A MOMENT IN BELGIUM PART 11

A MOMENT IN BELGIUM PART 11

Niba utarakurikiye PART 10 yisome hano hasi

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/17/a-moment-in-belgium-part-10/

cyangwa waba utaratangiye ino nkuru kuva igitangira ukaba wayisoma hano hasi

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/03/a-moment-in-belgium-part-1/

abihindura cyagihe ugeze kumuryango,akavuga muri hotel L’OMBRE D’OMOUR icyumba 134! Subirayo hubwo utaratinda! Undi nawe ati:yeeh! Ntago nabyumvishe disi! Reka niruke ahubwo ntagaruka ntinze! Umusore yahise yerekera nsigara kumutima nibwira nti:” ok! Biratuma menya icyo bariya bajinga bari bampangiye!”

PART 11

Gusa nubwo nari maze kubona unsimbura akajya muri icyo cyumba cya hotel, kumutima hasigaye ubwoba bwinshi, kumutima nkibaza nti:” ese mana yaba ari gahunda yinjyanamuntu, igahitana petit frère w’abandi, noneho ndabakira ko baranyirenza ahubwo!!?” ubwo nakomeje kwibaza kuribyo nza kwibuka ko narimfitanye gahunda na Rachel, mpita niruka umuhanda wose njya kumureba, imodoka zicacana mumande zose z’umuhanda ariko ibyo ntibinkange kuko numvaga ntashaka kubabaza Rachel umukunzi wanjye.

Mwabantu mwe narirukanse kugeza aho icyuya kindenga ndetse nimyenda iratoha gusa nabaye nkigera kwirembo rya college, nitegereje neza mbona Rachel arikumwe na justin numva umutima ukubise rimwe ubwoba buranyica kuko nari namaze kumenya ko justin Atari umuntu mwiza nkuko benshi bari babizi! Ubwo njye ntakindi nakoze nahise nigira inama yo gushaka ubundi buryo numva icyo yaba ari kubwira Rachel kuko numvaga ko uko byamera kose arimo kwishushanya imbere ye kandi ari umugamabayi wemewe namategeko!

Ubwo njye nahise negera aho bari bahagaze ntanumwe umbonye mpita nihisha inyuma yimwe mumodoka zari ziparitse aho ngaho hafi gusa nitegereje neza mbona Rachel asa nkaho arimo kurira, nteze ugutwi neza numva justin aravuze ati: yoooh! Sha Rachel wirira kuko ibyo birasanzwe mubuzima kandi ntago wabihindura kuko niyo nzira Imana iba yarahaye umuntu! Rachel nawe namarira menshi ati: hoya hoya weeee!ntago bishoboka urambeshya, nigute jonathan nizeraga yakora ibintu nkibyo, mana weee…….. ubwo Rachel yakomeje kurira, numva ngizemo icyikango, kumutima nti:” yeeee! Ngo sinabikora! Ibiki se kandi mana yanjye!”

Mugihe nkibaza kuribyo numva justin aravuze ati: erega burya shahu Rachel, birashiboka ko umuntu abana nundi bataziranye neza, umwe ashobora kuba yihishira undi nabimenye,gusa ibyo nkubwira byo niko biri! Rachel nawe ati: ni… niko…. Se! jus..justin! ubungubu se none baraza kumutwara iki!? Undi nawe ati: hhhum! Umva nawe ra! Ubwo se ariwowe wahemukiye abo mwakoranaga kandi byongeyeho akaba ari n’amabandi, urumva biraza kugenda bite!?

Rachel: ayi weeee!….. utambwira se ko baba bagiye kumwica……. Atarakomeza justina aba aramutanze aramubwira ati: yeeeeh! Haha! Kandi nyine wumva yaribye amafaranga y’amabandi bakoranaga! Erega njye mbonye ukuntu bamutwaye numva umutima urandiye nkabona ntakindi bagiye kumukorera atarukumwica!

Rachel: yoooh! Ariko se ko narinzi ko jonathan arumucuruzi gusa, iby’ububandi byaje gute!? Undi nawe ati: yewe! Nanjye sinamenya gusa njye namuketse kuva kera nkimubona kuko urebye nukuntu yankubise cya gihe kandi nawe uzi ukuntu mukigo hose bantinya, byanteye kwibaza byinshi kuriwe kabsa! Rachel: sha! Ndumva ubwoba bunyishe, gusa Imana ishimwe kuko mbimenye hakiri kare!……. ariko se justin! Koko baraza kumwica !? justin nawe ati: eeeh! Njye nkurikije uko mbibona, yarokoka aruko marayika yongeye akamanuka kabsa! …… hhhum, sha baramwica rwose kandi erega ariya mabandi uko nayabonye nabonye Atari nayo muraka gace!

Rachel we amarira yakomeje kuyasuka gusa nanjye numvaga nshaka guhaguruka ngo njye kwihanangiriza umuswa urimo kumbeshyera ariko umutima ukampagarika uti:” wigira ahujya guma aho” umujinya waranyishe mbura icyo nkora, nkiri muribyo numva Rachel aravuze ati: sha justin! Reka njye kuryama ndumva nshaka kwiruhukira kuko ndumva numutwe undiye cyane! Justin!: Sha sawa ntakibazo njye ntago mpita ninjira nonaha kuko haraho ngiye kubanza najya!

Ubwo Rachel yahise yinjira mukigo imbaraga ari ntazo, mbese ubona yababaye bihambaye cyane , amaze kurenga mbona justin afashe phone ye arahamagara, anyura ho avugira kuri phone, kumutima nti:” ariko uru rusenzi uwarwica!?”,ngiye guhaguruka ngo ngitungure nkivunire umuheto numva kiravuze kuri phone kiti: ewa kabsa boss! Ndabirangije ibyo wambwiye byose! Ubwo njye nahise ntega ugutwi neza, hashize akanya numva kiravuze kiri: oooooh! Wooow nizere ko ari buhapfire kuko naramuka yongeye kubonana na Rachel bazamvumbura! Kikiri muribyo hahita haza imodoka nziza cyane cyinjiramo barerekera!

Birumvika, cyahise kimva munzara gityo gusa mwabantu mwe nasigaye nibaza byinshi ndetse nubwoba ari bwose, kumutima nti:” ese mana yanjye Rachel araza kunyumva, ese basi aremera ibyo mubwira!?” nakomeje kwibaza byinshi mpita nigira inama yo kujya kureba Rachel mukigo ariko nkumva umutimanama uranga , nkibaza nti: “ ese njyeyo nonaha ataratuza!!!…………. hoya reka nzamureba undi munsi amaze gutuza!!” ntakindi cyabaye nahise mfata inzira ndataha njya murugo kwa jonathan kuko bari bamaze kunyemerera kubayo, ubwo nagezeyo bose baryamye gusa umugabo wenyine ariwe papa jonathan we nasanze ahagaze hanze yanze kuryama.

Namugezeho mfite ubwoba mpita mubwira nti: munyihanganire natinze, gusa ……. Ntarakomeza aba arambwiye ati: humura sha ntakibazo, nanjye nabimenye ndetse niyo mpamvu nari ngutegereje, ngaho injira ujye kuryama! Njye: eeeeh! Murakoze cyane! Ubwo njye nahise ninjira njya mucyumba bari bantunganyirije nijugunyaho ndidunda nti: mbega isaso weeee!

Gusa muribyo byose sinari ntuje kuko nibazaga byinshi cyane ndetse numvaga kumutima ubwoba ari bwinshi cyane, ndahaguruka nicara kugitanda ngira ngo mbanze ntekereze kucyo nakora, mukureba kumeza yaraho mpabona amafoto menshi cyane ndebye mbona ni amafoto menshi atandukanye, nkomeje kureba mbona ifoto imwe yahantu bafotoye amarembo ndetse hariho nicyapa cyaho, cyanditseho ngo:”orphans’ rights, brussel” nkomeje kureba reba mbona indi yahoo hantu ndetse iriho jonathan, papa we ndetse na mama we bahahagaze! Kumutima nti:” ubanza aha ariho hareze jonathan ndetse bakamufasha kubona ababyeyi be!

Ntakindi nakoze nahise mfata urupapuro nikaramu nandika akabaruwa nkandikira icyo kigo ngira ngo nanjye bamfashe gushaka ababyeyi banjye kuko numvaga nshaka cyane kubamenya! Ndangije ngashyira mugitabo cyaraho ndafunga ngishyira kumeza! Mpita njya kuburiri ndaryama!

Mugitondo cya kare ndimo kuva mubitotsi numva muri salon wa mugabo arimo kuvuga ati: hhhu! Reka! Kandi se byongeye guturikira muri hotel yanjye! Niko ntiza iyo telecomande ndebe neza!! Ubwo nanjye nahise mpaguruka ncana aga tv karaho mucyumba!………….

Ntucikwe na part 12

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/20/a-moment-in-belgium-part-12/

tubibutseko mushobora no gusoma izindi nkuru zanyuze hano kuri Dusabane Magazine urugero nk’iyi ya BEN’S HIGH SCHOOL ENTRY:

https://dusabane.wordpress.com/2017/01/30/inkuru-ndende-serie-bens-high-school-entry/

cyangwa se iyi ngiyi ya MR JOSEPH

https://dusabane.wordpress.com/2017/01/28/mr-joseph-part-1/

mukomeze muryoherwe n’ inkuru tubagezaho kuri Dusabane magazine

Advertisements

3 responses to “A MOMENT IN BELGIUM PART 11

  1. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 10 | Dusabane Magazine·

  2. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 12 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s