A MOMENT IN BELGIUM PART 3

A MOMENT IN BELGIUM PART 3

Ntakindi nakoze, nahise nkuramo iyo foto ngira ngo njye nyitwaza kumufuka wanjye, gusa nkimara kuyikura muri album mbona inyuma yayo hari agapapuro bisa nkaho kanditswe kera cyane, ndakarambura ntangira kugasoma …………..

niba utarakurikiye A MOMENT IN BELGIUM PART 2  yirebe hano

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/08/a-moment-in-belgium-part-2/

Part 3

Ndakarambura nsanga handitsemo ngo:” umugiraneza wese uzatoragura uyu mwana akamurera azamwite jonathan, gusa irindi zina azaryishakire njye sinshoboye kumurera”’ mwabantu mwe aka gapapuro kahise kanyemeza ko mama umbyara bya nyabyo yantaye ndetse bituma agahinda kenda kumpitana!

Nakomeje gutekereza kuribyo biratinda, gusa ntakundi byari kumera nyuma naje kubyakira ndetse njya no kwiryamira.bitewe nuko naryamye ntinze byatumye mbyuka ntinze gusa mukubyuka nditunganya nkibisanzwe, ndebye hanze mbona abagabo batatu basa nkaho barimo gupima inzu yacu ndetse n’ahantu inzu yari yubatse, numva ngizemo akantu kubwoba, nkibaza nti:” ese kandi aba bantu barimo gukora iki hano koko!?”

Nakomeje kubyibazaho nkibwira nti:” wenda ahari wasanga ari nkabashinzwe umutekano bari mukazi kabo” ariko ngakomeza kubona bahatinze, ubwo njye nahise nsohoka ngira ngo mbabaze ibyo barimo gukora murugo, gusa ngisohoka numva umwe muri bo ahise ambaza ati: bite sha!? Nanjye nti: ni byiza cyane! Nonese ko mbona mwanzindukiye murimo gukora iki hano badi!?

Undi nawe ati: hahahaha!urabaza ibyo uzi wa mwana we!? Njye: yeeeh! Ngo ibyo nzi! Iyo mba mbizi se mba ndimo kubibaza!? Undi nawe ati:eeeeeh! Umva ra! Wamwana we se, iyi nzu ni iyanyu!? Nanjye nti: yego! Iyi niyo data yadusigiye njye na mukuru wanjye witwa George!

Umugabo umwe ati: nonese data wanyu ajya gupfa ntakintu yababwiye kubijyanye niyi nzu!? Undi nawe ati: ibaze nukuri abaye atarabibwiye abana be koko! Njye: sha nukuri pe, uretse kuba nzi ko ari iyacu gusa ntakindi nzi kirenze kuribyo, nonese mwambwiye ibijyambere mwa bagabo mwe! Undi nawe ati: yebaba weee! Umva muze twikomereze, ndabona uyu musore arimo kwijijisha kabsa! Ubwo se nigute umuntu ungana gutya yaba atazi ko iyi nzu ari ingwate!?

Mukuvuga atyo mba nguye mukantu, ndikanga nabo barabibona ngiye kumva numva umugabo umwe wari wambaye umwenda wa banki ya brussel aravuze ati: hoya mureke tubanze tumusobanurire neza ndabona asa nkutabizi! Undi nawe ati: ntacyo rwose, kuko nanjye ndabona asa nkaho ari mugicuku!

Uwambaye umwenda wa banki ahita avuga ati: rata rero wa musore we!dore izi mpapuro nizo papa wanyu yakiyeho umwenda avuga ko agiye kwishyurira abana be amashuri, njye sinzi nimba arimwe yavugaga,gusa nyine twamwatse ingwate atanga iyi nzu! Njye: ayi weee! Have have urabeshya wee! Nawe ati: yeeeh! Ngo ndabeshya! Ngaho soma izo mpapuro ndetse hariho numukono wa data wanyu, wenda ahari uraza kwemera ko ntarimo kubeshya!

Ubwo njye nahise mfata impapuro ntangira gusoma, koko mbona ni data wabyiyandikiye, gusa ndebye umwaka yafatiyemo umwenda nsanga ari umwaka twatangiyemo amashuri yisumbuye, kumutima nti:” ese burya data yatse umwenda kugira ngo atwishyurire amashuri twige! Mbega !”” ubwo nakomeje gubyibazaho byanshanze, ngiye kumva numva umugabo umwe arambajije ati:nonese sha! Ntiwari wemera ko ibyo tuvuga aribyo!? Njye: yewe ndabyumvaaa! Nonese murashaka kuvuga ko mugiye kuyiteza cyamunara badi!?

Umwe muribo wari wambaye costume ndetse utari wigeze avuga nijambo na rimwe aba aravuze ati: niko biri rwose wa musore we! Gusa wihangane kandi nyine icyingenzi nuko bitarakorwa nonaha, ahubwo wowe utangire ushake ahandi wimukira kuko nanjye sindamenya umunsi,wabona tugutunguye! Gusa wihangane bibaho sha! Njye: ndabyumva! Ubwo nyine ntakundi byamera!

Mwabantu mwe, umujinya n’agahinda byari bigiye kumpitana ndetse nibazaga aho ndibubihere mbibwira George bikanyobera,gusa ntakundi byari kumera, nahise nterura phone mpamagara George aba aranyitabye ati: hallo! Buretse ndaza kuguhamagara… atararangiza mba ndavuze nti: sha noneho ibintu byakomeye, ya nzu yacu……….ntarakomeza aba aravuze ati: yeeeeh! Ngo ngo…. Ngo iki we!? Nanjye nti: sha nyine hano haje abantu bavuga ko baje guteza iyi nzu cya munara kuko data yayitanzeho ingwate! George:yeeeeh! Urabesya! Njye: sha nukuri pe! George:ayi wee! Nonese ubwo biragenda bite jona! Ese none bazaza kuyigurisha ryari we!? Njye: sha nanjye sinzi uko tubigenza gusa bambwiye ko ngomba kwitegura ko nabo batazi umunsi nigihe bazazira!

George: yoooh! Sha nyine ntakundi gusa ndumva mbabaye cyane,ahubwo njye ndumva washaka ukuntu ugurisha utuntu dufatika turi munzu maze ukongera mumushinga wawe ndetse ugakodesha ahantu haciriritse ukaba ariko wibera kuko njye nzava hano njya kuba mukigo cya gisirikari! Njye: yoooh! Sha ndumva kubyakira byanze ariko nubundi ndumva aruko bigomba kumera! George: sawa rero reka niruke ndabona abandi bansize kandi turi muri mucaka ariko humura ibi byose bizarangira!

Ubwo njye nakoze ibyo George ambwiye, utuntu dufatika ndagurisha ndetse mbona havuyemo agafaranga gasa nkagatubutse, ntakindi nakoze nahise nkodesha akaduka mumugi wa brussel nshyiramo utuntu dutandukanye ndetse birumvikana ninaho nararaga kandi ntibyambuzaga kujyanira abanyeshuri jus nimikati nkuko nabibamenyereje!

Ubwo iminsi n’amezi byakomeje kwicuma ndetse nkabona ndimo gutera imbere, gusa uko nakomeje kugemura muri ya college, byatumaga abantu bamenya cyane ndetse bakanyisanzuraho cyane, umunsi umwe ubwo narindi muriyo college, ndimo kwicururiza ibyanjye,nagiye kumva numva ijwi ryumukobwa rimpamagara riti: jona, jonathan! Nkebutse mbona ni abakobwa babiri beza cyane, ndongera nigira mubyanjye kuko numvaga meze nkurose bampamagara kuko nubwo nacuruzaga muri icyo kigo, nibwo bwa mbere nari mbabonyeho!

Ubwo njye nakomeje ntunganya ibicuruzwa byanjye, ubwo ndavuga imigati na jus ngiye kumva numva umuntu ankozeho mumugongo ati: ariko se jona! Burya nibyo byawe koko!? Mukureba mbona ni babakobwa, ubwoba buranyica ariko ndihangana nti: namwe mbahe se! imigati ingahe!? Umwe muribo ati: haha! Hoya twe ntituje kugura! Undi nawe ati: ahubwo……….. njye nitwa charlotte, uyu nawe yitwa Juliette kandi nizere ko wishimiye kutumenya, sibyo se!? nanjye nti: kabsa nibyiza, gusa se nimbi mutaje kugura muzanywe niki!?

Juliette:haha! Ubwo se no kuba utumenye byonyine ntago byaba ari impamvu!? Charlotte nawe ati: yego ra! Gusa nyine uretse ko ataribyo byari bituzanye gusa! Njye: yeeeh! Ariko se ko murimo kuntera amatsiko, mwambwiye ibijyambere! Charlotte: umva jona! Nyine hari umukobwa w’inshuti yacu ukudutumyeho ngo tuze tukujyane kuko hari icyo ashaka kukubwira, ese waza tukajyana aho ari!? Njye: yeeeeh! Ngo abantumyeho!? Juliette: igo sha! Ahubwo vayo tugende widutinza! Njye: ok! Ntakibazo reka nze!

.ESE NINDE USHAKA JONATHAN!?

NTUCIKWE PART 4….LOADING…….

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/10/a-moment-in-belgium-part-4/

Advertisements

4 responses to “A MOMENT IN BELGIUM PART 3

  1. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 2 | Dusabane Magazine·

  2. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 4 | Dusabane Magazine·

  3. jjonathan natinyuke aabyize papa jonathan ukuri kubyazi kuri japhet,amubwire ninzira yanyuzemo kugeza ubu.ndabizi azamufasha kuko nubundi nubwo atarabimenya niwe jonathan wa nyawe

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s