A MOMENT IN BELGIUM PART 17

A MOMENT IN BELGIUM PART 17

Niba utarakurikiye PART 16 yirebe

Phone: hhh bite sha jona! Nanjye nti: nisawa kabsa ntaribi, urinde se!? phone: ni gearge wamuswa we, ahubwo shaka ukuntu tubonana kuko twaje kutanga amahugurwa azamara ibyumweru bitatu muri college iraha hafi! Njye: yeeeh! Muhamaze igihe kingana gite subwo!? Nawe ati: sha ni iminsi ibiri gusa ahubwo sha ndashaka no kukubwira umukobwa nikundiye wiga muri ino college umfashe gushima!

PART 17

NJYE: sha ntaribi kabsa ahubwo mbwira ahantu twazahurira nkejo kuko ndumva nagukumbye byacyane! George: ntacyo ejo tuzahurira kumuhanda wa gari yamoshi hamwe twakundaga gusanga papa aparitse! Suhibuka!? Nanjye nti: umva sha,ndahibuka kabsa ahubwo nka saa ngahe!? Nawe ati: reka tuzahahurire nka saa ine zigitondo,sibyo!? Nanjye nti:…………. Ntarakomeza phone ihita ivaho, gusa mwabantu numvaga nishimye cyane kuko nari nkumbuye Gearge cyane birenze gusa numvaga ntashobora kumubwira ukuntu ibyago byangwiririye.

nakomeje kutekereza cyane kuribyo ngiye kumva numva umuntu kurugi rwicyumba cyanjye ndahaguruka njya gufungura nsanga ni mama jonathan noneho akenyeye isume yonyine, kumutima nti: ese koko noneho iyi shitani inziye muriri joro ndayigenza nte koko!!”” nkijijinganya mbona nyamugore yinjiye mucyumba cyanjye ashize urutoki kumunwa avuga mukajwi gato cyane ati: wibeshye usakuze , umenye ko jonathan aryamye hirya hariya, cyangwa ntushaka kumenya abakubyaye!?
Njye: nonese muri make urashaka ko nkora iki!? Nawe ati: umva yeeeh! Ubwo se tuvuge ko utazi ikinzanye hano noneho muraya masaha!? Nanjye nti: ok! Ntacyo ariko nanjye banza umbwire ibyababyeyi banjye nibwo ndakora buri kimwe cyose unsaba! Nawe ati: hahaha! Ariko nawe urasetsa, uragira ngo mbikubwire rero uhite umpinduka, ndakuzi sha!!! Najye nti: basi noneho reka bizabe undi munsi Atari nonaha kuko ubungubu ndumva ntari tayali kabsa!

Nyamugore nawe ntiyangoye yahise yemera ariko ansaba ko bitatinda ndetse ahita ansoma kumunwa arasohoka aragenda, ubwo byari bimaze kuba nka saa sita zijoro nanjye njya kuburiri ariko ibitotsi biranga ntekereza icyo nakorera nyamugore ngashoberwa. Nabaye ngitekereza kuribyo mbona akamessage muri phone yanjye ndebye mbona ni chr wanjye Rachel kagira kati:” ugire ijoro ryiza kandi urote imana unkurikizeho chr!!” mwabantu mwe nkimara gusoma ako kamessage sinamenye aho ibitotsi byaturutse mpita nsinzira nkuwapfuye nkanguka ejo nka saa tatu nigice habura iminota mike ngo njye guhura na George.

Ubwo nahise nitegura vuba vuba ngira ngo ntaza kwica gahunda yanjye na George, mpita nerekera kumuhanda wagariya moshi aho twagombaga guhurira gusa mukugerayo mbona haparitse imodoka ebyiri za gisirikare ndetse mukureba neza mbona hirya harabagabo babasirikare bane bahagaze fafite nimbunda bazengurutse imodoka yariparitse nkaho hirya, ubwoba bwaranyishe kuko nibazaga ukuntu George yaba ataje wenyine bikanyobera.

Ubwo nkuko buri wese yamera, nanjye nahise nibwiriza nsubira inyuma ngira ngo nigendere gusa ntaragira aho njya numva umusikirare umwe aransinyaye ati:” tsii tsiiiiiiiiiiiii” nanjye ndahindukira ahita ampamagara ndagaruka ariko nawe aza ansanga gusa mwabantu mwe numvaga kumutwe wanjye ntamusatsi ukiriho kuko narimfite ubwoba bwinshi cyane.

Nabaye ngihura numusirikare nshaka kumuha umukono aranga ! mukumureba kumaso nsanga numurakare ntanibyo guseka, kumutima nti:” ndapfuye noneho mana yanjye!!!” ubwo nkiri muribyo ndimo gutitira numva umusirikare aravuze ati:” nkurikira sha!”

nanjye mpita mujya inyuma ntabyo kujijinganya, mbona turi kwerekeza kuriya modoka, ngiye kubona mbona bafunguye umuryango wayamodoka hasohokamo umugabo , abaraho bose bahita bakubita abasalut, nitegereje neza mbona ni George numva nguye mukantu ndebye neza mbona yambaye inyenyeri kuntugu ndumirwa!

Ubwo ntakindi cyabaye twahise duhoberana duseka kandi twishimye cyane gusa icyantangaje nuko abandi basirikare batigeze berekana iryinyo narimwe,gusa sinabitinzeho ahubwo nahise mfata George akaboko tujya kuruhande ndamubaza nti: niko se geo! Ibi nibiki ndimo kubona… utambwira ko wabaye umuntu ukomeye bigezaho! Nawe ati: hhhm! Ubwo se icyo utabona niki, ubungubu nyine ndumusirikare ukomeye cyane kuko ndimubakuru mundwanyi zo mukirere nibiturika! Njye: yewee sha birantunguye kandi biranshimishije cyne, ariko buriya uziko naringiye kwisubirirayo geo!? George: hahaha, erega nakubonaga ubwoba warufite mbega wowe! Ahubwo se sha amakuru yawe, umerewe ute!?

Ubwo yambajije atyo numva umutima unshinja kumubwira byose kandi koko numvaga George Atari umuntu wo kugira icyo mpisha, nibwo nahise ntangira kumubwira byose uko byagenze ndetse mubwira nibya japhet, mubwira ukuntu ahora ampiga anziza umukobwa winshuti yanjye kandi dukundana, ngikomeza George ahita ambaza ati: nonese ubwo uwo mukobwa nimushikiwe….? ni umugore wee, niki cye kuburyo yaguhemukira bingana bityo amukuziza!? Nanjye nti: hhhm! Byahe se, ko arukubera yamukunze gusa geo! Ahubwo se ntiyashatse no kunyica agatwara murumuna we!
George: yeeeeh! Ariko uwo mujyinga ninde ushaka kwica petit frère!… ese ubundi jona! Ko numva ibintu byakuzambanye ubayeho gute! Nanjye nti: eeeeeh! Ahubwo se wagize ngo naho mba ndorohewe geo!? Nawe ati: yeee! Ho se kandi bite!? Nanjye nti: nyine ubwo nkuko nabikubwiye, iduka ryanjye rimaze gutwikwa, nahise mbona umugabo wumugira neza anjyana iwe murugo…………… mbese mubwira uko byose bimeze ndetse nibyumugore umereye nabi ashaka kunkoresha amahano, gusa nagiye kurangiza George atumva neza ibyo ndimo kuvuga, murebye kumaso mbona umujinya nagahinda byamwishe ahita amfata akaboka arankurura ati: ngwino njye kugushakira aho uba ntuzongere gusubira mururwo rugo!

Nanjye nti: hoya hoya weee geo! Ntago nava muri ruriya rugo uriya mugore atambwiye ababyeyi banjye kandi arabazi! George: cyakora nanone da! Nonese sha jona, ko numva urimo guhigwa kandi naho uri bikaba bitakoroheye tubigenze dute!? Njye: sha nanjye sinzi gusa …….. ariko se geo! Ngusabe akantu kamwe gusa!? George: ese urumva ariki nakwima ngifite muvandi!? Nanjye nti: ese none urumva uri tayali gushimuta umuntu!? Nawe ati: yeeeh! Kuberiki subwo jona!? Nanjye: hoya wowe mbwira nimba wamushimuta ukanambonera nigisasu kimwe kiturikira kumasaha!? Nawe ati: ibyo byose nabikora kandi nutuntu tworoshye kumuntu nkanjye ariko sindumva impamvu ubishaka!
Njye: ok! Ndakohereza nimero, zuwo mugore nimara kuzohereza nibwo ndakubwira icyo turi buze gukurikizaho! Sibyo se grand fre!? Nawe ati: ntakibazo rwose! Ariko se……………… atarakomeza icyombo kiba kiravuze, mumaterime yabo ahita ambwira ati: sawa rero jona! Ndabona,M general wa department ankeneye reka ngende tuzasubira! Nanjye nti:sawa ntacyo! Ubwo bahise bagenda, nanjye ngihagaze aho, imodoka zimaze kurenga nibuka ko twavuze byinshi twibagirwa ko yagombaga kumbwira ibyumukobwa yakunze muri college ndetse nibagiwe no kumubaza iyo college iyariyo ngo nzamusangeyo!

Ubwo najye nahise mvaho ndigendera ngeze imbere mba nkubitanye na Yvette ashize amaboko inyuma ye bisa nkaho haricyo ahishe! Kumutima nti:” ese kandi uyu we bite, ese ubundi niki ahishe inyuma!!?”……

. SINGAHO GEORGE ABAYE UMUSIRIKARE UKOMEYE!

.ESE UMUKOBWA GEORGE YAKUNZE YABA ARINDE!?
.IYI MIPANGU YA JONATHAN SE KANDI IRIMO IBISASU, AHAAAA!
.YVETTE SE WE KANDI NIKI AHISHE INYUMA!

NTUCIKWE PART 18…

Advertisements

6 responses to “A MOMENT IN BELGIUM PART 17

  1. Wouuh! Iyi nkuru ndayikunda nukp najyaga mbona uburyo mwashyizeho bwo gutanga ibitekerezo butari busobanutse niba mwabikosoye sinshidikanyako muazabona commentaire nyinshi. Icyo nisabira jona ntiwice uwo mugore nubwo ashaka kugukoresha ibyaha ahubwo icyaruta nukwikiza japhet na juston

    Liked by 1 person

  2. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 18 | Dusabane Magazine·

  3. Pingback: A MOMENT IN BELGIUM PART 16 | Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s