A MOMENT IN BELGIUM PART 12

A MOMENT IN BELGIUM PART 12

niba utarasomye PART 11 yisome hano hasi

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/19/a-moment-in-belgium-part-11/

Mugitondo cya kare ndimo kuva mubitotsi numva muri salon wa mugabo arimo kuvuga ati: hhhu! Reka! Kandi se byongeye kuturikira muri hotel yanjye! Niko ntiza iyo telecomande ndebe neza!! Ubwo nanjye nahise mpaguruka nshana aga tv karaho mucyumba!………….

PART 12

Mugucana aga tv karaho koko mbona ahantu hasa nkahaturikiye igisasu barimo kuhavuga kumakuru ndetse nkomeje kwitegereza neza mbona bisa nkaho ari kuri hoteri runaka, mwabantu mwe ubwoba bwaranyishe numva mbuze umwuka wo guhumeka , gusa nkomeza kureba amakuru ngiye kubona mbona banyeretse icyapa cyiyo hotel handitseho L’OMBRE D’AMOUR, noneho mpita ngwa mukantu, kumutima nti:” Mana yanjye we, naringiye gupfa kabsa…eeh ahubwo se Mana wa musore ntiyapfiriyemo koko!?”
Mugihe nkirimo kwibaza kuribyo numva muri salon ibintu byacitse, kuko papa jonathan yari yataye umutwe cyane birenze ndetse hashize akanya mbona arasohotse afata imodoka vuba vuba aragenda njye sinamenya aho yerekeje, ubwo nanjye ntakindi nakoze nahise nsohoka njya mucyumba jonathan yararyamye mo ngira ngo mubaze nibiki bijya mbere, gusa nkibimubaza nawe ahita ambwira ati: huhu! Ariko rwose nawe! Ubwo se ugiye kumbwira ko utamenye ibyabaye! Nanjye nti: yeeee!sha njye rwose……….eeee ariko se sha jona, uziko wabona iriya hotel yaturitse ariye!
Jonathan nawe ati: nyine se!ntubyumva, gusa nanjye byanyobeye kabsa kuko numvise avuga ngo:”ikintu kandi cyongeye guturikira muri hotel yanjye” njye: yeeeh! None ubwo iriya hotel yitwa l’ombre d’amour niye!? Undi nawe ati: hhhum! Ubwo se nyine ntuba ubyumva, maze siniriya gusa afite! Mwabantu mwe kumutima wanjye harimo kuvuga ingoma nkizo mubaporoso, kuko ubwoba bwari bwandenze ndetse mpita nigira inama yo kujya kureba papa jonathan ngo mubwire ukuntu ibintu byose byifase.

Ubwo nahise mbwira jonathan nti: umva mwana! Byuka uze tujye kureba muzehe,tureke kumutererana! Undi nawe ati: nonese uzi aho uri bumusange!? Njye: uko bimeze kose, yagiye kuri iriya hotel kureba uko byagenze! Jonathan: eeeh sawa reka tugende. Ntakindi cyabaye njye na jonathan twahise dufata imodoka turerekera tujya kuri hotel, gusa mukuhagera mbona papa jonathan ahagararanye na japhet nyirukubipanga byose arinawe ukunda Rachel ndetse nkabona baganira nkabaziranye ndetse bakorana muri business, ubwo njye ntakindi cyabaye nahise nikanga mparika imodoka, jonathan ahita ambaza ati: hhum! Niko se, bigenze bite ko uparitse imodoka kandi tutarahagera neza!? Nanjye nti: yego nibyo byiza, reka tuvemo tugende namaguru kuko urabona abantu buzuye hano hose ntanzira yapfa kuboneka!
Ubwo twahise dusohoka tugenda namaguru gusa njye nahise mfata akagofero ndambara ndetse nsyiramo nutulunnette mera nkuwiyoberanyije dukomeza kugenda twegera aho muzehe na japhet bari, gusa njye nabonye ko bitanshobokera mba nshunze jonathan kujisho mpita nyura mubantu ndarigita arambura, nanjye ntakindi nakoze nahise negera ahantu barimo gusohora ibyangiritse ndetse mbona basohoyemo n’umurambo washiririye kuburyo umuntu atapfa kumenya ngo ninde wahiriyemo ndetse nimyenda yose yari yangiritse kuburyo buhambaye!
Kumutima nti:” ibyaribyo byose uyu ni murumuna wa japhet ntawundi….. eeeh ese burya ibi nibyo bari bampangiye ngo barandekera Rachel!”” ubwo njye nakomeje kwibaza kuribyo ndetse nashobewe ntazi icyo gukora, kuko kumutima nibazaga nimbi ngomba kubibwira papa jonathan kandi nkibaza ukuntu papa jonathan yaba aziranye na bihemu japhet bikanyobera bigatuma ntafata umwanzuro neza. Hashize akanya umwe mubanyamakuru baraho aba afashe micro aravuga ati:” turashaka kubamenyesha ko muri iyi mpanuka hapfiriyemo umuntu umwe tutarabasha kumenya uwo ari we ariko icyo twamenye nuko ari igitsina gabo, ubwo rero mubanze mubaze neza nimba hari uwaba yabuze uwe atumenyeshe turebe ko ariwe!
Ubwo njye ubwoba bwaranyishe icyuya kirandenga kuko narinzi ko uwapfiriyemo ari murumuna wa japhet kandi japhet amukunda cyane, nkibaza ukuntu ari bwifate naramuka abimenye bikanyobera, nakomeje kwibaza kuribyo nkebutse mbona ndi hamwe na japhet nawe arimo kwitegereza umurambo gusa amahirwe nagize nuko atambonye, ntakindi nakoze nahise mpava ndataha njya murugo ibintu byanshanze ntazi icyo gukora!
Ubwo njye nahise njya mucyumba cyanjye nicara kuburiri ntangira gutekereza byinshi cyane ndetse nkumva umutwe wanandiye, hashize akanya nibuka ko ngomba kujyana ibaruwa ku kigo cyimfubyi ngira ngo kimfashe gushaka abyeyi banjye, ubwo ntakindi nakoze nahise mpaguruka, ndebye aho nashyize iyo baruwa ndayibura nkomeza kurambura igitabo gusa nza kuyibona ahandi hantu muyindi paji nyoberwa uwayimuye ariko sinabyitaho cyane ndayifata nyijyana kukigo nihuta cyane ngira ngo papa jonathan ataza ntarahagera bikaba bibi. Ubwo naragiye mpageze nsangayo umukobwa wakoraga kuri reception( aho bakirira ababasanga) ndamusuhuza gusa mwabantu mwe nimba harumuntu wandebanye agasuzuguro nuwo nuwo mukobwa ndetse byatumye ntangira kugiramo ubwoba ariko ndihangana ndamubwira nti: niko se! ko utansubiza bimeze bite!? Nawe ati: uragira ngo tugufashe iki!? Nanjye nti: njye nitwa jonathan, nagiraga ngo mumfashe gushaka babyeyi banjye!
Umukobwa nawe ati: yeeeeh! Ubwo se umuntu ungana nkawe aracyashaka konka!!! Njye: hoya nuko nyine……… ntarakomeza ahita ahaguruka arambwira ati:have nigendere uzagaruke ejo uyu munsi ubyakira arananiwe ntamwanya afite. Ubwo nanjye nahise mpigamira umukobwa aragenda mbona yakije imodoka yaraho hanze arigendera nanjye nsigara numwiwe, kumutima nti:” ariko Mana yanjye abakobwa baragwira kabsa, ubu se nkuyu arimo kunsuzugurira iki Mana yanjye!?
Ibyo sinabyitayeho cyane ,ahubwo nahise ntaha nihuta ngeze murugo mpita nijugunya kuburiri ntanumwe umbonye ntangira gutekereza kuri Rachel umukunzi wanjye ndetse nakwibuka ukuntu justin yanteranyije nawe bikandenga kumva nanakwiyahura, nkiri muribyo mbona phone yanjye irasonye ndebye mbona ni mukuru wanjye George gusa kuyitaba sinabibasha kuko numvaga ntacyo kumubwira mfite ndetse numvaga ntashobora no gusohora ijambo mukanwa kanjye bitewe nagahinda numujinya nari mfite muruwo mwanya, ubwo phone narayihoreye irasona ndetse igezaho yikuraho ndongera ndiryamira, hashize akanya numva hanze imodoka ebyiri ziraparitse nanjye ndeguka njya hafi yakadirishya ndebye mbona ni papa jonathan ndetse nitegereje neza mbona azanye na japhet ndetse na justin, mwabantu mwe ubwoba bwaranyishe kugeza hahandi imyenda yose itoha, kumutima nti:” Mana yanjye noneho ndapfuye kabsa!” ubwo jye nahise nsubira mucyumba ndafunga ndiyorosa

.ESE JAPHET NABONA JONTHAN BIRAGENDA BITE!?

.ESE PAPA JONATHAN NIKI APANGA NA JAPHET!?

.ESE RACHEL AZONGERA YIZERE JONATHAN!?
NTUCIKWE PART 13…..LOADING…………

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/20/a-moment-in-belgium-part-13/

mugihe ugitegereje ikindi gice ushobora no gusoma izindi nkuru zagiye zinyura hano kuri dusabane magazine nkiyi ya MR JOSEPH

https://dusabane.wordpress.com/2017/01/28/mr-joseph-part-1/

Advertisements

2 responses to “A MOMENT IN BELGIUM PART 12

  1. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 11 | Dusabane Magazine·

  2. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 13 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s