A MOMENT IN BELGIUM PART 2


A MOMENT IN BELGIUM PART 2

ati: sha jona! Ihangane wongere unsomere ibyanditse kurako gapapuro kuko ndumva bidashoka,ahari njye ubanza ndimo gusoma nabi sha!

Njye:yoooh! Sha nanjye numiwe pe! Gusa reka ngusomere nkuko ubinsabye, umva handitse ngo:”…….

niba utarasomye A MOMENT IN BELGIUM PART 1 yikurikire hano

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/03/a-moment-in-belgium-part-1/

Part 2

Njye: yoooh!sha nanjye numiwe pe! Gusa reka ngusomere nkuko ubinsabye, umva handitse ngo:”” bana banjye rero, George na jonathan, uyu niwo mwanya ngo mbabwire ibanga nabahishe kuva kera, bana banjye uko mwakuze mukundana azabe arinako murinda mupfa mugikundana, kandi muzafashanye muri byose, icyo nshaka kubamwira rero nuko mwembi mutavukana kuko jonathan we namutoraguye ari agahinja ubwo nari mumugi wa bruges bisa nkaho nyina yamutaye, mpitamo kumuzana ngo murerane na George,ndetse mama wa George nawe ntiyambera ibamba, ahubwo ariyoroshya turabarera nubwo we atabashije kubakuza, gusa rero bana banjye muri abavandimwe beza kandi uko mwabanaga mutaramenya ibi, abe ariko mukomeza kubana ! murakoze kandi muzahirwe mubyo mukora byose!””

Mwabantu mwe narangije gusoma numva umutima ugiye guturika, mbese hahandi umuntu agira agahinda namarira akanga kuza ahubwo umutwe ukamurya birenze! Twakomeje muribyo ngiye kumva numva George amfashe akaboko arambwira ati: sha jona! Nubwo bwose ntigeze menya ko tutavukana, njye ndakomeza mbifate nkaho ntabizi ndetse bitigeze binabaho kuko njye mbona ntawundi muvandimwe wabaho ukuruta! Kandi buriya ibintu byose ni mumutwe, ahubwo haguruka utangire utegure ejo hazaza hawe!

Njye: yooooh! Sha geo! Urakoze cyane kandi nanjye ndagusezeranya ko ntazigera mba mubi imbere yamaso yawe kandi nzajye nkubaha nka mukuru wanjye tuvukana neza munda! Ahubwo mugani wawe,reka ndebe muri ya kofi ya data ndebe ko harimo duke natangiza umushinga! George: yeeeh! Nonese ubwo ufite iyihe gahunda mumutwe jona!? Njye: nyine numvaga nagura akagare nkajya nshuruza utujus two nkunkwa nudukati nkatuzereza munkengero zumugi hose!

George: yoooh! Wapi sha jona! Njye ahubwo numvaga wafata aka kamodoka data yajyanaga ugashyiramo ayo majus niyo migati ndetse nutundi tuntu twinshi abantu bakenera, maze ukajya ushyira abanyeshyuri biga muri iriya college iri hano hirya, kandi njye mbona bagura sha jona! Njye: yeeeeh! Ibyo ndabyumva ariko se, amafaranga yo kurangura ibintu byuzuye akamodoka nayakurahe sha!?

Ubwo George yahise ajya mumyenda ya data afata ikofi arebyemo abonamo amafaranga ariko araza ahita ambwira ati: fata aya yose, ndaza kureba inshuti yanjye twiganaga ndebe ko yagira icyo idufasha sha jona! Kandi ntugatinye umurimo ngo abo mwiganye bazajya bakubona baguseke! Njye: eeh! Yewe nibashake bazisekere sha! Gusa nanjye ndumva ibyo aribyo byaba sawa kuko bariya banyeshuri bagira n’amafaranga kandi baba banashonje!

Ubwo umugambi twawuhuje dutyo ndetse iminsi ikomeza kwicuma ntangira ibikorwa byanjye, birumvikana na George yari yaragiye mugisirikari nkuko byari indoto ze, ubwo njye ntahandi nabaga uretse aho data yadusize njye na George ndetse hari nabyinshi nagombaga kurinda kuko George yansabye kuhaguma nyuma yo gushyingura data!

Njye nabyukaga mucya kare nkajya kukazi, birumvika ibyo kwiga byabaye bihagaze, gusa uko nakomezaga gucuruza ayo ma jus niyo migati niko nakomeje kugenda menyerana n’abanyeshuri bariabaclients banjye ndetse ubona baranyikundiye cyane,bamwe nkabaha ideni ejo naza bakanyishyura mbese ibintu nza kubimenyere akazi gatera imbere mba umuntu uzwi cyane muricyo kigo! Umunsi umwe ndimo gutaha kumugoroba,nibwo nafashe agaphone mpamagara George, ngize nimana aranyitaba ndavuga nti: hallo! Mon frère! Nawe ati: hallo! Yoooh! Umeze ute se jona!? Nanjye nti: sha ndaho kabsa ntakibazo ndetse business irimo kugenda itera intambwe ntakibazo kabsa! Wowe se sha!?

George: sha ndumva aribyiza ntakiazo kandi courage, gusa nanjye ubu maze kuba umusirikare ukomeye ndetse hari nikizamini twakoze ndusha abitwa ko bize university none muminsi irimbere nzerekeza mumugi wa NAMUS kwiga ibijyanye nibitwaro bikaze cyane! Njye: wow! Mbega byiza wee! Wabona utabaye umu……… …… ntararangiza mba mbonye imbere yanjye umukobwa wambaye imyenda ya college nacururizagamo, arikumwe numughungu ndetse mbona basa nkaho barimo gutongana cyane,ibyo sinabyitaho nkomeza kuvugana na George, gusa ngiye kumva numva igihungu gikubise umukobwa urushyi rwiza nkebutse nsanga kirimo kumuhondagura imigeri umukobwa yaguye hasi.

Ubwo njye bitewe nukuntu nakundaga abanyeshuri bo muriyo college, nahise nsohoka mukamodoka vuba vuba mfata igiti cyaraho hafi njya gutabara, mwabantu mwe nakubise umusore numjinya mwinshi cyane kugeza hahandi apfukama akansaba imbabazi! Ubwo nanjye nahise mubwira nti: haguruka vuba umve mu maso! Umusore ahita agenda yiruka amaguru ayabangira ingata! Ubwo njye nahugiye mukureba ukuntu umusore arimo kwiruka ngiye kumva numva umuntu ankozeho inyuma mumugongo,nkebutse mbona ni wa mukobwa numva agahinda karanyishe bitewe nuko yari mwiza cyane ndetse nukundu bamugaraguye hasi bagahondagura.

Nakomeje kwitegereza umukobwa,ngiye kumva numva aravuze ati: urakoze cyane muvandi kandi imana iguhe umugisha! Njye: yoooh! Ntakibazo! Burya mubuzima ni ugutabarana kuko ntawumenya ejo he hazaza! Ariko se buriya yakuzizaga iki! Umukobwa:cyahe se we!ko abahungu biki gihe ntazi uko babaye! Nyine ejo niviriye kwishuri , munyuraho yaparitse imodoka ye, arampagarika ndanga ubwo nibyo aje ambaza abonye ntamwitayeho umujinya uramurenga atangira kunkubita! Njye: yeeeh! Ariko Mana! Ubwo se wowe iyo uhagarara ukumva icyo ashaka kukubwira ko wasanga wenda yashakaga kuguha ka lift!

Umukobwa: hhhum! Nonese kuba nza kwishuri na bus, nukuvuga ko nta modoka iwacu dufite ziba zirimo gupfa ubusa! Njye nitegera bus kuko mba shaka kuzana n’abandi bantu ikangeza epfo hariya nkaza namaguru gusa abasore biki gihe we!!!! Njye: yoooh! Humura rata, buriya ntazongera abonye isomo! Ahubwo reka nkureke utahe witunganye dore cyakwanduje!

Ubwo njye nahise musigaho, nsubira mukamodoka kanjye nditahira nawe afata inzira arataha. Nageze murugo nkibisanzwe ninjira muri douche ndakaraba ndangije ninjira mucyumba cyo data yaryamagamo ngira ngo mpakore isuku kuko mugitondo nta kanya nagombaga kubona, mugiye narindimo gushyira utuntu dutandukanye kumurongo mba nguye kuri album irimo amafoto menshi cyane ntangira gureba nkabona mo amafoto ya kera cyane, nkomeza kurambura ngera kwifoto iriho njye na George mama we aduteruye twembi! Iyo foto nayitinzeho cyane kuko yanteye kwibaza byinshi kumpamvu ababyeyi banjye baba barantaye bikanyobera!

Ntakindi nakoze, nahise nkuramo iyo foto ngira ngo njye nyitwaza kumufuka wanjye, gusa nkimara kuyikura muri album mbona inyuma yayo hari agapapuro bisa nkaho kanditswe kera cyane, ndakarambura ntangira kugasomaaa ………..

.CYOREE! AKA KO SE KANDI KANDITSEHO IBIKI!?

NTUCIKWE PART 3…..LOADING……….

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/10/a-moment-in-belgium-part-3/

Advertisements

2 responses to “A MOMENT IN BELGIUM PART 2

  1. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 1 | Dusabane Magazine·

  2. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 3 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s