Reka ndambure ndebe! Mukurambura igitabo,hahita havamo igapapuro kagwa hasi sinakitaho ariko George aragatoragura, ubwo nanjye narimpugiye mugusoma ibyanditse muricyo gitabo ariko nkabona ntakintu kizima kirimo!

George yakomeje gusoma agapapuro najye ndimugitabo, nkebutse mbona George yarize cyane, amarira arimo kumushoka mu maso ari menshi cyane, ibintu biranyobera mpita mubaza nti: niko se! ko mbona uhogoye kandi ari wowe umaze kundemamo agatima uti nubundi nsheceke byarangiye, ubwo ubayiki!? Mukumubaza ntyo, nkabona ntasubiza ahubwo akareba murupapuro gusa agakomeza gusuka marira! Ntakindi nakoze nahise mwaka agapapuro ngo nsome ibyanditseho, gusa mwabantu mwe nanjye kubyakira byambereye ihurizo rikaze cyane, nkanura amaso ndetse nkumva agahinda kenda kumpitana! Nkiri muribyo numva George arambwiye ati: sha jona! Ihangane wongere unsomere ibyanditse kurako gapapuro kuko ndumva bidashoka,ahari njye ubanza ndimo gusoma nabi sha!

Njye:yoooh! Sha nanjye numiwe pe! Gusa reka ngusomere nkuko ubinsabye, umva handitse ngo:”…….

.HANDITSE NGWIKI!?

NTUCIKWE PART 2……LOADING………..

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/08/a-moment-in-belgium-part-2/

 

Advertisements

4 responses to “A MOMENT IN BELGIUM PART 1

  1. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 2 | Dusabane Magazine·

  2. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 11 | Dusabane Magazine·

  3. Pingback: MRS LYDIA LOADING | Dusabane Magazine·

  4. Pingback: FIRST SIGHT PART 1 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s