Dore interview itangaje


DORE INTERVIEW NKABA UMUNTU:
.
1. Watangira utwibwira :
Mukeneye ko mbabwira ibingana gute kuko mfite
imyaka myinshi ubwo byansaba umwanya munini
kubibwira.
.
2. Kuki waretse akazi wakoraga mbere ?
.
Ntabwo nakaretse baranyirukanye
.
3. Ni iyihe experience ufite muri iyi domaine ?
.
Nakozemo.
.
4. Ubona uri muntu uri successful ?
Yego.
.
5. Abo mwakoranaga bakuvugaga cyangwa
bagufataga gute ?
.
Nta na rimwe nigeze mbasaba ko bamvuga.
.
6. Ni iki uzi kuri iki kigo cyacu ?
.
Icyo nzi ni uko mushaka umukozi.
.
7. Ni iki mwakoze kugira ngo mwihugure, mugire
ubumenyi bwinshi mu myaka itanu ishize ?
.
Narebye film.
.
8. Hari ahandi hantu wasabye akazi ?
.
Aka kanya hoya ariko mu cyumweru gishize natse
akazi ahantu henshi cyane.
.
9. Kuki ushaka gukora muri iki kigo?
.
Sinzi pe!!….Mwebwe se aka kanya mumaze
kumenya impamvu mushaka ko mbakorera?
.
10. Urashaka umushahara ungana gute?
.
Umushahara?… Umpembe menshi ashoboka.
11. Uri umuntu ukunda gukorana n’ikipe? (team/
equipe)?
.
Mbere ni bwo nabaga muri team yo ku ishuri ariko
nkora sport zitansaba gukorera muri team.
.
12. Turamutse tuguhaye akazi urateganya
gukorana na twe igihe kingana iki?
.
Icyo ni ikibazo cyiza cyane, Ndakeka kugeza igihe
cyose mboneye akandi kazi keza.
.
13. Byigeze bikubaho wirukana umuntu ?
.
Ntabwo nigeze mbikora, ariko mbonye ubwo
bushobozi nakwirukana abantu benshi cyane nawe
urimo.
.
14. Uramutse ubonye amafaranga menshi wafata
ikiruhuko cy’izabukuru?
.
Yampe urebe.
.
15. Ni iyihe mpamvu waduha yatuma tuguha
akazi?
.
Kuko mpari kandi namwe mukaba mushaka
umukozi.
.
16. Ni iki umukozi mugenzi wawe yakora
kikakubabaza?
.
Njewe nkunda kubahiriza amategeko ku bw’iyo
mpamvu nanga abakozi bakora amasaha y’ikirenga
nk’aho batazi ko ari ukwica amategeko.
.
17. Iyo uri mu kazi ni iki uba wifuza kugira ngo
akazi kawe kagende neza?
.
Umushahara mwinshi.
.
18. Ni umuntu umeze ute wumva mutakorana?
.
Umuntu umeze nkanjye.
.
19. Ni iki kuri wowe uha agaciro? Ni umushahara
cyangwa akazi ukora?
.
Mushatse kuvuga ko mushaka ko mba
umukoreabushake! (volunteer/
volontaire)?…M
utanga itangazo ry’akazi mwavuze ko mushaka
umukozi uzakora namwe mukamuhemba.
.
20. Tubwire ikibazo wigeze ugirana n’umukoresha
wawe mbere.
.
Umwe mu baboss banjye yanukaga mu kanwa
cyari ikibazo mu biro byose.
.
21. Tubwire uburyo ushobora gukora hari
pressure/pression?
.
Uravuga pressure/ pression y’amazi cyangwa ya
mitsiig?
.
22. Ushobora gukora bibaye ngombwa amajoro
ndetse no muri weekend?
.
Murashaka kunyumva ariko?
.
23. Ni irihe somo wakuye mu makosa wagiye
ukora mu kazi?
.
Buri gihe yabaga ari uwundi wakoze ikosa njyewe
babaga bambeshyera.
.
24. Iyaba ari wowe uri gushaka umukozi kuri iyi
post ni iki wareba?
.
Ntacyo nareba kuko naba nzi neza ko nanjye aka
kazi nkashaka.
.
25. Turumva nta experience ufite muri aka kazi ni
gute wumva wakora ariko kubura experience
kwawe ntikukubangamire mu kazi?
.
Nakoresha uburyo ukoresha kugira ngo
ubwiyemezi ufite butakubangamira mu kazi.
.
26. Wifuza boss umeze ute?
.
Umuyobozi utita ku byo nkora kandi wibagirwa
vuba.
.
27. Tubwire igihe rimwe wigeze gukemura
amakimbirane hagati y’abantu.
.
Rimwe inshuti zanjye zigeze kutumvikana hagati ya
ekipe eshanu za mbere muri championa
y’Ubwongereza, noneho mbafasha kumvikana,
gukoresha iminsi ibiri gusa kugira ngo ntatinda
bagakomeza kugira amakimbirane, nakoresheje
amasaha y’akazi, nkoresha na telephone yo ku
kazi mpamagara mu Bwongereza ndabaza neza
amakipe atanu ya mbere ndetse nkoresha na
internet mbona amakuru y’impamo noneho
ndabakiza, ni ikintu nishimira nakoze mu buzima
bwanjye.
.
28. Tubwire uburyo witwara mu kazi?
.
Iyo boss ansabye raporo ko iba yabonetse ejo,
ikarangira mbere nta kibazo pe ejo arayibona. Iyo
ansabye ko nyimuha mu cyumweru nkayirangiza
mu munsi umwe nta kibazo pe mu cyumweru
arayibona. Ni uburyo ngira bwiza bwo kuzuza icyo
umukoresha anyifuzaho.
.
29. Hari ibibazo ufite byo kutubaza?
.
Ndabifite bitatu :
1) Musigaje ibibazo bingahe byo kumbaza?
2) Aka kazi murakampa?
3) Muzampemba amafaranga angahe?
4) Ntago Ushaka Amazi yo kunwa?
5) Ubwo ntago warushye kwicara nkange?
.
Ijambo rimwe kuruyu muntu

Advertisements

2 responses to “Dore interview itangaje

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s