A MOMENT IN BELGIUM PART 18


A MOMENT IN BELGIUM PART 18

Niba utarasomye PART 17 yisome hano

college ndetse nibagiwe no kumubaza iyo college iyariyo ngo nzamusangeyo! Ubwo najye nahise mvahox ndigendera ngeze imbere mba nkubitanye na Yvette ashize amaboko inyuma ye bisa nkaho haricyo ahishe! Kumutima nti:” ese kandi uyu we bite, ese ubundi niki ahishe inyuma!!?”……

PART 18

Ibyo sinabyitayeho cyane dore ko yaranangeze hafi, ngiye kubona mbona umukobwa araje ansomye kwitama amarira amuzenga mumaso, nibyibazaho mbona ahise ampereza indabyo zurukundo , kumutima nti:” ese ibi nibyo waruhishe inyuma!! Ubwo umukobwa yahise ahagarara imbere yanjye amarira atangira gushoka mumaso he, nanjye niko guhita mubaza nti: ariko se yvet! Nabigenza nte kugira nkumvishe ko ntashobora gukundana nawe!? .. nawe ati: sha rwose…… atararangiza mpita mutanga nti: erega mfite umukunzi dukunda rwose!
Yvette:jonathan! Ibyo ndabyumva ariko rwose nanjye sinjye kuko kwihanga ngo mbeho ntagufite byananiye,kandi ubyumve ndetse ubungubu ho numpakanira sindibuve hano ndimuzima! Njye: yeeeh! Erega rwose yvette sinzi impamvu utanyumva, ese ubundi uba ubona mbikubwira nikinira, njye sinshobora kureka Rachel ngo nkunde undi muntu wese, ahubwo………..

ntararangiza mbona umukobwa akoze mugakapu yarafite akuyemo icyuma gityaye acyitunga kunda koko nanjye ntangira kubona ko ibintu Atari imikino nkanura amaso ndavuga nti:a have have …………. Ntararangiza nawe ati: aho kugira ngo mbeho ntafite uwo nakunze byaruta nka……..ahita azamura icyuma agiye kucyijomba munda mba ndamutesheje icyuma ngita nkiyo hakurya mutwika urushyi rwadanger, mvuga numujinya mwinshi nti: ariko wasaze wamukobwa we cya ni dayimoni yaguteye!?
Ubwo umukobwa yahise arira noneho nkuruhinja ndetse avuga arira nikiniga cyinshi ati: sha jona! Njye ubu sinzi ko nashobora kubaho reka nipfire ntakundi byamera kuko ibyanjye abandi barabintanze!…. njye: ese ubundi yvette! Ubwambere duhura muri iriya bar nakoragamo nibwo bwambere warumbonye!? Mvuze ntyo mbona umukobwa ahise yeguka aranyitegereza neza hashize akanya arambwira namarira menshi ati: sha jo! Rwose njye ndumva aribwo bwambere narinkubonye, basi se wowe warunzi mbere hose!?

Ubwo umukobwa yavuze atyo anyibutsa uburyo yansuzuguye kandi nishakira abambyaye bituma nanjye agahinda kanyica amarira atangira gushoka kumaso hanjye, umukobwa abibonye asa nkuwikanze ati: yeeh! Niko se jona! Bigenze bite ko mbona urimo kurira nawe!? Ubwo nyamukobwa yahise afata agatambaro atangira kumpanagura mumaso ndetse amarira we yariraga nahise mbura aho anyuze. Hashize akanya twese twatuje ntanumwe uvugisha undi aba amfashe akaboko anjyana kwicara kuntebe zo kumuhanda zimwe abantu bicaraho bategereje imodoka zibajyana atangira kumbaza mukajwi gato kandi gateye imabazi ati: niko se jona! Niki mvuze gitumye ushenguka umutima gutyo!?

Ubwo nanjye namaze akanya ntavuga ndetse numukobwa atavuga nubuye umutwe ndamureba mbona arimo kundebana agahinda ndetse namarira yamuzeze mumaso ndetse namaso yatukuye,.
Nanjye ntahise mubwira nti:kera nkiri muto niga mumwaka wambere wabanza, mwarimu yatubwiye agastory………. Yvette: komeza ndakumva ! nanjye nti: yatubwiye agastory kumwana warumuhanga bya hatari gusa ako kana karagapfubyi katagira hepfo na ruguru, umunsi umwe bagiye kukora examen kabura ikaramu mwarimu arakirukana kagenda karira umuhanda wose, kageze imbere kumva ijwi rigahamagara gasanga nakandi gakobwa biganaga karamubwira kati: akira iyi karamu ukore ikizamini njye sindibukore kuko ntago nakora kandi ntazi nibyo ndasubiza maze wowe ubizi ngo ntukore!
Imyaka yaje kwicuma rero ndetse abo bana bombi baratandukanye, gusa ako kana kagahundu ntikigeze kibagirwa ineza ako kana kagakobwa kakagiriye, ……

yvette: yooooh! Maze bigenda bite rero!? Nanjye nti: wavuze se ko ako kana kagahundu kaje kuvamo umuntu ukomeye cyane ndetse wumukire birenze agafata umwanzuro wo kujya gushaka wamukobwa wamugiriye neza akamugira umugore, dore ko uwo mukobwa yarasigaye yicururiza amazi kumuhanda!
Yvette: yoooh! Ndumva aribyiza rwose! Nonese kuberiki ubimbwiye jona,harubwo byaba byarakubayeho!? Njye: niko yvette we!? Nawe ati: karame! Ndakumva!? Nanjye nti: uyu jonathan wakunze, niwe wawundi wagusabye ubufashe bwo kumushakira babyeyi ukamutera utwatsi kandi aribyo ikigo ukoramo gishinzwe!!!! Nabaye nkivuga ntyo mbona umukobwa ahise ahaguruka apfukama imbere yanjye noneho asuka amarira aca imikuku ati: yoooh! Jonathan rwose ese burya niwowe nahemukiye bigeze hariya, rwose mbabarira kandi ngusabye imbabazi mbikuye kumutima!

Ubwo nanjye nahise mufata ndamwegura mwicaza kuntebe neza ndamubaza nti: ese none nukuberiki wabikoze kuriya yvette!?nawe ati: sha se jonathan, wagize ngo nanjye yari njyewe! Hariya dufite umuyobozi udutegeka niwe wari wambwiye ngo nze kubikora ntyo ndetse nari mfite nifoto yawe yampaye ngo nuza nkakubona nguhakanire hakiri kare! Njye: yeeeh! Uwo muyobozi wanyu se yaba yarakuyehe ifoto yanjye!? Yvette:sha nanjye sinzi, ariko mukanya kari gashize, harumugore wumukire waruvuye mubiro bye kandi bisa nkaho yarasize amafaranga menshi cyane kuko boss yaraje nanjye ahita ampaho milliyoni eshatu ngo nkore ako kantu gusa ndetse byananteye nubwoba cyane kuko nibazaga impamvu bikanyobera!

Ubwo tayali nahise menya ko ari mama jonathan uko byamera kose, gusa namwe murabyumva ukuntu nyamugore yaramaze kumbera ikibazo, ubwo najye nahise mbaza yvette nti: nonese se yvette waba ukeka byaba biterwa niki kugira ngo uwo mugore angambanire!? Nawe ati: sha sinzi gusa njye naketse ko yaba afite ibyo arimo guhishira ntabashije kumenya ibyaribyo! Ubwo njye kumutima naribwiraga nti:” eeeh! Ibyaribyo byose mama jonathn azi ibyerekeye ababyeyi banjye!””
Njye: nonese yvette we, umuntu mwigeze kuzana muri bar witwa justin muraziranye!? Yvette: eeeeeh! Urya se simusaza wanjye! Uriya niwe nkurikira ni musza wanjye!? Njye: yeeeh! Justin nzi ni musaza wawe!? Ubwo yvtte yahise akora mugakapu ke akuramo agafoto arakampereza ndebye mbona kariho justin, yvette nundi mubyeyi wumugore warubafashe kuntugu bombi, mpita mubaza nti: uyu ni mama wanyu se! yvette: yego niwe iyo foto twayifashe atarapfa ndetse ninayo yanyuma niyo mpamvu nyigendana gusa nyine yaje kwicwa sitwamenya abamwishe!ndetse sicyera hashize imyaka nkitandatu gusa!
Njye: yooh! Nukwihangana disi! Nonese yvet, justin uzi ibyo akora nabo bakorana!? Nawe ati: hoya!gusa icyo nzi nuko uruganda twari dufite, mama akimara gupfa harumusore wahise arugura witwa japhet ndetse ahita ajyana justin ngo amuhemo akazi gusa namafaranga yarwo ntiyatugezeho ahubwo ngo yishuwe imyenda data yarafite atarapfa!
Njye: yooooh! Sha ndumva mwarakubititse pe! Nonese yvette we, wambonera nimero za telephone ya justin ko nzikeneye cyane!?

.EHEEE ESE JONATHAN AKENEYE NIMERO YA JUSTIN KUBERIKI!?

.ESE NINDE WISHE NYINA WA YVETTE NA JUSTIN!?

.ESE ABABYEYI BA JONATHAN BO NIBANDE!?

NTUCIKWE PART 19

Muraho basomyi ba Dusabane Magazine,

turashaka kubabaza ikibazo cyoroshye cyane; ese dukomeze tubahe PART (episode) imwe ku munsi cyangwa dutangire tubahe ebyiri ku munsi?

  • niba ushyigikiye episode umwe ku munsi andika umubare 1 muri comment,
  • niba ushyigikiye episode ebyiri ku munsi andika umubare 2 muri comment

tubibutse ko nta email cyangwa amazina asabwa mukwandika muri comment section

 

28 comments

  1. 2 binashobotse mukaduha nyinshi ntibyatugwa nabi. Maze mujye muzishyiraho kare kare mugitondo kuko iyo tuyibuze hakiri kare umuntu yirirwana umunabi

    Liked by 1 person

  2. Nizereko uyu munsi muraduha Part 19. nakomeje kubona ….Loading….. ngirango connection yanjye ifite ikibazo. Hahaha kumbi ni ugusaba. so please…..2episode per day. maze muhite muduha part 19 turarane akanyamuneza. Murakoze

    Liked by 1 person

Leave a comment