A MOMENT IN BELGIUM PART 4

A MOMENT IN BELGIUM PART 4

Nyine hari umukobwa w’inshuti yacu ukudutumyeho ngo tuze tukujyane kuko hari icyo ashaka kukubwira, ese waza tukajyana aho ari!? Njye: yeeeeh! Ngo abantumyeho!? Juliette: igo sha! Ahubwo vayo tugende widutinza! Njye: ok! Ntakibazo reka nze!

niba utarasomye A MOMENT IN BELGIUM PART 3 wayisoma hano hasi

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/10/a-moment-in-belgium-part-3/

Part 4

Ubwo njye nahise mfunga akamodoka kanjye turerekera, gusa mwabantu mwe nagiye mbahata ibibazo kuko amatsiko yendaga kumptana, mugukomeza kubabaza cyane, charlotte ahita ambwira ati:ariko nawe rwose! Nonese jona! Ubundi turimo kujya hehe!? Nanjye nti: umva kandi ra! Simwe se mumbwiye ko harumuntu unshaka!? Juliette nawe ati: hhhum! Itonde nyine tubanze tuhagere nkuko twabikubwiye, ugabanye kutubaza ibibazo byinshi!

Njye: sawa ntakibazo rwose! Ubwo twakomeje kugenda,mbona turimo gukata ahantu twinjira ahandi mbese wabonaga arahantu hamayobera bitewe nukuntu college yabo yari ikaze cyane kandi namwe murabizi ibigo by’ibrussel uko biba byubatse! Njye nashatse kugira ikindi kintu mbabaza ariko nibuka ko bambujije ndikaruma gusa nari nifitemo akantu kubwoba murinjye, kumutima nti:”cyangwa aba bakobwa bagiye kunyica, ni amadayimoni se we!? Gusa ibyo sinabitindaho , mfunga umwuka dukomeza imbere!

Twakomeje muribyo tugera mukintu cyigikorodoro, ubwo Juliette na charlotte bari imbere yanjye nanjye mbakurikiye, gusa nkiraho sinzi ukuntu numvishe ikintu gikomye inyuma yanjye mba ndahindukiye mbura nakimwe,sinabyitaho, nkebutse ngo dukomeze,abakobwa mba ndababuze,kandi korodoro yari ndende cyane kuburyo batari kuba barenze murako kanya,ubwo njye amaguru yatangiye gutitira cyane ndetse ubwoba buranyica, kumutima nti:” yampayinka data! Uziko babakobwa aramadayimoni koko!eee cyangwa binjiye muribi byumba we, ariko se ko ntamuryango nigeze numva ufunguka!!”” ngiye kwiruka mbona umuryango waraho hafi urifunguye,ngwa mukantu ariko sinabyitaho kuko narinzi ko ikorana buhanga ryafashe hasi hejuru I brussel ndetse no mu bubirigi hose!

Ntakindi nakoze, nahise negera imbere ngira ngo ndebe ikiri mo imbere mucyumba, gusa ngitera intamwe ya mbere numva mucyuma bacuranze indirimo ya celine dion, numva ubwoba buranyishe gusa burya ngo urwakubunzemo ntirugusiga, nakomeje ninjira mo imbere, ngezemo nsanga ni icyumba giteguye neza cyane birenze ndetse mukurebe hirya mbona hicaye umukobwa wambaye imyenda yera, ibintu bikomeza kunshanga, nkomeza kubyibazaho ngiye kumva numva abantu inyuma yanjye basakurije rimwe bavuga ijambo ryicyongereza bati:surpriseeeeeee surpriseeeeee………!!!!!!!! Muguhindukira mbona ni Juliette na charlotte ndetse bari kumwe n’abandi bakobwa babiri n’abasore batatu!

Ubwo murabyumva namwe nyine ukuntu byantunguye ndetse nshatse kugira icyo mvuga umuhungu umwe murabo bari bazanye na charlotte aba arambwiye ati: hoya buretse! Ahubwo dufashe wegere imbere usuhuze uriya mwami kazi wicaye hariya! Ubwo njye ntakindi nakoze nahise negera imbere aho wa mukobwa yari yicaye, ngiye kumukoraho aba arahindukiye ndebye nsanga ni wa mukobwa natabaye igihe igisore cyendaga kumuhitana!

Ubwo njye naguye mukantu, nshatse kugira icyo mvuga Juliette ahita aza amfata kurutugu arambwira ati: jona! Banza uze wicare tukubwire impamvu uri hano! Ubwo nanjye nahise mbindukira nsanga abandi bose bicaye ndetse hasigaye umwanya wanjye nuwa Juliette gusa! Ntakindi nakoze nahise nubaha ndicara nkuko babinsabye.

Hashize akanya ibyo birangiye, numva umwe mubahungu arambajije ati: niko se jona! Urimo gutekereza iki muraka kanya! Undi nawe ati: hoya buretse tubanze tumwibwire kuko ubanza twe atatuzi! Njye nitwa francois dore uyi nawe yitwa angella ni sherie wanjye! Ubwo yakoze kumukobwa umwe muri banwe ntarinzi! Undi muhungu nawe ati: ok! Nanjye nitwa justin nanjye uyu Juliette niwe nkoramutima yanjye! Njye: yooooh! Nibyiza disi! Undi muhungu nawe ati: haha! Ndumva arinjye usigaye mubahungu, nanjye nitwa protais najye uyu charlotte niwe shry wanjye!

Bavandimwe ntababeshye njye narimeze nkuwatakaye kuko ibyo barimo njye byari byanyobeye! Ubwo nanjye nahise niha akanyabugabo ndavuga nti: niko se! mwe ko ntacyo murimo kuvuga bite! Ubwo navugaga ba bakobwa babiri ntarinzi! Ngiye kumva umwe muribo aravuze ati: yeeeeh! Njye se shry wanjye ntiyakubwiye ko nitwa angella!? Undi nawe ati: ubwo ninjye usigaye rero! Njye: hoya siwowe wenyine kuko nuyu ntiyanyibwiye! Ubwo navugaga umwe natabaye!

Nawe ati: haha! Ntacyo! Njye nitwa Yvette, ubwo ndumva hasigaye aha ra……. Atararangiza bose bahita bamureba nabi, nyoberwa uko bigenze ngiye kumva numva wa mukobwa natabaye aravuze ati: haha! Sha Yvette we! Warumvuyemo kabsa! Gusa nyine reka mbivuge nitwa Rachel kandi rero jonathan! Ninjye waguhamagaje hakuno ndetse aba bose ubona hano nizo nshuti zanjye ngira mubuzima gusa nubwo nzifite, ntakoramutima mfite!

Njye: ooooh! Mbega byiza weeee!gusa humura nawe uzabona inkoramutima yawe sha rachel, rwose njye ndumva nishimye cyane! Rachel: umva yewe! Niko se jona! Nanjye nti: yego ndakumva! Nawe ati: witegereje justin mumaso neza! Ese urabona ntahantu umwibuka!? Ubwo njye nahise ndeba justin cyane mbona ni wa musore nakubise inkoni ntabara Rachel, biranshanga nihanagura kumaso ngo ndebe neza , mbona koko niwe ndetse nawe ahita aseka!

Ubwo njye nahise ndeba Rachel ndamubaza nti: niko se! ko mbona ari wa wundi warugiye kukumerera nabi bite!? Rachel: yego rwose wamumenye niwe ! njye: nonese ari hano kumara iki!? Nawe ati: nyine rero jonathan! Birya byose ninjye wari wabiteguye gusa nagiraga ngo ndebe ko uribuze kuntabara gusa nyine uko nabiketse niko byagenze kandi rwose nahise numva nishimye cyane!

Njye: yeeeeeh! Ubwo se kuki watumye mpohotera justin rache! Justin nawe ahita avuga ati: hahaha! Humura ntakibazo sha jona! Gusa nyine buriya hari impamvu ibyo byose byakozwe sha! Njye: ibaze nukuri we! Gusa mumpaye isomo sinzongera kugira umuntu ntabara uko yaba ameze kose, uziko wagira ngo mukina firime badi!

Rachel: ese jona! Ko numva utambaza impamvu yabinteye!? Njye: yeeeh! Kandi wambwiye ko washakaga kureba ko ngutabara! Nkivuga ntyo, bose bahita basekera rimwe ngiye kumva numva Rachel aravuze ati: sha sibyo gusa! Ahubwo buriya nashakaga kureba umutima wawe uko umeze, kandi rwose ubyumve ndagukunda cyane ndetse ni nayo mpamvu naguhamagaje hano! Nonese wowe urabyumva ute jona!? Njye:

.YEEEH SINGAHO JONATHAN KIRAMURENZE!

.NTUCIKWE PART 5…..LOADING…..

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/10/a-moment-in-belgium-part-5/

 

Advertisements

2 responses to “A MOMENT IN BELGIUM PART 4

  1. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 5 | Dusabane Magazine·

  2. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 3 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s