A MOMENT IN BELGIUM PART 5

A MOMENT IN BELGIUM PART 5

Rachel aravuze ati: sha sibyo gusa! Ahubwo buriya nashakaga kureba umutima wawe uko umeze, kandi rwose ubyumve ndagukunda cyane ndetse ni nayo mpamvu naguhamagaje hano! Nonese wowe urabyumva ute jona!? Njye:

niba utarasomye A MOMENT IN BELGIUM PART 4 wayisoma hano hasi

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/10/a-moment-in-belgium-part-4/

Part 5

Njye:yeeeeh! Ubwo se murumva ibyo bishoboka bantu mwe!? Justin: hhum! Kuberiki se bidashoboka jona!? Angella nawe ati: yego ra! Nonese urabona Rachel haricyo atwaye jona!? Ubwo njye nahise nshisha amaso mubaraho bose nkabona ni abana bo mubakire cyane ndetse nanjye nirebye uko nambaye nuko nsa mbona ntaho nahera nemera gukundana numuntu nka Rachel, mugihe nkiri muri ibyo numva Juliette aravuze ati: sha rwose jonathan! Widutinza dore niwowe dutegereje!

Njye: yewe! Gusa rwose namwe ntimukavuge ibintu bidashoboka sha! Ubwo se njye udafite epfo na ruguru ninjye wakundwa numukobwa nka Rachel, ubwo mushatse kuvuga ko yabuze abasore nka ba justin rero!? Charlotte: hhum! Ariko nawe rwose! Nonese kuba utiga nibyo byatuma utumva ko umeze nkabandi jona!? Ngiye kumva numva Rachel aravuze ati: nyumva neza jona! Njye njya kugukunda sinitaye kuwuriwe cyangwa se kubyo utunze ndetse nibyo murugo dutunze, kandi urukundo nyarwo ntirubyitaho! Gusa se jona! Ubwo uragira ngo mbikubwire mfukamye nibwo uri bwemere!?

Ntarasubiza mbona umukobwa yageze hasi kumavi ndetse atangira kurira, ubwo njye nabonye ko banshanze mpita mbwira abaraho bose nti: niko se! ese mwasohoka nkasigarana na Rachel twenyine!? Francois nawe ati: ok!ntacyo reka dusohoke gusa ntutubabaze! Bose bahise basohoka nsigarana na Rachel, ntakindi nakoze nahise muhagurutsa mwicaza kuntebe ndetse ntangira kumuhanagura mu maso, ndamubaza nti: niko se rache! Koko urankunda bya nyabyo!? Nawe ati: niko bimeze rwose jona! Ese basi urumva nakora iki kugira ngo ubyemere neza!? Njye: sha njye ndumva nifitemo ubwoba kabsa!

Rachel: yeeeh! Ubwoba nyabaki se kandi jona!? Njye: niko se rachel! Ntakintu cyihishe inyuma yibi koko!? Nawe ati:sha rwose ubyumve ko ntarimo kukubeshya cyangwa nkuryarya! Sibyo se jona!? Nanjye nti:ok! Ntakibazo noneho, ubwo uranyemerera nzagusubize ejo nje gucuruza!sibyo se rache!? Rachel nawe ati: oooh! Urakoze cyane kandi mbaye nshimye, ariko rero ubishatse wampa nimero yawe ya telephone jona! Njye: ok!ntacyo reka nyiguhe, andika ..+3265736………..! ubwo Rachel yahise azandika ndetse ahita ampamagara nanjye mbona ize!

Ubwo ntakindi nakoze, nahise musezera ndasohoka njya kwicururiza, gusa kwakira ibintu Rachel yambwiye byambereye ihurizo rya danger kuko njye ntumvaga bidashoboka narimwe mubuzima, ndetse urebye nibyo byari byibereye mumutwe wanjye kandi byantesheje umutwe.ubwo nakomeje muribyo ndetse igihe kiza kugera ndataha njya murugo, gusa mbere yo kuva kwishuri mbanza kuvugana numusore umwe witwaga Gedeon ndetse wakundaga kugura cyane, mbese nimwe nahisemo kuko ari mubo twari tumaze kumenyerana, ntakindi namubajije rero uretse kumubaza nti: niko se gede! Wakwemera kumfasha rimwe gusa!? Nawe ati: sha rwose keretse bibaye ibyo ntafitiye ubushobozi, nahubundi ntacyo ntagufashamo jona!

Njye: sha humura rwose ntibikomeye nagato! Ahubwo se ntuzi hamwe nkorera mwiduka ryanjye!? Gedeo: umva nawe ra! Siho se nyura buri mugitondo nje kwiga! Cyangwa ntujya umbona kuko mba ndimumodoka!?njye: eeeeh! Ubwo wabona ariyo mpamvu sha!gusa nyine icyo ngusaba, nagiraga ngo uzahace ejo uje kwiga! Sibyo se gede!? Nawe ati: yeeeh! Ubwo se urashaka kuvuga iki!? Njye: humura sha gedeo! Nzakubwira uhageze kandi ndazi neza ko bitazakugora! Sibyo se!? nawe ati:ok sawa ntaribi jona!

Ubwo nyine nyuma yibyo nahise nerekeza iwanjye,mparika akamoodoka mpita njya muri cinema ngira ngo ndebe ko mbonayo abasore bagire icyo bamfasha! Nabaye nkigera muri cinema, ndimo kureba hirya no hino numva umuntu anturutse inyuma amfata umunigo mwijosi ubwoba buranyica,ngishidikanya numva uwarumfashe araturitse araseka ndebye mbona ni cya Ephraim twiganye muri secondaire mpita mvuga nti: ahwiii! Wamuswa we uziko unkanze! Nawe ati:hahahaha! Nyine nari nabigambiriye sha! Ahubwo se amakuru yiminsi mwana!? Njye: haha! Ariko sha buriya nturahinduka koko! Gusa nyine njye narimeze neza,ahubwo se ko uri hano mn ephrai!?

Ephraim: eheeee! Nyine iyo kwiga byanze umuntu ashaka ubundi buzima! Njye: yeeeh! Nawe se warabihagaritse mn!? Nawe ati: reka nabonye ntabyishoborera njye! Gusa nyine njye nsigaye nikorera hakuno tu! Njye: yeehhh!ubwo se uhakora iki mn!? Nawe ati: nyine kubera ko ufite itungo rimugoboka,nanjye ubusore bwanjye bwampesheje akazi hano ko gukora nkurinda umutekano ndetse ninjye ukuriye abandi bose!

Njye: eeeeeeh! Imana ishimwe kabsa ndumva hubwo ugiye kumfasha! Ephraim: yeeeh!haha! nawe ungana utyo se urashaka akazi kububounca mn? Njye: wapi sha sha! Njye sibyo mvuga, ese basi wemeye kumfasha mn!? Nawe ati: wowe mbwira ibyo ushaka, ninumva bishoboka ndagufasha kandi nawe utambwira ibikomye nko kwica president!

Njye: hahahaha! Kwica president mn! Hahaha! Gusa nyine sibyo nshaka ahubwo nagiraga ngo ejo…….. ese wabona abandi basore nka bane!? Nawe ati: nababona nyine, nonese ejo hazaba iki ko utarangiza kuvuga ijambo!? Njye: nyine nagiraga ngo ejo mugitondo cya kare, uzazane nabo basore aho nshururiza munkubite ndetse munankomeretse! Ephraim: hahahahaha! Ariko mn jona! Uziko wowe ugifite igihecyo gukina! Mn ujye ureka kuzana ubwana mubantu mn!

Njye: hhhum! Hoya mn ephrai! Hari impamvu nshaka kubikora kandi nyuma yibyo ndifuza ko mwazamera nkaho munshimuse! Nawe ati: ariko se wasaze mn jona! Hanyuma se nitugushimuta bigende bite!? Njye:nyine hari umuntu nshaka kwaka amafaranga kandi ndabizi neza ko niyumva nashimuswe azayazana yiruka, gusa nyine wowe uzaba urimo gukoresha phone yanjye nahamagara uzamwaka ayo wifuza gusa ntazabe make cyane!

Ephraim: hahahaaha! Imbwa zibaho kabsa! Ubwo se ni muntu nyabaki wagutangaho amafaranga wamuswa we! Sha njye ndi umuntu wumugabo kabsa gusa ndabigukorera nkuko ubinsabye ariko rwose ayo mafaranga uzayarye wenyine! Njye: hahaha! Ariko sha urapinga! Ubwiwe niki se ko ngamije kuyarya mn! Gusa nyine njye reka dutege bazayazane! Nawe ati: yewe! Njye sinakwirirwa ntega nawe, ahubwo mpa nimero yawe kugira ngo ntazayoberwa aho ukorera mn!

Ubwo njye nahise muha akanimero kanjye ndangije ndamusezera ngiye kugenda ahita amfata akaboko arambwira ati: nizere ko utazatwitwaramo inabi ngo twaguhondaguye mn! Njye: humura ariko yewe! Ubwo se njye urabona nishimye gukubitwa ntakintu ngamije mn!? Nawe ati: ok ! ntaribi ubwo mugitondo urabona nkugezeho nabasore banjye kandi nizere ko utarimo gukina nanjye wa muswa we!

Ubwo njye nahise ntaha njya mwiduka ryanjye ntangira kugira utwo ntunganya ngiye kumva numva phone yanjye irasonnye, ndebye mbona ni Rachel gusa kumwitaba biranga kuko numvaga ntacyo kumubwira nifitiye, hashize akanya mbona yohereje sms ati:” sha jona! Nubwo utanyitaba ugire ijoro ryiza!!!”

.HAHA! JONATHAN SE ARIMO GUPANGA IBIKI!?

NTUCIKWE PART 6…..LOADING…………….

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/13/a-moment-in-belgium-part-6/

Advertisements

One response to “A MOMENT IN BELGIUM PART 5

  1. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 4 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s