A MOMENT IN BELGIUM PART 7

A MOMENT IN BELGIUM PART 7

niba utarasomye PART 6 yisome hano hasi

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/13/a-moment-in-belgium-part-6/

duhurira hanze ya callege ndetse ntiyanyangira! Ubwo nanjye nahise nihuta mpagarara hanze ahita ahansanga asanga ndimo guseka ndetse mfite agakapu ke muntoki mpita nkamuhereza nti: ubwo se waruzi ko njye ntashobora kureba umutima wawe ukuntu umeze rache!?

Part 7

Rachel: yeeeeeh! Utambwira ko ariwowe wabipanze byose!? Njye: hahaha! Nyine ninjye wabikoze! Rachel: eeeeeh! Niko se jona! Ubwo wakubiswe bigeze hariya kugira ngo ukunde ungerageze!? Njye: umva yewe! Ubwo se arinjye nawe ninde wagerageje undi mbere, nyine nanjye ubu ndazi neza ko unkunda! Rachel: yooooh! Ariko buriya uzi ukuntu wanteye ubwoba, maze narinzi ko bakwishe kuko nageze hariya ucururiza mbona amaraso numva ubwoba bugiye kumpitana none………atararangiza mba ndavuze nti: hoya! Ibyo tubireke, ikingenzi nuko twese noneho twizerana kandi rwose ubyumve nanjye ndagukunda rache!

Nkivuga ntyo mbona ahise ampobera, mbese nkabona ibyishimo byamurenze ndetse nanjye ntiretse kuko numvaga kumutima hatuje ndetse hanezerewe cyane.

twarahoberanye biratinda ndetse twese mu maso hazenze amarira yibyishimo, hashize akanya mba mbajije Rachel nti: niko se Rachel! Uzankunda igihe cyose kabone nubwo naba ndi mubyago!? Ubwo namubajije ntyo kuko numvaga mfite ubwoba bwinzozi narose, ndetse nkakeka ko hashobora kuzazamo kidobya nkuko narose kumunsi wubukwe bwacu abantu bose bigendera!

Gusa yabaye atarasubiza mbona nkaho hafi haparitse imodoka nziza cyane ndende yo mubwoko bwa rimozini, Rachel ayibonye mbona agizemo icyikango ndetse mbona aguye mukantu, ubwo nanjye byanteye ubwoba ntangira kwibaza kumutima nti:” ese uyu ni papa we uje!?” mugihe nkiri muribyo mbona havuyemo umusore umwe muremure kandi ufite umubiri ucyeye cyane ndetse mbona hasohotsemo uwakabiri nawe uteye atyo, ngiye kubona mbona bafunguye umuryango winyuma havamo undi musore mwiza cyane , wambaye costume yera ndetse mbona aje yegera aho twari duhagaze njye na Rachel! Ubwo namwe murabyumva njye narimeze nkurimo kureba film kuko ibyo narimo kubona byo byari byandenze.

Mugihe nkijijinganya muribyo, mbona wa musore araje ahita afata Rachel atangira kumusomagura ndetse amwifataho uko ntazi, ngiramo ubwoba kumutima nti:” ese burya Rachel afite undi mukunzi simbimenye!?” gusa nyibaza kuribyo mbona Rachel yiyatse wa muhungu ningufu nyinshi ndetse ahita amukubita nurushyi rwiza cyane kumatama ndetse amacira ho amacanshwe kwikote ryera, ngiye kumva numva Rachel avuze arira ati: ariko se wowe igihe nakubwiriye ko ntagukunda, ntiryari uzarekeraho kunkurikirana !? umusore nawe ati: yeeeh! Nonese njye igihe nakubwiriye ko ntawushobora kukuntwara, uzemera ryari!cyangwa iki kigoryi kirihano nicyo kirimo gutuma utanyitaho!? Rachel: apuuuuh! Ikigoryi niwowe wacyo ntazi we!

Rachel yabaye akivuga atyo mbona wa musore aje anyegera andeba mumaso aranyitegereza cyane, mbona arimo guhekerya iryinyo gusa njye mwabantu mwe numvanga ntamusatsi ukiri kumutwe kubera ubwoba nari mfite. Hashize akanya akindeba mumaso numva aravuze ati: niko se sha! Urumva ntabwoba ufite!? Nanjye nti:oo…ooo yy! Arik….. ntarakomeza ahita avuga ati: nizere ko ugiye kwibwira icyo gukora sha! Kandi njye sinjya mvuga kabiri! Urumva sha!? Ubwo nanjye nahise nishiramo akanyabugabo ndavuga nti: yeeeeh! Ubwo se urashaka kunkanga wowe!? Nawe ati: hahahahaha! Nkunda cyane abantu mugira umutwe ufunze sha! Urumuntu wumugabo cyane! Njye: erega uko wabigenza kose njye sinshobora kureka Rachel kandi ubyumve neza n’amatwi yawe abiri!

Umusore nawe ati: yeeeeeh! Hahahaha! Ok ntacyo noneho, ubwo ngiye gutegura ejo hazaza hawe heza kandi nkwifurije amahirwe nimigisha murukundo rwawe! Njye: yeeeh! Arik……… ntarakomeza ahita akubita kugatuza kannjye gahoro gahoro avuga arakaye ati: tuzabonane ikindi gihe nshuti! Mwabantu mwe nasigaye nkanuye amaso ndetse nawe ahita agenda nabasore be uko ari babiri binjira muri mumodoka yabo barerekera! Ubwo njye nasigaye nibaza byinshi ndetse nubwoba ari bwose, kumutima nti:” ngo agiye gutegura ejo hazaza hanjye heza!!!!!!!! Ubwo ashatse kuvuga iki ubwo koko kweli!!!!?””” nkiri muribyo mbona Rachel araje amfata kukaboko andeba mumaso gusa njye amaso nari nayahanze imodoka abasore bajemo uko irimo kugenda, ngiye kumva numva Rachel aravuze ati: niko jona! Ntugire ikibazo cyuriya kuko sinakureka ngo mukunde, kandi nawe ngira ngo urabizi ko ntawe nakurutisha!sibyo se jona!?

Njye: yeeeh! Nonese uriya ni muntu ki Rachel!? Nawe ati: nyine uriya yansabye urukundo ndamuhakanira ntiyabyumva ahubwo agakomeza kujya anyiruka inyuma ndetse agahemukira abantu babandi ngo nuko bavuganye nanjye! Njye: yeeeh! Nonese ubwo abikora yitwaje iki koko umujinga nkuriya kweli!? Rachel: sha nyine aba ambwira ko uko byamera kose ngomba kuzamubera umugore gusa nyine ubanza abikora kuko ari umukire cyane ndetse papa we akaba ari we mukuru w’abashinzwe umutekano muriki gihugu!

Njye:eeeeh!ko numva bitoroshye se rache! Nonese kuba agukunda ukamwanga nibyo byatuma ahemukira ukuvugishije wese!? Nawe ati: hhhum! Yewe wagira ngo baramundoze kabsa, kubona yica nabantu kuko abonye bavugana nanjye, gusa nanjye sinzi ukuntu amenya umuntu twavuganye kuko………… atarakomeza mpita mubaza nti:yeeeeh! Ngo yica nabantu bakuvugishije rache!? Rachel ati: sha njye niko mbibona kuko hari umusore witwaga Raphael, yigeze kumbwira ko ankunda , mwijoro ryuwo munsi ndumva ngo ikamyo yamugonze irangije iburirwa irengero ndetse njye na nyina tugerageza kujya kuri polisi ngo bige kukamyo yaba yamugonze,ariko nkabona ntibanatwitayeho!

Njye: ayi weee! Ubwo se…….. nonese basi harundi muntu wigeze ubwira ko Raphael yagusabye urukundo!? Nawe ati: nyine akimara kubimbwira namubwiye ko nzamusubiza ejo ndetse mpita njya muri college mbibwira za nshuti zanjye gusa ntawundi muntu nigeze mbimbwira kabsa! Nonese jona! Ufite ubwoba!? Ubwo nanjye nahise niha kabugabo nti:”wapi sha! Ninshake nzapfe nzira wowe!” kandi mwabantu mwe numvaga ibifu bigeze mukanwa!

Ubwo twakomeje kuganira njye na Rachel ndetse ijoro riza kugwa, nsezeye kuri Rachel yanga ko ngenda arambwira ati: sha have! Ndashaka ko iri joro ryose rirangira twiganirira,ahubwo ngwino tujye muri cinema ya college uyu munsi irakora ijoro ryose! Njye: yeeeh! Hoya sha reka ngende! Rachel ahita ankurura akaboko anyinjiza mukigo ati: ngwino ariko jona!ubwo se wagenda iri joro kandi mbona ntanimoka wazanye!?

Ubwo nahise nemera tujya kureba film muri sale de cinema, ndetse twarebye agafilm kitwa STEVEN AND LILIAN kakandi namwe muheruka kureba numva karanshimishije cyane , kumutima nti: “”sha nanjye rwose nzatuza mbanye na rachel kabsa, steven yahizwe niwabo wa lilian none ngo uriya mujinga arashaka kuntesha Rachel ntanicyo bapfana!!!”” twarebye film mpaka mugatondo mpita nsezera kuri Rachel ntaha niruka kuko nagombaga gutegura ibyo ndibucuruze uwo munsi, gusa nabaye nkigera iwanjye mba nguye mukantu, agahinda namarira biranyuzura, ndetse nshika intege ngwa hasi ndarira ndaboroga, kumtima nti:” mana koko ninde wakoze ibi !?”

.YOOOH! JO SE BIMUGENDEKEYE BITE MWO KABYARA MWE!?
.
.
.
NTUCIKWE PART 8….LOADING……..

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/15/a-moment-in-belgium-part-8/

Advertisements

2 responses to “A MOMENT IN BELGIUM PART 7

  1. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 8 | Dusabane Magazine·

  2. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 6 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s