A MOMENT IN BELGIUM PART 14


A MOMENT IN BELGIUM PART 14

Niba utarasomye PART 13 wayisoma hano hasi

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/20/a-moment-in-belgium-part-13/

Ndetse ejo nzakubwira duhure kuko ejo mugitondo nanjye nzaba ndi murugo kuko barambwiye ngo musaza wanjye ………….. atarakomeza twumva umuntu mucyumba cyo hirya avuga ati: uwo muhungu winjiye mubyumba byabakobwa ari hehe!? Ubwo njye ntakindi nakoze nahise nsohoka niruka ndabacika nsubira murugo!

PART 14

Ubwo njye nageze murugo bwije ndebye neza mbona za modoka ba japhet bari bajemo ntazigihari mpita menya ko nabo ntabahari ninjira munzu ntakinkanga gusa nkigera muri salon nsanga papa jonathan yicaranye na mama jonathan barimo kuganira, ubwo njye nahise mbasuhuza nikomereza mucyumba cyanjye, ariko ntaragera kure numva mama jonathan arampampagaye mukajwi keza ati:niko jona! Nanjye nti: karameeee! Nawe arongera ati: waje ukicara ukaganira nababyeyi!

Mwabantu mwe akimara kuvuga atyo numvise umutima wanjye ukubise rimwe ubwoba buranyica cyane kumutima nkibaza nti: ese kuki uyu mugore noneho asa nkaho yanyiyumvishemo bite!?

Nakomeje kwibaza byinshi cyane ariko ndikaruma negera imbere ndicara dutangira kuganira!
Twaraganiriye biratinda gusa tugiye kurangiza nibwo papa jonathan yahise anyegera amfata ikiganza agihuza nicyumugore we aravuga ati: umva rero jonathan, guhera ubu uyu uzajye umufata nka mama wawe ndetse nawe azagufate nkumwana we yibyariye ndetse agufate kimwe nkuko afata jonathan we, dore ubungubu ngiye kujya hanze kandi nzamarayo nkamezi abiri gusa muzasigare mubanye neza kandi ningaruka nzabazanira impano mwese uko muri bane! Ba jonathan babiri na mama wanyu na mushiki wanyu uri kwishuri!

Nabonye nyamugore yabyishimiye cyane nanjye ntangira kumva ngizemo ibyishimo birenze ariko bivanze nubwoba, ubwo twakomeje kuganira biratinda ndetse igihe cyo kuryama kiragera duhita tujya mubyumba byacu turaryama, gusa nyine njye nkibisanzwe ibitotsi kuboneka ntibyari binyoroheye kuko umutwe wabaga wuzuyemo ibitekerezo byinshi cyane, gusa nyine igihe nticyatinze, naje gusinzira nkanguka papa jonathan yagiye kare kuko yagombaga gutanguranwa nindege yari bugenderemo.

ubwo nanjye ntakindi nakoze, narabyutse nkibisanzwe nditegura njya kuba nirebera agafilm muri salon kuburyo isaa munani zageze nkirimo kureba film ngiye kubona mbona jonathan aje yihuta ndetse ubona asa nkuwataye umutwe, nanjye mbibonye numva ngizemo icyikango ndamubaza nti: eeee.. niko se jona! Ubayiki ko mbona icyuya cyakurenze bigeze !? Nawe ati: ahwiii sha wahora niki ko twari dupfuye ahubwo! Njye: hhhhm mubayiki se kandi mwana!?
Jonathan: mwana jahet yasaze, arimo kutwirukaho ngo tujye gushaka murumuna we ngo amaze igihe atamubona kandi ntanamubone kuri telephone! Njye: yeeeeeeh! Ngo mumushake! Nonese mwe mwakora iki!? Nawe ati: nyine nawe yataye umutwe ibyarimo ntago abizi uretse ko arimo kurira numujinya mwinshi cyane urenze ukwemera!

Mwabantu mwe njye ubwoba bwari bugiye kumpitana kuko narinzi neza ko murumuna wa japhet yahiriye muri hotel ndetse naratitiye jonathan arabibona ahita ambaza ati: hhhhm niko se mwana! Ko mbona ufite ubwoba nkaho uzi aho ari bite!? Nanjye nti: reka da! Nuko nzi umuntu ibyo byabayeho ndetse akaza no gufpa bitewe no kubura umuntu yakundaga cyane! Jonathan nawe ati: hhhhm! Sha njye mba numva ibintu nkibyo bitambaho kabsa, ariko nigute umuntu wumugabo arira bigeze hariya nkanswe nanjye watawe ntarira!?

Ubwo jonathan yavuze atyo asa nkukoze munkovu numva amarira azamukiye rimwe mpita nihagurukira ninjira mucyumba cyanjye ndafunga nawe aza ayobewe ibimbayeho ahondagura kurugi rwanjye ariko nanga gufungura kuko ntashakaga ko amenya ibyanjye cyane!

Ubwo iminsi yakomeje kwicuma ndetse naranabonye akazi ahantu mukabari kitwa la “derniere bouteille” mumugi wa brussel ndetse ntanubwo nakundaga kuba kwa jonathan cyane akenshi nirariraga kukazi ngataha rimwe na rimwe ndetse urukundo rwanjye na Rachel rwo rwari rukomeje kutera imbere ndetse twaranasezeranye ko tuzibanira iteka ryose, gusa nyine japhet we yari yaranze kuva kwizima kuko yahoraga aha Rachel amagahunda atandukanye kuko we yarazi ko ntakiriho, birumvikana ko Rachel atagombaga kwanga guhura na japhet kuko namubwiye ukuntu byose bimeze mubwira ko agomba gukora uko ashoboye akampishira kugira batazamenya ko nkiriho bakangirira nabi!

Ubwo ahongaho muri ako kabari nakoreragamo hakundaga kuza kunywera abantu benshi cyane ndetse nawa mukobwa nasanze mukigo cyimfubyi niho yakundaga kunywera gusa njye naramumenyaga ariko we ntamenye ndetse nkamuha icyo kunkwa duseka ntakibazo,

umunsi umwe ari ku cyumweru nagiye kubona mbona uwo mukobwa yinjiranye na justin murako kabari ubwo nanjye byari bimenyerewe ko ngomba kumuserva kuko twari tumaze no kwibera inshuti ariko uwo munsi nagombaga kwihisha kuko ntashakaga ko justin abona ko nkiri muzima, ubwo ntakindi nakoze nahise nsohoka murako kabari ntanumwe umbonye nditahira njya kwa jonathan ninjira mucyumba cyanjye ndaryama, ndetse muruwo mwanya ibyakazi ntacyo byari bimbwiye njyewe.

Nararyamye sinamenya nigihe nasinziriye gusa nza gukanguka kumugoraba mpita nitunganya vuba cyane ngira ngo nigire kureba Rachel umukunzi wanjye kuko tutari tunaherukanye gusa mfashe phone ngo muhamagare nsangamo missed calls cumi nebyiri ndebe mbona nimero ni nshya nubwambere nyibonye!

Ntakindi nakoze nahise nyihamagara hitaba umukobwa nanjye nti: hello! Ko nsanze mwambuze muribande! Nawe avuga mukajwi keza ati: sha nyine…..nyine…..ese ubundi kuki uyu munsi utakoze byagenze bite!? Nanjye nti: yeeeeh! Nyine se wowe urinde ko ntarimo kukumenya!?
Umukobwa nawe ati: nonese basi wambabarira nkagusaba akantu kamwe gusa!? Nanjye nti: ntakibazo nimba katagoranye! Nawe ati:sha ntago kagoranye ariko nyine byaterwa nawe! Nanjye nti: ok! Ngaho mbwira ntacyo ndakumva! Umukobwa nawe ati: nyin…nyine…. Nyine njye nifuzaga ko twahura njye nawe kuko harakantu nashatse kukubwira kuva kera kandi rwose umbabarire ubyemere! Nanjye nti: yeeeh! Nonese urashaka ko duhura ryari! Nawe ati: nkejo nimugoroba twahurira muri bar yitwa “les yeux noir”, uzaboneka se nka saa 18:00!? Nanjye nti: ntakibazo nzaza kabsa,ariko se……. ntarakomeza phone ihita icika ndetse sinongera no kumuhamagara ariko nkomeza kwibaza kuribyo bikanyobera.

Kumutima nkibaza nti:” ese byaba ari akagambane nabigenza nte koko kweli!ese uyu mukobwa we ninde kandi!” nkongera nkibwira nti:” ariko ntacyo nzafpa rwaje nihahandi!”
Nakomeje kwibaza kuribyo ndetse mbitindaho cyane ngiye kumva numva kurugi rwicyumba cyanjye harumuntu urimo gukomanga ndahaguruka njya gufungura ndebye mbona ni mama jonathan ahita ansunika anyinjiza mucyumba arongera arafunga atangira kwisetsa setsa gusa njye ndebye uburyo yambaye nkumva ngizemo icyikango kuko yari yambaye agakanzu kererana ndetse kabonerana cyane kuburyo ntagice cyumubiri we ntashoboraga kubona!

Ubwo njye isoni zaranyishe ndeba hasi ariko we akisetsa cyane ndetse aba yicaye kuburiri nanjye arankurura arahanyicaza…………..

.ESE KANDI INOMERO IHAMAGYE JON ATHAN NI IYANDE!?

.ESE NYAMUGORE WE KANDI ASHAKA IKI MUCYUMBA CYA JONATHAN!?
.
.
NTUCIKWE NA MOMENT IN BELGIUM PART 15 |

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/22/a-moment-in-belgium-part-15/

PART 15……LOADING……….

Advertisements

2 responses to “A MOMENT IN BELGIUM PART 14

  1. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 13 | Dusabane Magazine·

  2. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 15 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s