A MOMENT IN BELGIUM PART 8


A MOMENT IN BELGIUM PART 8

niba utarakurikiye PART 7 yirebe hano hasi

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/14/a-moment-in-belgium-part-7/

nagombaga gutegura ibyo ndibucuruze uwo munsi, gusa nabaye nkigera iwanjye mba nguye mukantu, agahinda namarira biranyuzura, ndetse nshika intege ngwa hasi ndarira ndaboroga, kumutima nti:” mana koko ninde wakoze ibi !?”

part 8

bavandimwe narebaga ukuntu iduka nakamodoka kanjye byahiye kumva ubuzima ndabwanze ndetse siniyumvishe uburyo ibyo ndimo kubona byaba ari impamo ahubwo nkabona bisa nkaho ari inzozi ndimo kurota!kandi ubwo ibyo byose nabyibazaga ndyamye mumuhanda rwagati ndetse sinitaga kumodoka zirimo gutambuka ahubwo kumutima nakomeje kwibaza nti: “ ese iyi yaba ari accident koko! Ese ko mbona nta mupolisi nta n’umunyamakuru uhari! Ese basi nimba ari accident , imodoka yo yafashwe ite kandi itari yegereye iduka!!?”” nkiri muribyo sinzi ukuntu nagarutse ibuntu numva amahoni menshi inyuma yanjye, negutse mbona imodoka nyinshi cyane zaparitse kuko zabuze aho zinyura kuko uwari muyimbere yanze kungonga,gusa bavandimwe nabuze imbaraga zo kwivana mumuhanda biba ngombwa ko mpaguma , ngiye kubona mbona umugabo umwe asohotse mumodoka yari imbere ndetse aza afite umujinya mwinshi cyane ahita amfata anjugunya kuruhande urugendo rurakomeza, gusa murizo modoka zari zahagaze ari nyinshi,nagiye kubona mbona havuyemo imwe yo mubwoko bwa V8 iparitse kuruhande, mugukomeza kuyitegereza mbona havuyemo umugabo umwe wiyubashye ndetse wari wambaye costume yumukara nziza cyane!

Nkiri muribyo numva kwiduka ryanjye harimo gusakuriza abantu benshi, ndebye mbona ni abanyamakuru ndetse napolisi barimo gukamera uburyo hahiye gusa nanjye numbaze igihe bahagereye kuko umuhanda warimo akavuyo kenshi sinamenyaga iyo biva bikajya kuko nari nitariye numutwe! Gusa nkirimo kwitegereza ibyo abanyamakuru n’abapolisi barimo, numva umuntu ankozeho inyuma yanjye nkebutse mbona ni wamugabo usohotse muri V8, andeba mumaso cyane nkumva arimo kuvuga ati: yewee yewee bite wamusore we!!? Ariko mwabantu mwe, sinzi ko nari gushobora kuvuga!

Ubwo ntakindi umugabo yakoze, yahise anterura mbona anyinjije mu modoka ye ya V8 akora kumuriro turerekera gusa njye murako kanya ntakintu nari nitayeho nakimwe ndetse sinibazaga aho umugabo arimo kuntwara! Hashize umwanya numva umugabo rambajije ati: niko se! nanubu nturavuga se!? ubwo nanjye narihanganye mba ndamusubije nti: yee! Urimo kujya hehe!? Nkivuga gutyo mbona umugabo arikanze ndetse ahita aparika imodoka kuruhande,aranyegera atangira kumbaza ati: yewee! Noneho uravuse se! yewe…yewee! Nanjye mvuga mwijwi rito nti:wowe urinde.. urinde!?nawe ati: niko sha! Witwa nde!? Nanjye nti: nitwa jonathan! Nawe arongera ati: nonese nibiki byakubayeho ko nabonye waruryamye mumuhanda nkaho wasinze kandi nkaba numva nta nzoga wanyoye!?

Njye: ngo……… ntaramusubiza sinzi ukuntu narebye muka ecran kari muriyo modoka mbona umunyakuru arimo kuvuga ibyizu yahiye nteze amatwi neza numva arimo kuvuga ati:”” nshuti bakunzi ba television BRUSSEL NEWS,izo zari inshamake zamakuriu reka dutangire amakuru nyirizina!… mwijoro ryahise haravugwa inkongi yumuriro yatwitse iduka nimodoka hano mumugi wa brussel, gusa icyo tutaramenya neza nuko haba hari uwapfiriyemo ariko turacyakurikira neza ibyiyi nkuru turaza kubibagezaho kumakuru yigicamunsi ,gusa biravugwa ko uwo muriro watewe nuko nyiriduka yaba yacomekeranyije ibikoresho bikorana namashanyarazi cyane cyangwa akaba yakoresheje nabi ibyuma bikorana numuriro bityo bikabyara sirikwi! Mumugi wa namus…… umunyamakuru atarakomeza, umugabo ahita akuraho TV arambwira ati: banza wumve ibyo nkubaza wirangara!!

Gusa umugabo mukunyitegeraza abona ndimo gushoka amarira mumaso biramuyobera, gusa njye icyari kirimo kumbabaza nuko umunyamakuru yaravuze ko nitwikiye inzu kuko nakoresheje ibyuma nabi kandi ntanibyo nigirira, gusa ngiye kumva numva umugabo arambajije ati: niko se! ririya duka mbonye hariya kumuhanda ryahiye ryari iryawe ko mbona umunyamakuru abivuga ukarira!?

Njye: yego! Ryari iryanjye! Umugabo: hahahaha! Mbega, ariko se sha ufite imyaka ingahe!? Nanjye nti: uranseka! Njye mfite imyaka 21! Nawe ati: yewee!ni 21 koko! Ubwo se kuba iduka nkaririra ryahiye nibyo birimo kukuriza sha! Abandi bagura amadege agakora impanuka nkanswe wowe wakaduka kadafashije niwowe wishwe nagahinda! Uziko nagufashe ngira ngo nikindi kibazo wagize!!

Njye: yeeeh! Kabsa njye ndumva byamababaje cyane! Nawe ati: birumvikana nyine nundi wese byamubabaza ariko ntibyatuma aba nkuko kwawe!ese sha ubundi ufite ababyeyi!? Umugabo akivuga atyo noneho abona ndushijeho kurira ndetse nawe mbona agizemo icyikango, ngiye kumva numva ambajije mukajwi gato ati: niko se jona! Naba ngukomerekeje se!? ubwo nanjye nagerageje kuvuga nikiniga cyinshi nti: nt…nta…ntabo ngira!! Umugabo nawe ati: yooooh! Ihangane disi kandi tuza ugabanye kurira!

Ubwo umugabo yarongeye akora kumuriro turerekera ndetse atangira kugenda antera story yukuntu yakundaga kwiba iwabo uduceri akiri muto ndetse burya ngo abagabo babahanga babaho, yatangiye kumbwira utuntu dusekeje nanjye ngeraho ntangira kumwenyura ndetse ngera naho nza guseka marayo! Ubwo umugabo yabonye ko natangiye guseka agahinda kashize,arongera aparika imodoka aranyegera arambaza ati: niko se jona! Noneho nagira akantu nkwibariza!? Nanjye nti: nakibazo mbaza ndagusubiza!

Umugabo: nyine njye nanze kugira icyo nkubaza utaratuza gusa wambwiye ko ntababyeyi ugira numva ngize agahinda none nagiraga ngo nimba ntakugoye umbwire uko byaba byarakugendekeye! Ubwo njye nahise ntangira kumubwira ubyubuzima bwanjye byose ariko ndavuga kumutima nti:” reka sinamubwira ko bantoraguye ahubwo reka mubwire ko data yatureze njye na George nyuma akaza gupfa!” ubwo njye namubeshye ko data ariwe se wa gearge ndetse mubwira nibyago twagiye duhura nabyo, mubwira ukuntu ibyanjye byose bimeze ariko nanone sinamubwira ibyurukundo rwanjye na rachel. Nagiye kurangiza umugabo yishwe nagahinda ndetse ngiye kumva numva arambajije ati: nonese ntabanzi wagiraga kuruhande ngo ndebe ko aribo baba bagutwikiye iduka!? Nanjye nti: yewee uretse umu…….. ngiye kuvuga umusore wanzizaga racehel mpita nigarura kuko numvaga nimbimubwira arahita ambwira ngo ndeke Rachel, ndabihindura nti: yewe ndumva ntawe kabsa! Keretse umusore nanze guha ideni muminsi ishize kandi ndumva ataricyo yanziza!

Umugabo: yooooh! Humura wamwana we! Ahubwo se wanyemerera nkakujyana iwanjye ukahaba ko nanjye mfite undi mwana uri mukigero cyawe!? Njye: yeeeh! Waba ugize neza cyane, basi nkajya nkora nimirimo itandukanye! Umugabo: hoya imirimo yo ifite banyirayo ahubwo reka tugende uzaba uri umwana nkabandi iwanjye kandi ujye unyita papa wawe guhera nonaha! Sibyo se jona!? Nanjye nti: nibyo rwose kandi urakoze! Ubwo twahise twerekera ngenda nishimye ndetse kumutima nibaza nti:”eee! Undi mwana tungana! Ndumva kabsa ntarungu rizangeraho!” nakomeje kwibaza kuribyo ariko sinita kumenya niba uwo mwana arumuhungu cyangwa umukobwa!

Ntibyatinze rero twahise tuhagera gusa mukuhitegereza mbona harahebuje cyane, kumutima nti:” mbega ahantu heza we, ariko abakire babaho kweli!!” nkiri muribyo mbona umudamu arasohotse yiruka ahobera wa mugabo ati: shr! Ko watinze!? Umugabo nawe ati: ntago natinze shr! Haraho nabanje kunyura, dore kandi uyu musore nawe utangire umufate nkumwana wawe! Umugabo akivuga atyo mbona umugore isura irahindutse ndetse akambya impanga amera nkurakaye cyane!

.CYOREE! UYU MUGORE SE KO ASHARIRIWE NI AMAHORO!?
.
.

NTUCIKWE PART 9…LOADING………

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/16/a-moment-in-belgium-part-9/

Advertisements

dusabane

Dusabane Magazine (www.dusabane.wordpress.com) ni blog ibagezaho inkuru ndende zanditse kuburyo bw’ uruhererekane (series) , urwenya ndetse n’ andi makuru atandukanye muzagenda mubonaho. Intego ya Dusabane Magazine ni ugusabana, kwidagadura (Entertainment), guhanahana amakuru n’ ibindi , tukaba tubashishikariza kudukurikira buri munsi kuko ntituzabatenguha. Dusabane Magazine

2 comments

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s