A MOMENT IN BELGIUM PART 9

A MOMENT IN BELGIUM PART 9

niba utarakurikiye PART 8 yirebe hano hasi

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/15/a-moment-in-belgium-part-8/

ntago natinze shr! Haraho nabanje kunyura, dore kandi uyu musore nawe utangire umufate nkumwana wawe! Umugabo akivuga atyo mbona umugore isura irahindutse ndetse akambya impanga amera nkurakaye cyane!

Part 9

Umugabo: hhhm! Niko se shr! Ko mbona ubaye gutyo ntago umwishimiye se!? umudamu nawe ati: ariko se nigute utoragura mayibobo munzira , ugahita umuzana murugo shr!? Umugabo: yeeeh! Ngo mayibobo mada! Ntasoni!!!! Umudamu nawe ati: mayibobo nyine, ubwo se……. atarakomeza umugabo ahita avuga ati:puuuh! Ceceka se nyine, ubwo uzi ibyabaye kuruyu mwana wa mugore we!?

Umudamu: yeeeeh! Nonese wowe ushinzwe gufasha abantu utazi koko! Ahubwo se nibiki byamubayeho!? Umugabo: yeeeh! Kuki se ntabafasha!! Dore uyu musore ureba ……blab la bla…. Amubwira ibyanjye byose nkuko nabimubwiye gusa nkabona umugore ntacyo ahindukaho nagito, ubwo njye kumutima nari numiwe ndetse nayobewe ubwoko bwumugore ndimo kubona imbere yanjye, kumutima nti:”ariko se mana yanjye, uyu mugore yakwihanganye koko!!” umgabo yarangije kuvuga umugore yashaririwe,ngiye kumva numva nyamugore aravuze ati: hhhum! Ubwo rero nawe uba uratoraguye ngo uje kurera! Erega mugabo, aba nibabandi babatekamutwe birirwa bazerera hirya no hino, ubwo se…….. atarakomeza umugabo ahita avuga numujinya mwinshi ati: puuuh! Ziba nonaha se nyine! Ndavuze ngo guhera uyu munsi jonathan nawe ni umwe mumuryango wacu! Urumva neza!!? Umugore yanga gusubiza, hashize akanya bakirebana nabi numva umugabo aravuze ati: kandi dore uwo mutima wawe mubi niwo watumye bataguha umwana wawe jonathan!

Umugore: hoya bareke bariya bo ni nabasazi! Umugabo nawe ati:Nonese nimba baramureze bakamukuza nigute wagenda ubabwira ngo ni umwana wawe kandi waramutaye ubishaka!! Ese ubundi bwo wagize ngo jonathan we yari kugukunda nyuma yo kumva ko wamutaye!? Undi nawe ati: hhhum! Njye nari kumubwira buke buke nkumubyeyi akageraho akanyumva, ahubwo se nimbi baramureze nibo babyeyi be, njye nzatuza bamumpaye kuko sinshaka ko umwana wanjye akomeza kwandavurira mukigo cyimfubyi!!

Umugabo: hahahaha! Ariko mana we! Niwibuka ko umunsi tujya kumureba se, ubwe yakwibwiriye ko atagushaka kandi ko atanemera ko ariwowe nyina, erega buriya nibimenyetso watanganga ntibyahuraga naho umwana bamutoraguye! Umugore: hhhum! Erega uriya mwana ndabizi neza ko ariwe wanjye kandi umunsi umwe nzamubona! Ubwo njye kumutima numvaga agahinda kenda kumpitana kuko nanjye narinzi ko bantaye gusa nirindaga kubivuga kuko nangaga agasuzuguro ndetse na Rachel umukunzi wanjye ntiyarabizi, ubwo njye kumutima naribazaga nti: ese mana yanjye, nanjye njye mukigo cyimfubyi bamfashe kubona ababyeyi!!?””

Nkiri muribyo numva wa mugabo aravuze ati: niko se mada! Ko nubundi umwana wacu bamutwimye, waretse tukarera uyu ko nawe yitwa jonathan!!! Umudamu:hhhum! Izina se rihuriye he namaraso, ubwo………… atarakomeza tubona imodoka iparitse kwirembo, mukwitegereza neza mbona hasohotsemo umusore mwiza cyane turi mukigero kimwe ndetse aza atwegera kandi aseka, nkiri muribyo mbona wa mudamu na wamugabo bahise biruka bamusanga ndetse kandi basakuza bati: mon fils……. Mon fils..!

Ubwo njye nari ndaho ndebera gusa ubwonko bwahise bumpa mpita menya ko ariwe jonathan mwana wabo ndetse mbona ukuntu bamuhobereye rimwe bombi ibyishimo byabatashye nanjye ntangira kumva ngize imbyishimo bivanze nagahinda ndetse namarira atangira gushoka mumaso, ngiye kumva numva wa mugabo abwiye uwo musore ati: banza uze usuhuze umuvandimwe wawe kandi nawe yitwa jonathan! Gusa umugabo mukunyitegereza neza abona ndimo kurira nanjye mbonye ko yabibonye mpita mwenyura, gusa ntiyanyurwa araza ahita ambaza ati: niko se jona! Ubayiki ko mbona urimo kurira!!? Njye: yewee! Ndumva ibyishimo bindenze kabsa, ndishimye cyane kuko umwana wanyu abagarukiye!!

Umugabo: yewe kabsa byo ni ibyishimo kweli! Gusa nanjye nahoraga mbitura imana gusa kuko madamu ntiyaratuje,yahoraga arota umuhungu we gusa! Nonese jona! Wowe amakuru yawe di!? Birumvikana yabazaga umwe wabo, ndetse nawe yahise asubiza ati: nyine amakuru nimeza! Gusa nyine nabitekerejeho mbona ko ntaguma muri kiriya kigo nubwo nahakundaga cyane kuko aribo bandeze ariko nyine ntakundi byari kumera, ndaje ngo mbane nababyeyi banjye………… akivuga mbona ikiniga kiramwishe ahita arira ndetse avuga arira ati: ariko mama! koko kuki wantaye, ntiwanshakaga koko!!? Mpindukiye ngo ndebe nyina mbona nawe amarira niyose ndetse nanjye nshaka kurira arik ndikaruna ngo hatagira umenya ko nanjye iwacu bantaye!

Tukiri muribyo wa mugabo ahita ambwira ati:umva sha! Ngwino twinjire munzu, umwana asigare yisobanura nanyina! Ubwo twahise tugenda gusa ntaragera kure numva nyina wa mugore aravuze ati: yoooh! Mwana wanjye nanjye sinagutaye nkwanze, ahubwo nuko mumugi wa bruges hari habaye ubwicanyi bukabije cyane, ndetse mbona kuguhungana bitoroshye………. Ibindi sinabasha kubyumva gusa ntekereje neza kurayo magambo nibuka ko papa George nawe yambwiye ko yantoraguye mu mugi wa bruges, kumutima nti:” yoooh! Disi nanjye wasanga mama yarantaye kubera ubwo bwicanyi!””

Ubwo njye najyanye numusaza munzi dutangira kuganira ndetse biratinda gusa ijambo yambwiye rikanyubaka nuko yambwiye ati: rero jonathan! Urabona madamu abonye umwana we, birumvigkana ko atazajya akwitaho ndetse wabonye ko atakwishimiye, gusa wowe uzitware gake kandi wiyoroshye imbere ye kandi icyo atazajya aguha uzajye umpamagara umbwire kuko njye nkunze kunjya mumahanga muri gahunda zakazi!

Ubwo twakomeje muribyo ndetse amasaha aza kwicuma, birumvikana kumugoroba byari ibyishimo byo kwakira jonathan ndetse namafunguro yari yateguwe, murabizi namwe ibyabakire, gusa ubwo twari twicaye kumeza sinzi ukuntu nakebutse mbona nyamugore arimo kundeba nkiyica, sinabyitaho gusa murako kanya numva umugabo aravuze ati: ariko se mada! Buriya ntago twahamagara mukobwa wacu akaza kureba musaza we, ko nawe yahoraga amutwishyuza!? Umudamu nawe ati:reka! Nubundi amasaha yagiye, reka tuzajyana jonathan kwishuri amurebe kandi wibuke ko namubujije gutaha bataruhutse kuko bituma arangara ntatsinde neza!

Umugabo: hhhum! Nonoho niyo mpamvu wahise umujyana kuba mukigo!!…. ariko nubundi nibyo byiza! Umudamu nawe ati:cyane rwose! Ubundi se ko yanganga gutwara imodoka…………. Atararangiza mbona phone yanjye irasonnye, mukureba mbona ni Rachel, njya kuruhande nditaba ahita ambwira ati: hhalo! Shr! Waje kwishuri ko ngushaka cyane byihutirwa! Njye: ngo..ngo.. ntaravuga menshi ahita akupa! Ubwo njye kumutima hahise haka umuriro nti:” yampayinka wabona shr wanjye agize ikibazo!!!”

Ubwo njye ntakindi nakoze, nahise mfata muzehe mushyira kuruhande mwaka uruhushya mubeshya ko ngiye kureba umuntu unshaka kuduka ryanjye ko twari dufitanye gahunda ritarashya! Nawe ntiyanyangira ahita yemera nanjye mpita nerekera njya kureba umukunzi wanjye, gusa munzira ngenga ndi muri bus sinzi ukuntu narebye kuruhande mbona justin ahagararanye na wamusore wica abantu abaziza Rachel ndetse ndebye neza mbona hirya hari imodoka ya modoka agendamo ihagazeho abasore batatu bambaye costume zimikara! Ngiramo icyikango, kumutima nti:”” ese mana, justin yaba ariwe uhemukira Rachel yitwaje ko ari inshuti ye, akabwira uriya musore ibijya mbere byose kuri Rachel!!!!””

.EEEEEH! JUSTIN SE MANA, NI UMUGAMBANYI!?
.
.
.
NTUCIKWE PART 10…LOADING…….

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/17/a-moment-in-belgium-part-10/

Advertisements

2 responses to “A MOMENT IN BELGIUM PART 9

  1. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 10 | Dusabane Magazine·

  2. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 8 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s