A MOMENT IN BELGIUM PART 6


A MOMENT IN BELGIUM PART 6

 

Ubwo njye nahise ntaha njya mwiduka ryanjye ntangira kugira utwo ntunganya ngiye kumva numva phone yanjye irasonnye, ndebye mbona ni Rachel gusa kumwitaba biranga kuko numvaga ntacyo kumubwira nifitiye, hashize akanya mbona yohereje sms ati:” sha jona! Nubwo utanyitaba ugire ijoro ryiza!!!”

Part 6

Nasomye iyo sms bituma nkomeza kwibaza cyane kuri Rachel ndetse nkumva arushijeho kuntera amakenga, erega mwabantu mwe njye siniyumvishaga uburyo umwana wo mubakire nka Rachel yakunda umuntu nkanjye bikweto wibereye ahongaho! Ndetse ibyo byatumaga ntizera Rachel cyane bigatuma nkeka ko haba hari ikindi kintu anshakira kitari urukundo!gusa ibyo sinabitinzeho nahise mbivamo njya kwiryamira gusa mukugera kuburiri ntumbaze uko naje gusinzira!

Iryo joro ryabaye iryinzozi gusa kuko narose njye na Rachel twambariye umunsi wubukwe ndetse turimo kugenda mumodoka gusa ngo muritwembi nta numwe waruzi aho turimo kwerekeza, ariko ntibyatinze twaje kugera ahantu hari bantu benshi cyane ndetse bisa nkaho batashye ubukwe, imodoka yacu ihageze bose basakuriza rimwe bati :”woooooow baraje baraje” kumbe nitwe bavugaga gusa icyantangaje nuko twasohotse mumodoka abantu bose bagahita bigendera bakadusiga twenyine aho hantu ndetse abenshi bakagenda barakaye! Ubwo njye ntakindi nakoze nahise negera umwe mubarimo gugenda ndambuza nti: niko se bigenze bite!? Gusa aho kugira ngo ansubize azamura urushyi agiye kurunkubita mba ndakangutse ndikanga, kumutima nti” ibi nibiki mwo kabyara mwe!?”

Ntakindi nakoze nahise mpaguruka nditunganya,nkaraba mu maso kuko nabonaga bwakeye kare ngiye kumva numva kumuryango widuka ngo: dodododooooo….! Ngiye gufungura mbona ni gedeon, wamusore wo muri college twaraye duhanye gahunda! Mpita mubwira nti: eeeh! Ko uzindutse se mwana gede!? Nawe ati:haha! Reka ahubwo niwowe waryamiriye sha! Ubwo iki sicyo gihe nari nsazwe ngendera mn!? Njye: hahaha! Ndumva arinjye ufite ikosa noneho! Ubwo rero gedeon! Nashakaga ko ujya mukigo ukabwira banyeshuri bakunda jus nimigati ko impamvu ntarimo kuza gucuruza aruko………. Ntararangiza gedeo ahita ambaza ati; yeeeh! Urashaka kuvuga ko utari buze se mn,banza unyihere ibyanjye mbitware!

Njye: itonde ariko ubanze wumve ibyo nkubwira mn! Nawe ati: sawa ntacyo komeza ndakumva! Njye: nyine wowe uragenda ubabwire ko unyuze iwanjye ukaza kunsuhuza ugasanga ibirara byanteye ndetse birimo kumpondagura bya cyane bimbaza amafaranga kandi ukore ibishoboka byose na Rachel abyumve! Gedeo: yeeeeh! Hahaha! Wasaze ariko mn jona! Ubwo se ugamije iki!? Njye: hoya mn wimbaza byinshi nzakubwira uko byifashe nibirangira, ahubwo se rachel uramuzi!?

Gedeo: Rachel…… Rachel…. !! eeeh!haruwo nzi wiga muri computer engineering, sumukobwa wimisatsi yumweru ukuntu ndetse uturuka mubakire cyane!? Njye: yego mn ndumva aruwo wamumenye! Ubwo rero ukore kuburyo amenya ibyo nkubwiye ariko ntamenye ko arinjye wabigutumye! Nawe ati: hahaha! Ariko se urashaka kumwambura amafaranga mn!?njye: humura ariko yewe! Nzakubwira nyuma kandi njye sindumujura!

Gedeo: ok! Sawa ntaribi mwana! Gusa njye ndumva urimo kuncanga kabsa! Njye: wowe genda ubikore utyo nzakubwira nyuma! Umusore yahise yinjira imodoka ye arerekera nanjye nsubira mwiduka nsandaguza ibintub byose ndangije kumuryango nshyiraho icyapa kivuga kiti” closed” kugira ngo hatagira umuntu uza kugura!

Ntago nategereje igihe kirekire rero, sinzi ukuntu nakebutse ndeba hanze mukirahuri mbona imodoka iraparitse havuyemo Ephraim nabandi basore bane nkawe ndetse bafite ibintu byibibando binini cyane, kumutima nti:”eeeeh! Wabona ntabihamagariye bakaba bagiye kunyica badi!?” mwabantu mwe nashatse kwiruka ariko nibuka ukuntu Ephraim yambwiye ko nimukinisha turabipfa, ndihangana ndahaguma ndetse ndabafungurira barinjira!

Njye: bite mwana ephr……….. ntaravuga byinshi umusore umwe aba ankubise igikoni cya danger mubitugu mba nguye hasi batangira guhondagura, ngatabaza ariko bikanga ngiye kumva numva umusore umwe aravuze ati: ariko se mn Ephraim! Uyu mutype ko turamwica! Ephraim nawe ati: mwe mukubite kuko turimo kumuha ibyo yadusabye, mwabantu mwe barankubise ngera aho ntangira gusaba Ephraim imbabazi ngiye kumva numva aravuze ati: hahaha! Ngaho murekere aho! Hahahaha! Niko se jona! Ibi nibyo washakaga!? Njye: eeeeeee! Murekere kabsa, urabona amaraso yose mvuye!? Ephraim: hahaha! Erega ndabizi iyo tubanza kuganira ntitwari kuba tukigukubise gusa njye nashizemo no kuguhana kugirango utazongera gukora ububwa nkubwo mn jona!

Njye: oh.. oh… oh ngaho fata iriya phone rero turangize ibyacu! Ngiye kumva numva Ephraim aravuze ati: umva, mumuzirike amaguru n’amaboko mumushyire muri butu tugende! Abagabo bahita babigenza uko Ephraim abivuze, koko mbona banshize muri butu ntangira kubona ko byabintu bitoroshya , hashize akanya imodoka iba irerekeye , ubwo njye ntumbaze inzira twanyuzemo kuko ntagaruye agatege nzirikiye kuntebe ahantu mu nyubako ya etage itaruzura ndetse mukureba neza mbona Ephraim ahagaze imbere yanjye, ahita ambwira ati: ariko se mn jona! Ubundi urinda ukubitwa bigeze aho, ubu uwakubaza inyungu ufite mo hano wavuga ko ari iyihe koko!? Njye: hhum! Wowe iton…….. ntararangiza phone yanjye iba irasonnye, Ephraim arayitaba kuko ariwe waruyifite ,kumutima nti:” uwo ni Rachel tu!” ubwo Ephraim yatangiye kuvugana nuhamagaye nkumva arimo kuvuga ati: wowe uhamagara jonathan urinde!? Hashira akanya arongera ati: yeeeeh! Nonese urimo kurira iki wamukobwa we! Ko tudashobora kumurekura ataduhaye amafaranga yacu! Hashira akanya arongera aravuga ati: wowe ntukomeze kumbaza byinshi gusa umenye ko agamba kutwishyura amafaranga yacu!

Hashira kandi kanya numva Ephraim aravuze ati: eeeeh! Noneho kugira ngo ubyemere reka nkumvishe ko tumufite! Ubwo yahise azana phone ku kugutwi kwanjye nanjye mvuga nkuwababaye kandi ufite n’umujinya nti: have ntuze kandi ntugire icyo ubaha nibashake banyice! Nkivuga ntyo umusore umwe ahita ankubita igikoni muntugu mba ndatatse noneho Rachel araturika ararira !

ntakindi cyabaye rero , Ephraim yahise afata phone aravuga ati:noneho urumva ko tumufite!? Hashize akanya aba aravuze ati: yego ubwo nyine isaa saba ziragera ataratugeraho uko ari 200.000 Euro yose turahita tumwica kandi urararamuka igize undi ubwira , turahita tumuhitana! Uranyumva!? Hashira akanya Ephraim arongera ati: ok ! ntakibazo ubwo uradusanga kuri gangam project house itaruzura!

Ubwo Ephraim yahise aza imbere yanjye arambaza ati: uyu mukobwa ninde mn jona!? Nanjye nti: itonde nakubwiye ko nzabikubwira birangiye! Sibyo!? Nawe ati: eeeh! Uziko agiye kuyazana mwana jona!? Njye: haha! Ntakubwira se! ntibyatinze rero Rachel yahise ahagera ndetse afite agakapu gatukura muntoki ze, ambonye ahita akajugunyira ba Ephraim aza yiruka arira, arampambura atangira kumpanagura ngiye kubona mbona Ephraim afunguye agakapu mbonamo ibifaranga mpita mwicira akajisho ngira ngo bagende! Ntakindi cyabaye rero, Rachel yahise anjyana kwa muganga ndetse baramvura ndakira, birumvikana haciyemo iminsi kandi Rachel ariwe urimo kunyitaho ndetse nsubira mubucuruzi bwanjye!

Hashize niminsi ibiri nkize njya kureba Ephraim mwaka ka gakapu karimo amafaranga ndangije mpamagara Rachel musaba ko duhurira hanze ya callege ndetse ntiyanyangira! Ubwo nanjye nahise nihuta mpagarara hanze ahita ahansanga asanga ndimo guseka ndetse mfite agakapu ke muntoki mpita nkamuhereza nti: ubwo se waruzi ko njye ntashobora kureba umutima wawe ukuntu umeze rache!?

.EEEEH! MBEGA JONATHAN UKUNTU ARJ KEZE!?
.
.
.
NTUCIKWE PART 7…..LOADING……..

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/14/a-moment-in-belgium-part-7/

Advertisements

2 responses to “A MOMENT IN BELGIUM PART 6

  1. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 5 | Dusabane Magazine·

  2. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 7 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s