A MOMENT IN BELGIUM PART 10

A MOMENT IN BELGIUM PART 10

niba utarakurikiye PART 9 yirebe hano hasi

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/16/a-moment-in-belgium-part-9/

imodoka ya modoka agendamo ihagazeho abasore batatu bambaye costume zimikara! Ngiramo icyikango, kumutima nti:”” ese mana, justin yaba ariwe uhemukira Rachel yitwaje ko ari inshuti ye, akabwira uriya musore ibijya mbere byose kuri Rachel!!!!””

part 10

njye nakomeje kwitegereza neza nkumva ndimo kurota,sinamenye igihe nakiye umudamu twari twicaranye lunette ndambara ngira nti ahari amaso yanjye ntarimo kureba neza, gusa nkomeza kubona ari justin ndetse kandi baganira nkabaziranye cyane! Nkiri muribyo, nimudoka imaze kuhatambuka numva umudamu ati: ariko se mwabaye mute abasore biki gihe! Ubwo urankinisha ngana nawe di! Njye:yeeeh!ubwo……… ntarakomeza ahita avuga ati: mpa lunette zanjye vuba se nyine!ntasoni !!!

njye: yooh! Unyiha………. Ntarakomeza, umudamu ahita ahaguruka yigira kwicara hakurya, ubwo nanjye nabonye ntakundi ndamwihorera nikomereza urugendo ndetse ntibyatinda bus iba irahagaze mvamo ngenda namaguru niruka kuko bwari butangiye kwira, gusa nabaye nkigera kuri college nsanga Rachel antegereje hanze kuri kwirembo ryikigo cyabo ndetse ari kumwe na Juliette! Ubwo njye namuboneye kure ntangira guseka kuko numvaga ntashaka kumubwira ibyambayeho kuko numvaga nashaka ko ahangayika kandi mukunda cyane!

Ubwo ntakindi cyabaye, namwe murabyumva ni za ndamukanyo z’abakundanye ndetse na Juliette nkibisanzwe gusa mukwitegereza nkabona Rachel arishimye ntakibazo afite ariko nakwibuka uburyo yampamagaye ameze nkumva biranshanze, ubwo Juliette we yahise yibwiriza aha abakundanye urubuga yisubirira mukigo.

Njye ntakindi nakoze, nahise mbaza Rachel nti: niko se! ko wampamagaye numva umeze nabi , nkaba mbona ntakibazo gihari, bimeze bite!? Nawe ati: hhahaha! Ubwo se iyo nguhamagara nishimye wari kuza!? Njye: hahaha!ariko nawe rwose! Ntaza se urumva njye nagutenguha!? Nawe ati:rata impamvu nyamukuru nuko nashakaga kugutura indirimbo sha shr! Erega mba nagukumbuye!! Njye: hhhuum! Indirimbo! Hahaha, ariko nawe surprise zawe rwose! Ngabo yimpe nyumve ntakibazo!! Rachel: eheeee nguyumve!! Ahubwo uranayireba kuko mfite video yayo! Njye: ntacyo basi yimpe nyierebe!

Rachel: akira reba muri phone yanjye, urebe indirimbo yanditseho” MON AMOUR” usigare uyireba ngiye kuzana umupira wo kwifubika mu kigo kuko hari nahandi hantu nshaka ko tujyana! Sibyo se chr!? Nanjye nti: ok! Ntakibazo gusa wihute utantinza hano!! Ubwo Rachel yahise yirukira mukigo ajya kuzana umupira nanjye nsigara ndeba indirimbo muri phone ye nziza cyane yo mubwoko bwa Samsung galaxy, hashize akanya mbona Rachel arahingutse arimo kugaruka, ndavuga kumutima nti: “reka nanjye nse nugiye gato nze kumukorera surprise! Nze guhita ngaruka yataye umutwe”

Ubwo nahise manuka umuhanda niruka cyane ngira ngo atambona ndimo kumwihisha, gusa nkiri muribyo numva imodoka nini yo mubwoko bwa hummer irimo kuza ituruka inyuma yanjye ndetse ihita iparika imbere yanjye iranyitambika nanjye mpita mpagarara,ngiye kubona mbona havuyemo abagabo bane batangira kunzirika amaboko namaguru ndetse bahita banyinjiza mumodoka baranjyana! Mwabantu mwe njye sinari mbabajwe nukuntu banshimuse ahubwo numvaga ntazi ukuntu Rachel arifata nambura ! nanyujije amaso mubantu bari bantwaye mbona bose bambaye maske kumasura sinapfa kubamenya, negura umutwe ndabaza nti: yewe! Mujyanye hehe!? Nkivuga ntyo numva ingumi yamajigo ndetse ikigabo kimwe kiba kiravuze kiti: ukagira ikindi kintu uvuga urahita upfa! Urumva sha!!

Utazi ubwenge ashima ubwe, iyo nongera gukopfora nkavuga nari kuba ndi umuswa wa cyane, ntakindi nakoze naratuje nshisha make ndemera baranjyana, hashize umwanya numva imodoka irahagaze abagabo barasohoka ndetse nanjye baransohora ngiye kumva numva umugabo umwe wari arimo kuvugira kuri phone aravuze ati: mumuhambure sha! Abasore bahita bampambura ndebye neza ahantu twari turi mbona simpazi gusa nkabona ntihasanzwe kuko yari inzu ya etage kandi nziza, nkiri muribyo mbona rwa rugabo rwavugiraga kuri phone ruraje rumfata akaboko runyinjiza munzu, mbona tunyuze ahantu duhinguka ahanti ndetse tukanyura no muri ascencere zitandukanye!

Nagiye kubona mbona duhingutse mucyumba kirimo wa musore ukunda Rachel ndetse akica abantu kubera we, gusa ntiyararimo wenyine kuko ari kumwe nabandi basore babiri,kumtima nti:” ngiye gupfa tu!” ngiye kumva numva wamusore aravuze ati: bienvenu mon cher ami! Icara hano musore, ubungubu njye nawe tugiye gukina gahunda yanyuma kandi niwowe ufite amahitamo! Njye: yeeeh! Ese urashaka kuvuga iki!? Nawe ati: hahaha! Wamusore we uri numunyamahirwe kabsa, ubunjye narinzi ko wahiriye mwiduka ryawe none uracyahumeka, urumva udakwiye gushima Imana koko!? Njye: yeeeh! Nubundi nari namenye ko ari wowe wantwikiye iduka kandi……… ntarakomeza numva umwe mubasore baraho aravuze ati: grand fre! Ngiye kuzana ya laptop yawe! Harya wambwiye ko wayisize hehe! Wa musore nawe ati: iri….iri.. harya irihe ra! Genda urebe muri hotel THE SUN mucyumba 178, ndumva ariho nayisize! Gusa rero wihute kuko simba nshaka ko umva iruhande kuko ngomba kukurinda nka mukuru wawe! Sibyo se!? umusore nawe ati:yego rwose ndanyaruka!

Ubwo umusore yahise yisohokera aragenda dusigara munzu turi batatu, njye na wa musore ndetse nundi wari uhicaye, ngiye kumva numva wa musore ukunda Rachel arambwiye ati: umva rero nshuti yanjye! Ngiye kukurekera umukunzi wawe Rachel gusa nawe ugomba kugira icyo unkorera cyangwa uhakane ndebe ko uva hano! Njye: yeeee! Ubwo se urashaka ko ngukorera iki!? Nawe ati: biroroshye cyane, wowe uragenda muri hotel yitwa L’OMBRE D’MOUR winjire mucyumba nimero 134,urabonamo igikapu cyanjye ukizane! Hanyuma utware umukunzi wawe! Njye: nonese ibyo nibyo byonyine munsaba!

Umusore ati: yego nyine! Njye nuko hari impamvu ntashobora kujyayo ndetse nkaba ntanakohereza umwe mubasore banjye kandi numbaze iyo mpamvu! Mwabantu mwe numvise ngizemo icyikango, kumutima nti:” kaba ari agatego ra! Ubwo se ibyo bintu nibyo bibananiye koko! Eeeeh! .”’ nabyibajijeho numva birankanze, ndamubwira nti: sawa noneho mumpe umwanya mbanze njye hanze mbitekerezeho ndaza kubabwira igisubizo! Nawe ati: ntakibazo gusa utibwira ngo uracika kuko iyi nzu yuzuye abasore benshi kandi ntuntinde!

Njye ntakindi nakoze, nahise mfata phone yanjye nkuramo soneri na vibreur ndangije mfata yayindi ya Rachel kuko nari nayizanye mpamagara nimero yanjye ndangije nyitereka kuntebe nari nicayeho mpita nsohoka, gusa byose nabikoze mucyayenge kuburyo abagabo batamenye ibyo ndimo. Ubwo nageze hanze mpita mfata phone yanjye kanda kuri yes ntangira kumva ibyo abasore barimo kuganira munzu! Kuko ya phone ya Rachel yarimo kubimpa byose! Ngiye kumva numva wa musore ukunda Rachel abajije undi ati: harya gahunda zose zimeze neza ntakibazo!? Undi nawe ati: ewa kabsa! Nakoze kuburyo umuntu wese naramuka ahegereye birahita birangira kuko biri automatic namaraso yumuntu!! Undi nawe ati: ok! Nonese ntibiribuze gufata hotel yose!? Undi atarasubiza numva umuntu arimo kuza mpita nkupa ninjira imbere ndababwira nti: ok! Sawa ntacyo ngiye kujyayo ariko nsezeranya ko utazongera kwiruka kuri Rachel! Nawe ati: hhhum! Wowe kora ibyo nkubwiye, nubona nongeye gukurikirana umukunzi wawe uzanyite imbwa!

Ubwo njye nahise mfata phone ya Rachel ndagenda, kumutima nti:” eeeh! Kumbe abasore bashakaga kunyica, ese ubundi nibiki bavugaga di!?”” ubwo ibyo nabyibazaga ndimo kumanuka ndetse ngiye kugera hasi mba mpuye na wa murumuna wa wamusore ukunda Rachel, mba ndamubajije nti: niko se! ibyo warugiye kuzana wabibonye!? Undi nawe ati:wapi mn! Japhet wagira ngo aba yasinze, uziko nagezemo ngasanga ntakintu kirimo! Njye: cyangwa wagiye ahatari ho mn! Kumutima nti:” eeeh! Ese burya wa musore yitwa japhet!!!’” aba aransubije ati: igo sha! Ntiyambwiye se ngo njye muri hotel THE SUN icyumba 178!!? Ubwo kumutima nti: “ ariko uwakoresha uyu musore nkamenya icyo bari bampangiye!!? “” ubwo njye nahise muyobya uburari nti: eeh! Wapi wagiye ahatari ho! Ntuzi ko yahise abihindura cyagihe ugeze kumuryango,akavuga muri hotel L’OMBRE D’OMOUR icyumba 134! Subirayo hubwo utaratinda! Undi nawe ati:yeeh! Ntago nabyumvishe disi! Reka niruke ahubwo ntagaruka ntinze! Umusore yahise yerekera nsigara kumutima nibwira nti:” ok! Biratuma menya icyo bariya bajinga bari bampangiye!”

.EEH! ESE JONATHAN BARI BAMUTEZE IKI!

.SINGAHO YOHEREJEYO MURUMUNA WUNDI!!!!

NTUCIKWE PART 11….LOADING……….

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/19/a-moment-in-belgium-part-11/

Advertisements

2 responses to “A MOMENT IN BELGIUM PART 10

  1. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 9 | Dusabane Magazine·

  2. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 11 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s