A MOMENT IN BELGIUM PART 15

Muraho basomyi ba Dusabane Magazine,

turashaka kubabaza ikibazo cyoroshye cyane; ese dukomeze tubahe PART (episode) imwe ku munsi cyangwa dutangire tubahe ebyiri ku munsi?

  • niba ushyigikiye episode umwe ku munsi andika umubare 1 muri comment,
  • niba ushyigikiye episode ebyiri ku munsi andika umubare 2 muri comment

tubibutse ko nta email cyangwa amazina asabwa mukwandika muri comment section

 

A MOMENT IN BELGIUM PART 15

Niba utarasomye PART 14 wayireba hano hasi

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/21/a-moment-in-belgium-part-14/

kuko yari yambaye agakanzu kererana ndetse kabonerana cyane kuburyo ntagice cyumubiri we ntashoboraga kubona! Ubwo njye isoni zaranyishe ndeba hasi ariko we akisetsa cyane ndetse aba yicaye kuburiri nanjye arankurura arahanyicaza………….

PART 15

Atangira kunkorakora kumatuza ndetse yisetsa cyane ngiye kumva numva arambajije ati: niko se jona, ubungubu urimo gutekereza iki? Nanjye nsubiza nubwoba bwinshi nti: nta…ntacyo ndimo gutekereza kabsa! Nawe ati: none ko nshaka ko unkorera ikintu kimwe se birashoboka!? Nanjye nti: byaterwa nicyaricyo! nawe arongera ati: ooooh! Humura sha jona, ni utuntu tworoshye cyane kandi numara kutunkorera ndaguhemba amafaranga menshi cyane! Nanjye nti: yeeeeh! Noneho reka nambare imyenda yo gukorana kuko iyingiyi niyo njyana ahantu hatandukanye!

Nkivuga ntyo mbona nyamugore yatangiye gufungura ibipesu byishati nari nambaye bitangira kunyobera ariko ndihangana ndamureka ngira ngo ndebe icyo agamije ngiye kubona mbona ahise amfata andambika kuburiri nanjye ndiyoroshya ahita anjya hejuru atangira gufungura umukandara wipantaro nari nambaye , ubwo njye kwihangana byahise binanira mujugunya nkiyo hakurya ndahaguruka mfata agashati kanjye ndiruka, gusa ngiye gufungura umuryango ngo nsohoke nsanga yafunze ndetse akuramo urufunguzo nkebutse nsanga arimo kunsekera ndetse arimo no kurunyereka, ngiye kumva numva aravuze ati: ntakundi wabigenza ngwino tubikore hakiri kare! Nanjye nti: niyo wagira ute sinshobora kuryamana nawe,ese ntufite umugabo koko mama jona!? Nawe ati: nonese icyo yakora utakora niki! Ese ubundi uramuheruka!?
Nanjye nti: simuheruka ariko azaza, ubwo aje agasanga nararyamanye nawe kandi ntacyo atankoreye byagenda bite!? Nyamugore nawe ati: hhhm! Uzajya kubimubwirira iki se ahubwo!? Njye: sha wimbwira menshi zana urufunguzo nisohokere kuko nakubwiye ko njye ntaryamana nawe uko byamera kose!

Nkivuga ntyo mbona umugore azanye ikiniga atangira kurira ndetse arambwira ati: ese jona! Nanjye nti: iki se urambwira iki!? Nawe ati: koko wanze kunyubaha bigeze hano!? Nanjye nti: nawe ubwawe uzabanze wiyubahe nanjye nzabona nkubahe!
Ubwo nanjye nabonye yacitse intege ndagenda mpita mwaka urufunguzo ndafungura ngiye gusohoka aba arampamagaye ati: jona…. Jonathan! Nanjye nti: urabe utagiye kongera kumbwira ubusa! Nawe ati: wanze guhemukira umugabo wanjye ariko nubundi ngiye gutuma agufata nka bihemu , ndamuguteranyaho bihagije kandi ndabizi ko anyizera gusa wemeye ukaza kuneza ntakibazo byatera!

Nyamugore yavuze atyo numva ubwoba buranyishe ariko ndihangana mpita musubizanya umujinya nti: nushake umubwire ko nashatse kugufata kungufu ariko sinshobora guhemukira umugabo wantabaye kabone niyo yaza akanyirukana nubundi wavuze ko ndi imbobo nazisubiramo, ariko se ubund…………… ntararangiza aba arambwiye ati: basi se ntanubwo ushaka kubona ababyeyi bawe jona!?

Mwabantu mwe yavuze gutyo numva ngizemo icyikango ndetse nanjye amarira atangira kuza kuko yaranyibukije byinshi cyane, ntakindi nakoze nahise ngaruka ndamwegera ndamubwira nti: rwose ndakwinginze mama jona! Ubaye uzi aho ababyeyi banjye bari wambwira nukuri ndagusabye,ese ubundi wamenye gute ko ntazi aho bari!? Nyamugore nawe ati: hhhm! Erega nasomye ibaruwa wandikiraga” orphans rights”…. None rero uransaba imbabazi se ntuzi icyo bigura!? Njye: nimba ushaka kumenya aho abyeyi bawe bari, emera nyine ukore ibyo nagusabye ntakindi ngusaba njyewe!

Mwabantu mwe naguye mukantu nshubije ubwonko inyuma nibuka koko ko page nari nabitsemo ibaruwa atariyo narusanzemo ndetse nakwibuka ukuntu umukobwa ukora muri orphans rights yampakaniye byihuse nkumva koko uko byamera kose harimo akagambane, mugihe nkirimo kujijinganya mbona akoze mumwenda we wimbere dore wanagaragaraga cyane akuramo agafoto arakanyereka, mukureba mbonaho umugabo numugore bakiri bato ndetse bacigatiye nagahinja muntoki zabo , mwegeye ngo ndebe neza nyamugore ahita agashyira mukanwa agatera iryinyo aragahekenya!
Icyo gihe numvise binshanze intege ziracika nikubita hasi gusa murako kanya twumvise imodoka hanze nyamugore ahita ahaguruka ariruka nanjye ndihangana ndeguka nirambika kuburiri, hashize akanya numva jonathan arimo kunsuhuza ati: bite se mwana ko mbona utameze frsh bite!? Nanjye nti: sha ntacyo gusa ndumva ntameze neza kabsa ahubwo umbwirire kukazi ko ejo ntazajyayo! Jonathan nawe: yooooh! Mwana ka nyaruke nkuzanire utunini kuri pharmacie kuko nda……… atararangiza nyina ahita aza yihuta yambaye indi myenda isanzwe ndetse yikwije nkumubyeyi aza abaza ati: yeeeeh! Jona!! Byagenze bite…… warwaye se! ubwo nanjye nahise nikanga ndetse mpita neguka jonathan biramuyobera ariko ubwonko bwahise bumpa ndijijisha ndongera ndaremba.

Mama jonathan arongera ati: ariko se jona! Wanyarutse kuri pharmacie ukazana utunini tukamuha tukareba ko yoroherwa! Ubwo jonathan ntiyazubaje yahise yirasa yo maze nyamugore asigara yiruhutsa ati: ahwiiii! Maze rero jonathan nawe wigire nkaho ntacyabaye, ndaramuka numvise inkuru isa nayo hanze, uraba urumupfu ndetse nababyeyi bawe bose! Nanjye nti: yeeeewe humura kabsa ntanubwo nabihingutsa kuko biteye nisoni,ahubwo sohoka umvire hano!
Jonathan nawe ntiyatinze yahise azana imiti arampa hashize akanya nawe ahita yigira muri gahunda ze ariko akajya aza kunteraho akajisho nanjye nkirembya mpaka mugitondo ndetse umunsi wose nirirwa ndyamye mpaka kumugoroba,gusa naje kwibuka ko hari gahunda mfite saaa kumi nebyiri mpita mpaguruka nditegura vuba vuba nderekera, gusa bisa nkaho nageze kuri bar “les yeux noir” ntinze , ntakindi nakoze nahise mfata phone mpamagara ya nimero ngiye kumva numva aritabye arambwira ati: ndimo kukubona hanze injira urahita umbona nambaye ikanzu itukura nicaye njyenyine uhite uza! Nanjye nti: ok! Ndaje!
Ubwo nanjye nahise ninjira muri bar ntangira kureba reba hirya no hino ariko nkabura umuntu ndebye neza mbona ahantu mubintu bimeze nkibishuka bibonerana ubwo ni muri VIP harimo umuntu wambaye ibitukura , mpita mpegera nkuyeho amashuka nsanga harimo abantu benshi cyane ariko hari umukobwa wicaye wenyine kandi wicaye areba hirya kuburyo ntashoboraga kumubona mumuaso,ubwo ntakindi nakoze nahise mwegera gusa umutima warakubitaga cyane ubwoba bwanyishe gusa niyemeje ko ngomba guhagera uko byamera kose. Narakomeje mukumugeraho ndebye neza mbona ni………………….

.ESE KOKO NYAMUGORE AZI ABABYEYI BA JONATHAN!?

.ESE MAMA UYU MUKOBWA NINDE!?
.
.
NTUCIKWE PART 16…….LOADING………

https://dusabane.wordpress.com/2017/03/23/a-moment-in-belgium-part-16/

Advertisements

One response to “A MOMENT IN BELGIUM PART 15

  1. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 16 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s