A MOMENT IN BELGIUM PART 16

Muraho basomyi ba Dusabane Magazine,

turashaka kubabaza ikibazo cyoroshye cyane; ese dukomeze tubahe PART (episode) imwe ku munsi cyangwa dutangire tubahe ebyiri ku munsi?

  • niba ushyigikiye episode umwe ku munsi andika umubare 1 muri comment,
  • niba ushyigikiye episode ebyiri ku munsi andika umubare 2 muri comment

tubibutse ko nta email cyangwa amazina asabwa mukwandika muri comment section

 

A MOMENT IN BELGIUM PART 16

Niba utarasomye PART 15 yisome hano

kandi wicaye areba hirya kuburyo ntashoboraga kumubona mumaso,ubwo ntakindi nakoze nahise mwegera gusa umutima warakubitaga cyane ubwoba bwanyishe gusa niyemeje ko ngomba guhagera uko byamera kose. Narakomeje mukumugeraho ndebye neza mbona ni………………….

PART 16

Mbona ni wamukobwa wakoraga mukigo cyimfubyi,numva ngizemo ubwoba ndetse nshaka no kwiruka kuko nari namubonanye na justin kandi justin nkaba nzi ko ari umukozi wa japhet,gusa nyine umukobwa nawe yarabibonye ko mfite ubwoba ahita ambaza ati:niko se bigenze bite ko mbona ufite ubwoba bwinshi!? Nanjye nti: sha njye niko meze kuko burigihe iyo mbonye ikintu kintunguye umutima uratera ngatitira byacyane ariko iyo hashize akanya biratuza! Umukobwa nawe ati: yoooooh!ihangane disi, nonese wakwicaye tugasangira agakawa!

Birumvikana nanjye nahise nicara umukobwa aba antumiye agakawa nako ntikatinda kaba kangezeho ntangira kugasoma.
Gusa uko nasomaga agakawa ninako nacungaga kuruhande ngira ngo ndebe ko atangambaniye ariko nawe nkanjya mbona andeba mumaso nkabona harimo akantu.

ubwo twarakomeje turankwa ntanumwe uvugana nundi, ngiye kumva numva aravuze ati:” none se jona, ko utavuga!!? Nanjye nti: nuko nabonaga udashaka kuvuga nagiraga ngo ubanze uhuguke, ariko nyine ugomba kumenya ko ariwowe wampamagaye hano! Mukuvuga gutyo mbona umukobwa isoni za mwishe, ndetse mbona kuvuga bisa nkaho byamugoye, ubwo ntakindi nakoze,nahise mubaza nti: niko se! ko mbona kuvuga byakunaniye kandi utaranambwira nizina ryawe kandi iryanjye urizi!?
Umukobwa: nyin….nyi…nyine.. njye nitwa Yvette, nkora mucyigo gishinzwe imfubyi nababuze ababo(orphans right), gusa impamvu nagutumijeho ndakeka nawe iyibona, kuko…………..atarakomeza, mpita musubiza numujinya mwinshi nti: gute se nyibona kandi utayimbwiye!?

ubwo yavuze ko akora muri orphans right anyibutsa ukuntu yanze kumfasha bituma ngira umujinya mubwira nabi. Gusa nawe ntiyabikomeje yahise yiyoroshya arambwira ati: buriya rero jonathan, nanjye sinzi uko biza, kuko nanjye naje kwisanga mbirimo kandi bikantesha umutwe cyane, none……….atarakomeza mba ndavuze nti: ariko se ibyo bintu nibiki ko numva unshisha kure, warashe kuntego bikarangira koko!! Yvette nawe ati: nyine, rwose jonathan unyumve neza, kuva nakubona bwambwere nza muri ino bar, nahise nkwifuza ntumva ndagukunze cyane ndetse nkifuza ko wazambera umugabo tukibanira ubuzira herezo! Ese wankundira ukambera umwami wumutima wanjye!?

Ubwo njye nahise mera nkuguye mukantu nifata kumunwa ndavuga nti: sha yve, byaribyo kandi urakoze gusa harundi mukunzi mfite witwa Rachel kandi sinamuhemukira kuko ndamukunda cyane kandi nawe akankunda! Yvette: yoooooh! Sha ndumva ntakundi ariko sinzarekera kugukunda niyo byamera bite, ese ubundi abakobwa bitwa ba Rachel bapfana iki babahungu bitwa ba jonathan!?
Njye: hahaha, kuberiki se kandi yve!? Nawe ati: sha nyine uruwakabiri numvise ukundana numukobwa witwa Rachel kandi kuko harumukobwa winshuti yanjye wambwiye ko afite cheri witwa jonathan! Nanjye nti: hahaha, reka! Cyangwa ninjye yavugaga!!!!!! Yvette: reka reka! Ibyo ntibishoboka kuko niwabo nyibabyemera,uwo wundi ni umukobwa ukomeye cyane ntakuntu yaba cher wawe! Ubwo njye sinabyitayeho cyane ahubwo nakomeje kwibaza kumukobwa turi kumwe, nkamwibazaho byinshi gusa nkabona koko urukundo rumurimo, mukuzamura umutwe nsanga umukobwa arimo gushoka amarira kumaso ndetse mbona yishwe nagahinda niko guhita mubaza nti: niko se yvett, ko urimo kurira bimeze bite!? Nawe ati: jon…jona…… kuvuga biramunanira kubera ikiniga.
Ubwo njye nahise menya ibibaye ndamubwira nti: sha se Yvette rwose ko mfite umukunzi ntakubeshya urabona nabigenza gute! Tuza uzabona undi ukunyuze kandi muberanye kuko njye sinareka Rachel nawe urabizi! Yvette nawe ati: sha….sh…nanjye nibyo birimo kuntera agahinda kuko ndumva ntakundi byamera gusa uzirikane ko ntazigera ndeka kugukunda ndetse nushake uzajye ubyigamba!
Nanjye nti: sawa ntacyo ariko nyine ukomeze wihangane ntampamvu yo kurizwa nibyo, ahubwo reka ntahe tuzongera tubonane ntakibazo! Sibyo se yvte!? Nawe ati: yego ndabyumva ariko nyine……….atarakomeza ikiniga kiramurenga kuvuga biramunanira. Ubwo njye nahise musigaho ndigendera gusa nyine nagiye mutekerezaho nkumva mugiriye imbabazi ariko sinabyitaho cyane ndikomereza. Ubwo nagendaga munzira sinzi ukuntu numvise abahungu babiri bari kuruhande rwanjye bavuga izina ryanjye, mpita nikanga mbahagarara inyuma ndetse nitegereje neza mbona bafite ifoto yanjye muntoki, bintera ubwoba cyane bituma negera hafi ngo numve neza ibyo barimo kuvuga!
Nagiye kumva numva umwe muribo aravuze ati: hhhm! Ubwo se urumva aya mafaranga yose umuntu yayitesha mn!? Undi nawe ati: reka reka, ahubwo reka tujye gushaka shaka umugi wowe tuzamubona uko byamera kose! Undi nanone ati: ahubwo se shahu… uzi ngo nitwe bahaye ikiraka gusa!…. buriya hari nabandi benshi kuko nabonye bamushaka byacyane ! undi nawe ati: ariko se ubundi ubwo baramushakira amahoro mn!……… undi: hhhm! Ariko sha uziko ntabyawe kweli, none twe ibyo biratureba mn, twe tushake umuntu nitumubona tubibabwire baduhe ayacu, harikindi se mn!? Undi nawe ati: ariko………… atarakomeza mpita nigendera ndetse ngira nimana nsanga nambaye umupira ugira ingofero mpita nyitera umutwe ndiyoberanya kugira hatagira umbona kuko narimaze kumenya ko ndimo gushakishwa hirya no hino.
Nabaye nkigera murugo nsanga jonathan na nyina barimo kureba tv muri salon , ngiye kubona mbona nyina arahagurutse arampobera cyane ati: yooooh ! mwana wanjye nari nagukumbuye, ese wari wagiyehe!? Ubwo nanjye nahise nsubiza umujinya ariwowe ariko ndiyoberanya nti: sinzi ahantu nari natembereye muruyu mugoroba! Ahubwo se ko mbona jonathan yatashye kare byagenze bite!? Jonathan nawe ati: sha nibirebire cyane reka mbanze ntuze ndaza kukubwira gusa nanjye nibwo nagera hano!ubwo nanjye nahise nicara tuganira ho gake nyuma nza kwigira mucyumba cyanjye nirambika kuburiri ibibazo ari byose hashize akanya mbona jonathan arinjiye, gusa mukumwitegereza mbona nawe ntago ameze neza niko kumubaza ikibazo afite , ansubiza ambwira ati: sha se jonathan, ko hariya nkorana numuntu wagira ngo numusazi…. Njye: uravuga japhet se mukorana!? Nawe ati: yego nyine, dore ngo ejo basanze telephone ya murumuna we hahandi haherutse guturika, none yataye umutwe ngo bamushakire umuvandimwe ndetse nabakozi bose yabasezereye gusa nigeze kumva yibaza ati”” yaba se yarapfiriyemo cyangwa!!….”” gusa gugeza ubu yataye umutwe yabaye nkumusazi!
Ubwo twakomeje kuganira biratinda, jonathan aza kujya mucyumba cye nanjye nsigara iwanjye nditunganya ngo ndyame gusa narasinzira phone iba irasonnye mukureba nsanga ni nimero nshya, nti: hello! Phone: hhh bite sha jona! Nanjye nti: nisawa kabsa ntaribi, urinde se!? phone: ni gearge wamuswa we, ahubwo shaka ukuntu tubonana kuko twaje kutanga amahugurwa azamara ibyumweru bibiri muri college iraha hafi! Njye: yeeeh! Muahaze igihe kingana gite subwo!? Nawe ati: sha ni iminsi ibiri gusa ahubwo sha ndashaka no kukubwira umukobwa nikundiye wiga muri ino college umfashe gushima!

.EHE UYU MUKOBWA GEORGE YAKUNZE SE UBWO NINDE!?

.ESE JAPHET YABA YAKETSE KO MURUMUNA WE ARIWE UMUTEGO WATURIKANYE!?

.YVETTE SE WE BITE!?
.
.
NTUCIKWE PART 17…..

Advertisements

One response to “A MOMENT IN BELGIUM PART 16

  1. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 17 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s