A MOMENT IN BELGIUM PART 23


A MOMENT IN BELGIUM PART 23

Ubwo nahise muha agaflash kariho ibyo yaraye akoze nijoro ndamubwira nti: ngaho reba utuntu turi kuriyo flash wenda uribwira icyo gukora!! Ubwo nyamugore yafashe agaflash atangira kureba akavideo kariho…
PART 23
Mukukareba ataranarangiza mbona umugore abaye nkumusazi, ahita afata kagaflash arakamenagura arangije arambaza ati: ibi wabikoze ugamije iki jona! Njye: tuza uvuge witonze kuko nshatse ubu nahita mpamagara police bakagutambikana kuko nacyerekana ko arinjye wabikoze! Umugore: yeeeeh! Nigute watinyuka ukankorera ibintu nkibyo jona!? Nanjye nti: sha kura imikino aho ngaho, mbwira ababyeyi banjye cyangwa mpamagare police nonaha!
.
Umugore: ariko ubwo uzi ibyurimo gukora wamwana we! Ntason…….atararangiza mpita mpaguruka mvuga numujinya mwinshi nti: ntasoni ahubwo ari wowe, uranyita umwana warangiza ngo turyamane kandi urumukecuru, ko utaniyubaha, njye ndashaka kumenya ababyeyi banjye nkakubikira ibanga ntakindi! Nawe ati: yeeeeh! Ese nicyo cyatumye ukora ibi byose, wagiraga ngo nzabakubwire, ese ubundi uzi iriya supermarket waturikije ko ari iyumusore witwa japhet ukorana na papa jonathan!? Njye: ibyo ndabizi kandi nabikoze mbishaka kuko ubaye uzi neza uwo musore, ntiwakabaye uvuga ayo magambo, ahubwo namwe mumwitege!
.
Ubwo umugore yabonye ko ntamikino mfite atangira kugira ubwoba, ndetse mbona ibyuya biramurenze atangira kuvuga adidimanga ibyo avuga bikanyobera. Ubwo ntakindi nakoze nahise nzana agapapuro nikaramu mushyira imbere nti: nimba udashoboye kuvuga, andika ibyuzi kubabyeyi banjye byose kurako gapapuro!! Ubwo nyamugore yafashe agakaramu atangira kwandika nanjye mba nsubiye muntebe ndicara, ngiye kubona mbona arangije kwandika ndetse nagakaramu akarambika hasi. Ubwo nanjye nahise mpaguruka ngira ngo nsome ibyanditse kurako gapapuro, mukureba neza nsanga handitseho interuro ebyiri zonyine, nsomye nsanga handitse ngo:” mubyukuri joanthan umbabarire, sinigeze menya ibyababyeyi bawe nuko gusa nagiraga ngo unkorere ibyo nagushakagaho gusa! Umbabarire!!!”
Mwabantu nkimara gusoma ako gapapuro numvise integer zinshiranye ndamanuka mfukama hasi nshoka amarira mumaso, umujinya ari wose nkumva mbuze icyo gukora, nakwibuka imabaraga natakaje kugira uyu mugore ambwire ababyeyi banjye nkumva ntaye umutwe! Hashize umwanya uteri muto ntazi isi ndimo, ngarutse ibuntu nsanga mama jonathan we aracyarira, mbona ntakundi byamera ntangira kumuhoza ndetse nshaka agatambaro ndamuhanagura ndetse mpanagura naho amarira ye yashokeye, aratuza nanjye nicara kuntebe aho hafi ye dutangira kuganira ndamubaza nti: ese mama jona! Kuki wambeshye bigeze hariya koko!? Nawe ati: sha! Ubu ndumva ntacyo kuvuga mfite ndetse ndumva mfite nisoni nyinshi! Gusa iyo menya ko ushaka ababyeyi bawe bingana bityo samba narakinishije ubuzima kuvuga aya magambo!!
.
Njye: ooooh! Ubwo nyine ntakundi,kandi nawe ntuzongere kwifuza gukora biriya bintu kuko sibyumugore wiyubashye nkawe! Sibyo se mama jona!? Nawe ati: ndabyumva kandi rwose umbabarire nanjye sinzi umuzimu wari wanteye! Njye: nibyiza noneho, gusa nyine njye ubu ndimo no gusezera ngiye gushaka ahandi njya kuba kuko ndabona hano meze nkaho mababangamiye! Mama jonathan: eheee! Have have utazakora nikosa, utibeshya ukagira aho ujya, guma hano ube umwana nkabandi! Njye: ariko ndabona mpavuye aribwo byaba byiza nkajya gushaka shaka ababyeyi banjye! Nawe ati: humura yewe, ubwo se papa jonathan aje agasanga udahari kandi yarahagusize byagenda bite!?
.
Njye: hoya uko byamera kose ngomba gugenda kuko……….. ntararangiza twumva umuntu kurugi, maze mama jonathan ajya gufungura , ngiye kumva numva aravuze ati: woooow! Welcome ma fille! Eeeh amakur se mukobwa wanjye!? Umukobwa nawe ati: uuuuuumuahhh! Mama naringukumbuye byacyane, ndabona ntacyo ubaye,gusa icyambere nshaka nuko munyereka jonathan musaza wanjye! Mama jonathan nawe ati: yoooh! Sha ubu ntawuhari ariko mukanya araba ahageze uraza kumubona!! Undi nawe ati: eeeeh! Sawa ntacyo ndahava mubonye!! Mama jonathan: rwose pe, ahubwo ngwino ujye gusuhuza umuntu uri muri salon! Ubwo nanjye aho narindi numvaga ijwi ari irya Rachel umukunzi wanjye bikanyebera ndetse nkumva agatima garadishye, ariko nkagerageza kwikaruma.
Babaye bakigera muri salon mbona ni Rachel duhuza maso twese turikanga tugwa mukantu,ubwo njye nari kanze birenze ndetse nubwoba buranyica ngiye kubona mbona Rachel ahise aza ansanga arampobera ndetse aranansoma imbere ya nyina, ndetse ahita ambaza ati: niko se jona! Niwowe ndikubona cyangwa ndimo kurota, ahangaha se uhazi gute kandi!?s nanjye nti: sha niho nibera, nihamwe nakubwiraga nsigaye mba ,ahubwo ntangajwe nukuntu haba ari iwanyu! Rachel: wooooow! Mbega byiza, ubwo se……………. atararangiza nyina ahita avuga asa nkuwikanze ati: niko se Rachel!
Rachel nawe ati: karame mama! nyine ati: jonathan muziranye hehe!? Rache: maze mubyari binzanye no kumukubwira birimo, dore uyu niwe chr wanjye kandi turakundana cyane! – ubwo Rachel yavuze atyo nyine ahita agwa igihumure yikubita hasi arahwera, ubwo njye nabonye ibyo bibaye mbura aho ndeba nirukira gutabara, ndamuterura mujyana mucyumba cye mushyira kuburiri mpita nsohoka gusa Rachel we yari yimiwe kandi yishwe nubwoba, ahita ambaza ati: niko se chr! Mama wanjye abayiki!? Njye: sha nanjye sinzi ibintu bisigaye bimubaho! Rachel nawe ati: yeeeeh! Noneho ntago arubwambere bimubayeho!? Njye: oyaaa! Bisanzwe bimubaho cyane cyane iyo yishimye birenze kuko no muninsi ishize sinzi agastory namuteye araseka cyane ahita ahwera, ariko humura araza gukira! Uubwo twagumye muri salon tuganira njye na Rachel ndetse dutegereje ko nyina akanguka, tugiye kumva twumva imodoka iparitse hanze , ndebeye mukirahuri mbona ni jonathan uje mpita mbwira Rachel nti: musaza wawe araje Rachel! Nawe ati: hahaha! Reka nze mwihishe mukorere surprise!
.
Ubwo Rachel yahise yitsimba inyuma yakabati ndetse hashize akanya na jonathan ahita yinjira asanga nicaye muri salon, ati: bite se msaza, bimeze bite!? Nanjye nti: sha namahoro kabsa, ese iri joro waraye hehe mwana!? Nawe ati: ese sha uzi ibyambayeho mn, nabuze nukuntu nguhamagara mn! Njye: yeeee! Habayiki se mn!? Nawe ati: wavuze se sha ko amabandi yari yanshimuse mn, gusa ntacyo yantwaye ahubwo………….. atararangiza mbona Rachel aturumbutse inyuma yakabati ahita ahobera jonathan nubwuzu bwinshi cyane , barishima cyane nka mushiki na musaza ndetse babazanya amakuru ndetse nanjye numva ibyishimo bitangiye kunsaga kamwenyura.
Ubwo namwe murabyumva ikiganiro cyahise gifata hasi hejuru ariko nyuma yakanya phone ya Rachel iba irasonye, ayitabye bamubwira ko kwishuri bagiye gukora isuzuma ndetse ko asabwa kwihuta agahita ahagera vuba cyane! Ubwo namwe murabyumva yahise adusezera aravuga ati: reka niruke ngereyo, nzagaruka kureba mama uko amerewe! Jonathan nawe ati: eeeh! Ahubwo nanjye reka tumanukane, ngiye kuri orphans right numvuse bampamagara ngo baranshaka!! Ubwo njye nasigaye aho njyenyine gusa nkibaza icyo jonathan yaba agiye kumara kuri orphans right bikanyobera ariko sinabyitaho cyane!
Nkiri muribyo numva akamessage kuri phone,ndebye nsanga ni yvette! Agira ati:” bite jona! Nyine justin yorohewe gusa ngo arashaka ko uza kumusura akagusaba imbabazi murebana neza!”” ubwo kumutima nahise nibwira nti:”” koko justin yagarutse ibuntu byanyabyo, ndajya kumureba tufatanye kuryoza japhet ibyo yakoze!” gusa nkiraho nibuka ko ngomba kuhava mama jonathan atarabyuka, ntakindi nakoze nahise njya mucyumba cyanjye nzinga utuntu twanjye twangombwa mubikapu ndangije ndasohoka gusa ntaragera numva mama jonathan arimo kumpamagara inyuma ndebye ahita ankubita usrushyi riza cyane kumatama ati: ariko waretse gukora ubugoryi wamwana we! Ntangiye kuvuga hita anshikuza ibikapu byanjye ndetse ibintu byari birmo ari byinshi bihita bisandara muri salon hose, ndebye umugore mumaso mbona arimo kwitegereza hasi cyane adahumbya ndetse mbona asa nkaho yaguye mukantu, ubwo nanjye mpindura amaso ngira ngo ndebe icyo yaba arimo kwitegeraza hasi,ndebye nsanga ni kagapapuro mama ajya kunta yanditse ndetse kaguye kubuye kuburyo umuntu yasoma ibyanditseho, ubwo nanjye mubwonko hahise haza amagambo nagasomyeho ngo:” umugira neza uzatoragura uyu mwana,azamwite jonathan……………..’’’ ubwo nakomeje kwitegereza umugore neza ngiye kubona mbona arunamye yitonze aragatora……….
.ESE JUSTIN NA JONATHAN BAZAFATANYA!?
.ESE KUKI UYU MUGORE ABONYE AGAPAPURO AKAGWA MUKANTU!?
NTUCIKWE PART 24 ( FINAL )…..is on our facebook page don’t forget to like, comment and share

Advertisements

dusabane

Dusabane Magazine (www.dusabane.wordpress.com) ni blog ibagezaho inkuru ndende zanditse kuburyo bw’ uruhererekane (series) , urwenya ndetse n’ andi makuru atandukanye muzagenda mubonaho. Intego ya Dusabane Magazine ni ugusabana, kwidagadura (Entertainment), guhanahana amakuru n’ ibindi , tukaba tubashishikariza kudukurikira buri munsi kuko ntituzabatenguha. Dusabane Magazine

5 comments

  1. […] George: yeeeh! Ubwo se ugamije iki!? Nanjye nti: humura uzabimenya bimaze kuba, kandi umenye ko kugira ngo bimwe bikemuke hangirika ibindi! PART 22 George:hhhm! Sawa ntacyo ndaba ndeba! Njye: wowe humura ntugire ikibazo ibintu namahoro ahubwo iri joro uze guhita ubirangiza nanjye ndarara ntasinziriye kugira nze gukurikira uriya mugore! Undi nawe ati: sawa ntacyo! . Ubwo ntankindi cyabaye nahise ntaha njya murugo, mpita ninjira mucyumba cyanjye, ngezemo nsanga harateguye neza ndetse banahakoropye kandi ubusanzwe ntamuntu wakoragamo isuku ntahari, ibyo sinabyitayeho ahubwo nahise niyambura agashati nirambika kuburiri, ngiye kumva numva ndyamiye akantu kameze nkagapapuro ndebye nsanga ni mama jonathan wakanditse agira ati:” ndabizi neza ko uri bwikange nubona ubyabaye mucyumba cyawe, gusa wihangane nabonye ari ngombwa… bizzzuuu!!!”” ubwo njye umujinya waranyishe kumutima nti:” ariko mana umfashije nkakira uno mugore, nazagushima cyane!!!” . Nkiri muribyo numva phone yanjye irasonnye, ndebye mbona ni Rachel umukunzi wanjye uhamagaye mpita nitaba ati: hallo chr! Sha waje kundeba ko ngushaka cyane…. Nanjye nti: yeeeh! Ubayiki se kandi chr!? Njye: sha ndumva rwose ntazi ibintu birimo kumbaho kabsa! Njye: sawa ndaje humura………. Ntararangiza phone ihita icika.ubwo namwe murabyumva umutima wahise ukuka ngenda niruka ntareba inyuma mpaka kuri college ya Rachel, mpita nkomeza naho arara nsanga aryamye yipfukiranye hose, bintera ubwoba mpita mutwikurura nsanga amashuka yose yuzuye amarira biranyobera, niko guhita mubaza nti: niko se chr, byagenze bite!? Nawe ati: sha nukuri sinzi ibintu birimo kumbaho kandi ndumva nawe ijwi ryawe ryahindutse nkirya George! . Njye: yeeee! George se uramuzi kandi!? Nawe ati: sha nyine nugeneral umwe mubari gukorera muriyi college, ejo yansambye urukundo none ndumva yanze kumva muntekerezo, sinzi nimbi ibyanjye nawe ntamugisha ubirimo! Njye: ngo!! Ariko se rachel izo ninzozi cyangwa! Rachel nawe ati: hoya sha sinzozi gusa ahubwo ndumva meze nkumusazi, siniyumvisha uburyo umuntu yamvugisha rimwe akanguma kumutima bigeze hano! Ubwo Rachel yavugaga atyo nanjye nkibuka uburyo yvette yanze kumvamo bikarushaho kuba urusobe. Mwabantu mwe ntababeshye icyo gihe byabaye nkaho mumutwe wanjye bacanye umuriro ukase kuko numvaga ntiyumvisha neza ibintu birimo kumbaho njye na chr wanjye Rachel, nibajije byinshi cyane ngezaho mbaza Rachel nti: nonese Rachel,urumva wamukunda ukandeka!? Nawe ati: hoya hoya weee! Gusa nyine ndumva yanze kumvamo kandi yuko ibihe bijya mbere numva arushaka kunyiyubakamo sinzi impamvu ibitera, gusa nawe kumugoroba nari namuhakaniye mubwira ko mfite undi mukunzi! Njye: Rachel rero umva nkubwire,banza uryame utuze ushyire umutima hamwe kuko nuramuka unyanze sinzi ko nzashobora kubaho! Ahubwo rera ngende uryame uruhuke!!! Nawe ati: sawa ariko numvaga twakigumanira ijoro ryose kuko ndumva ntashaka kongera gutekereza uriya muntu! . Ubwo njye nahise ntekereza kuhasigara nagahunda mfite mumasaha yijoro nkumva ntakuntu nasigarana na Rachel, byongeye kandi sinzi ko nari gusigarana na Rachel twenyine ntidukore amahano, ubwo ntakindi nahise nkora, namubwiye ko bidashoboka ndetse mwumvisha ko mba iwabandi ntashobora kurara hanze batabizi, Rachel nawe ntiyangoye yahise abyemera , musiga aho ndigendera, gusa inzira yose nagendaga meze nkuwacitse inege nibaza ukuntu njye na George mukuru wanjye tugiye gupfa umukobwa twakunze twese kinyobera, kumutima nkibaza nti:” ese njye kureba George tubiganireho cyangwa……….””” Nabaye ngitekereza kuribyo numva phone yanjye irasonnye ndebye mbona ni yvette, mpita mbura aho imbaraga ziturutse ndetse numva ibyishimo biraje ntazi aho biturutse, ndamwitaba ahita avuga mukajwi gatuje ati: halo! Jona, ngufitiye inkuru nziza ebyiri! Nanjye nti: yoooh! Sha kagire inkuru! Nawe ati: iyambere nuko justin arimo guhaguruka akanarya indi nuko kukazi kanjye haje umupapa numumama babaza nimbi harumwana witwa jonathan twaba twarigeze kubona cyangwa kumva aho aherereye,ese ubwo ntibaba arababyeyi bawe!? Njye: yeeeeeh! Reka.. urabeshya!!! Sha mbwiza ukuri, ese basi baba bavuga ko uwo mujonathan bamubuze bate!? Yvette: sha nyine blab la bla…………….. ambwira ibibaranga byose, nuko babuzemo umwana wabo ndetse naho bamuburiye nsanga bidahura nibyanjye ntanamahuriro, niko gughita musubiza nti: yooooh! Sha abo sabanjye ahubwo reka ngumye niturize ndumva agahinda kiyongereye! Yvette: yooooh! Sha ubwo nyine ntaku……….. atararangiza phone ihita ivaho nanjye nkomeza urugendo mpaka murugo,dore ko bwari bumaze no kwira, mpita nigira mucyumba cyanjye nirambika kuburiri nsinziraho gato nkabasirikari,ngiye kumva mwijoro kurugi rwanjye umuntu arimo gukomanga asakuza ati: jonathan we tabara tabara, umwana wanjye amabandi aramushimuse weee! Kumbi ni mama jonathan, ubwo nanjye nahise nibwira icyabaye mpita mpaguruka njya gufungura ndamubaza nti: niko se urimo kuvuga ibiki!? Nawe ati: umwana wanjye jon……. Atarangiza phone ye iba irasonnye arikanga, maze ahita ayitaba ati: hallo! Ariko muribande mwe mwashimuse umuhungu wanjye!? Hashira akanya arongera ati: yeeeh! Ntacyo ndakora icyo munsaba cyose ariko umuhungu wanjye mumureke ari muzima!! Ubwo njye sinumvaga ibyo phone irimo kuvuga, ngiye kumva numva umugore aravuze ati: yewe ntawundi muntu ndetse nta na police mbwira ariko mumureke ari muzima! Hashira umwanya umugore arongera ati: nonese icyo gikapu ninkigeza muri supermarket ndagiha nde!? Hashira undi mwanya arongera ati: sawa ubwo ndakihasiga ariko nizere ko ndahita mbona umuhungu wanjye! Ahubwo ka mbikore nonaha! Ubwo umugore yahise yitunganya vuba vuba ahita yerekera ntihagira ikindi kintu yongera kumvugisha, ubwo nanjye nakindi nakoze, nahise mfata kamera yanjye nerekeza kuri supermarket mbaza nkwica izindi kamera zose zari zihari ndangije nihisha ahantu kuruhande, dore ko ntanumuntu wari uhari bitewe nuko byari nijoro kandi ubucuruzi bukorwa kuri system, nihishe ahantu rero ntibyatinda imodoka ya mama jonathan ihita iparika nanjye nangira kumufata amashusho mukamera uko asohoka mumodoka afite nigikapu ndetse ndayimukurikiza mpaka yinjiye indani muri super market nkimukamera, ngiye kubona mbona assize igikapu kuntebe yarimo imbere ahita asohoka,acyinjira mumodoka ye nanjye maze kuhava inyubaho yose ihita iturika iba ubushwangi abibonye ubwoba buramwica yinjira imodoka ariruka, nanjye nakoze ibishoboka byose mutanga murugo, gusa yahageze yahumagiye ndetse ubwoba ari bwose ahita ajya mucyumba cye, nanjye ndara ntuganya akavideo neza cyane ndetse ngakorera namakopies. Bwaracyeye nsanga umugore yicaye muri salon arimo kureba amakuru ngiye kubona mbona umunyamakuru arimo kuvuga inkuru yibyabaye nijoro ati: mwiri joro ryashize haraye haturikijwe supermarket ihereye murengerazuba bwa brussel gusa ikitabashije kumenyekana nuwateyemo igisasu kuko kamera zo kumihanda zose zari zangijwe mbere yuko biba……..” mukuvuga atyo numva nyamugore yikije imitima asa nkuwiruhutsa, ubwo nanjye nahise mwanjama ndmubaza nti: harya ngo uzambwira ababyeyi banjye bigenze bite!? Nawe ati: uri tayali se tubirangize nanjye mbakubwire!? Nanjye nti: ibyo byo ubyibagirwe rwose ahubwo bambwire vuba vuba! Cyangwa nguteze police! Nawe ati: yeeeeh! Ibyo uvuga se kandi nibiki!? Ubwo nahise muha agaflash kariho ibyo yaraye akoze nijoro ndamubwira nti: ngaho reba utuntu turi kuriyo flash wenda uribwira icyo gukora!! Ubwo nyamugore yafashe agaflash atangira kureba akavideo kariho…. .ESE KOKO UYU MUGORE AZI ABABYEYI BA JONATHAN!? .GEORGE NA JONATHAN SE, RACHEL BITE!? .ESE ABAJE BABARIRIZA JONATHAN BABA ARI BANTU KI!? NTUCIKWE PART 23…. […]

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s