A MOMENT IN BELGIUM PART 13

A MOMENT IN BELGIUM PART 13

Niba utarasomye PART 12 wayisoma hano hasi

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/20/a-moment-in-belgium-part-12/

Hashize akanya numva hanze imodoka ebyiri ziraparitse nanjye ndeguka njya hafi yakadirishya ndebye mbona ni papa jonathan ndetse nitegereje neza mbona azanye na japhet ndetse na justin, mwabantu mwe ubwoba bwaranyishe kugeza hahandi imyenda yose itoha, kumutima nti:” Mana yanjye noneho ndapfuye kabsa!” ubwo jye nahise nsubira mucyumba ndafunga ndiyorosa

Part 13

amashuka ndigonesha, hashize akanya numva papa jonathan arimo guhamagara muri salon ati:” weee jona…. Jonathan…..jonathan……….!!” ubwo njye nahise nikanga umutima ukubita nkingoma ariko ndavuga nti hapfa uwavutse, ndahaguruka nditunganya njya kwitaba……….

Nabaye ngifungura umuryango wicyumba ngo nsohoke njye muri salon kwitaba numva umuntu muri salon aravuze ati: nitabye papa! Nteze amatwi neza numva ni jonathan wundi, kumutima nti:” ahwiiiih, imana ishimwe kabsa! Ubwo ntakindi nakoze nahise nshubira inyuma nitonze ibirenge bidakora hasi ariko ntaragera kure numva muri salon papa jonathan aravuze ati: umva rero japhet, dore uyu niwe muhungu wanjye nakubwiraga ndashaka ko mujya mukorana akakubera umwunganizi muri ziriya business zose, urabyumva!? Japhet nawe ati: oooh! Byiza cyane kandi sinabyanga kandi uri inshuti yanjye , ubwo guhera ubu tubaye abunganizi mukazi akora hano. Jonathan aba amuhaye umukono ndetse bahita bajya kuri table baranywa bishimira umwunganizi mushya babonye , ubwo njye ibimpiga byari bikomeje kugenda bigira imbaraga zisumba izanjye kuko nanjye ubwanjye ntanikintu naringishoboye gukora kuko no mubwonko byari byicanze.
Nakomeje kwibaza ukuntu papa jonathan yaba aziranye na japhet ndetse bakorana mukazi bikanyobera ndetse nakwibuka ukuntu indi nshuti nari niboneye bayijyanye mukazi kabo bikarushaho kunshanga, mugihe nari nkiri muribyo numva papa jonathan arasohotse arimo kuvugira kuri phone gusa asiga abwiye jonathan ngo najye kuzana ivarisi iri mumodoka, ubwo jonathan nawe yahise asohoka asanga se hanze ari kuri phone munzu hasigara justin na japhet gusa bonyine, ibyo byatumye ngira amatsiko yo kumva ibintu barimo kuganira kuko numvaga barimo kuvuga utugambo twa buhoro buhoro, ubwo nanjye nahise negera hafi kumuryango ngira ngo numve ibintu barimo kuganira, mugutega neza ugutwi numva japhet aravuze ati:” uranyumva neza sha justin!? Justin nawe ati: yeeeh! Harya wambwiraga ngwiki ko ntigeze mbyitaho!? Japhet nawe ati: wamuswa we nahereye kare mvuga utumva!?
Justin: sha nanjye sinzi, gusa nibazaga ukuntu tugiye gukorana na jonathan bikanshanga nkibaza nimba atazatwicira gahunda! Japhet:nanjye nyine nibyo nashakaga kukubwira mwana, ubwo nyine natwe ntago tugomba kumubwira gahunda zacu zose cyangwa tuzabimubwire bidupfane,erega nuyu musaza kumukuraho imitungo ye ntago byoroshye! Undi nawe ati:eeeeeh! Gusa njye ndumva ari danger kabsa pe, ariko se ubundi waretse tukabyihutisha mwana japhe! Japhet nawe ati:eeheee wapi mwana,maze twaba twikozeho reka tubitware gake gake nibyo byiza! Justin: ariko rero………..atarakomeza papa jonathan aba arinjiye bose bahita baceceka gusa njye mucyumba byari bikomeje kumbana urusobe ,kumutima nkibaza nti: ese mana yanjye, baba bashaka kwica papa jonathan cyangwa hari ibindi barimo gupanga !!? nakomeje kubyibazaho cyane ariko bigeze igihe nza kubireka kuko numvaga bitandeba! Ntakindi nakoze nahise nigira kuburiri ndirambika ntangira gutekereza kumukunzi wanjye Rachel mbese nkumva murinjye harikintu ntarakora kandi ngomba gukora!
Nakomeje kwibaza byinshi nkumva numutwe urimo kundya cyane, mbonye binshanze mpita mpaguruka mpanga kujya kureba Rachel kukigo cyabo, ubwo nacunze ba japhet kujisho Mpita nsohoka ngenda niruka njya kuri college, ngezeyo nsanga kwirembo hafunze ariko kubera ko umuzamu wahakoraga twari tuziranye cyane ntago yangoye yahise anyemerera ndatambuka gusa kubona Rachel byari ingorane kuko namutumyeho abantu benshi batandukanye akanga kuza kuko justin yari yaduteranyije, ubwo njye nabonye ko ntakundi byamera mpitamo kwinjira aho yararaga nubwo bwose bitari byemewe ko abahungu bagera aho abakobwa barara!
Naragiye ngiye kugera mucyumba araramo numva harimo kuvugiramo abantu benshi cyane nanjye mbanza gutega ugutwi neza ngira ngo numve ibyo barimo kuvuga ngiye kumva numva umukobwa umwe aravuze ati:erega wasanga ari no kumubeshyera, ikindi kandi umenye ko bakubwiye ko bagiye kumwica none ugize amahirwe agarutse ari muzima none urimo kwigira ibyo rache! Undi nawe ati: yego ra! Ariko se rache waretse kwigira ibyo ukajya kumureba ko wenda aribukubwire ukuri kose maze ukareka kumwicisha agahinda kandi ariwowe wamuzanye murukundo! Nakomeje gutega amatwi neza numva Rachel we arimo kurira byacitse ndetse nanjye bituma ntashobora kwihangana mpita nkubita akugi ndinjira bose bagwa mukantu ndetse bahita bibwiriza barasohoka nsigarana na rachel twenyine ariko mwabantu mwe byantwaye igihe kugira ngo muhoze asubire muri mood mbone kumubwira neza uko ndengana, gusa ikibazo yambajije bwambere ni: ese jona! Wacitse gute!? Nanjye nti: ese rache! Justin uramuzi!? Nawe ati:justin se wuhe kandi!? Nanjye nti: ndavuga umwe nakubise cyagihe ari wowe wabipanze!
Rachel: yego nyine ndamuzi, ntuzi se ko ari inshuti yanjye! Ese ubundi urimo kubimbariza iki jona!? Nanjye nti: nonese rache, ibintu ndibukubwire urabyizera? Nawe ati: mbwira ntakibazo ndakumva! Ubwo nanjye nahise negera hafi ye ndamwegura mufata mubiganza ndamubwira nti: Rachel rero urabizi ko ngukunda kandi utanashidikanya! Nawe ati: yego komeza ndakumva! Ubwo nanjye nahise nkomeza mvuga nti: rero Rachel, uriya justin wita inshuti yawe ntago uzi uwo ariwe, kuko uko mbibona usa nkaho uri mugicuku kuko…..ntarakomeza aba aravuze ati: ariko se wambwiye ukareka gukomeza kunshanga jona! Nanjye nti: nyine ndacyakubwira ba witonze, nakubwiraga ko justin wita inshuti yawe magara ari umukozi wa japhet ndetse kandi ntakintu wakora ngo japhet ntakimeye kuko justin ahita amuha amakuru ndetse nacyagihe akunteranyaho niwe wari wamutumye!
Rachel: yeeeeeh! Umva mbese ngo urashaka kumbeshya, ubwo se wabwiwe niki ko justin ariwe wabimbwiye!? Nanjye nti: tuza nyine nkubwire uko byangenze, burya cyagihe naragarutse nje kukureba nsanga uri kumwe na justin mpita nihisha ngira ngo numve ibyo arimo kukubwira kuko nubundi nari namubonanye na japhet ndikanga…….. ntarakomeza Rachel aba aravuze ati: sha rwose rekeraho kumbeshya… nanjye nti: nimbi ugira ngo ndakubeshya reka nkubwire ibyo yakubwiye byose ntanakimwe nsimbutse ndetse nimba utanabizi wamaze kujya mukigo ahita avugana na japhet kuri phone, ubwo nakomeje kumwinginga mbonye agishidikanya mpitamo kumubwira ibyo numvise byose ndetse mubwira nukuntu byangendekeye kose, ukuntu banshimuse nukuntu bari bampanze kunyica byose ndabimubwira ngiye kubona mbona ampobeye arimo kurira bya cyane ndetse tumara numwanya utari muto duhoberanye!
Ubwo hashize akanya mba ndamwiyatse ndamubwira nti: shr, ubwo unyumvise nibyiza kandi rwose ujye ukomeza kunyizera ninabwo nzashobora guhangana na jahet kandi nkamutsinda, reka ngende rero kuko aho nsigaye mba naje batanabizi, ubwo nyine tuzabonana ikindi gihe!sibyo se chr!? Nawe ati: sha ntakibazo kandi urakoze cyane ndetse ejo nzakubwira duhure kuko ejo mugitondo nanjye nzaba ndi murugo kuko barambwiye ngo musaza wanjye ………….. atarakomeza twumva umuntu mucyumba cyo hirya avuga ati: uwo muhungu winjiye mubyumba byabakobwa ari hehe!? Ubwo njye ntakindi nakoze nahise nsohoka niruka ndabacika nsubira murugo!

.EHEEE UBWO SE PAPA JONATHAN ARAPANGA IKI NA JAPHET!!

PART 14…..LOADING……………

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/21/a-moment-in-belgium-part-14/

Advertisements

2 responses to “A MOMENT IN BELGIUM PART 13

  1. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 12 | Dusabane Magazine·

  2. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 14 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s