MRS LYDIA PART 1


MRS LYDIA PART ONE

muraho neza bakunzi ba Dusabane Magazine , amazina yanjye ni alex, ninjye ugiye kubagezaho inkuru ivuga cyane cyane kurinjye, ndabasaba rero gukurikira ntimuzacikwe!
.
PART 1
.
nkuko nabibabwiye nitwa alex, ninjye mwana wenyine wavuze mumuryango wanjye, nkaba narabanaga nababyeyi banjye bombi ndetse nkaba narigaga muri kigo cyaraho hafi cyitwa salex high school njye ninshuti zanjye eshatu arizo justin ,marc na willy ndetse akaba arinabo twakundaga kumarana igihe kirerekire,dore kotwari tunaturanye muri cartier imwe.
.
.
umunsi umwe ubwo twari kwishuri, turi mukaruhuko gatoya,birumvikana twari kumwe uko twari bane ,tuganira ibintu bitandukanye, story arizose. tukiraho twumva phone ya willy irasonnye ,arayifata arayireba arangije ahita ayiubiza mumufuka, ubwo natwe twaraho dutegereje ngo tumenye umuntu umuhamagaye. ubwo justin we ntiyajyaga atinda kuvuga,yahise amubaza ati: ariko c sha willy,ubwo nanone uragirango uze kujya kumwita wihishe nkuko usanzwe ubigenza!? willy nawe ati: wapi mwana, ntago ariwe warumpamagaye! justin arongera ati:hahahaha inde se urimo kuvuga!!!!!? ubwo natwe twahise dusekera rimwe,marc ahita avuga ati: ariko se ubundi sha willy, ko uba ufite urwicyekwe bite!? njye: yego ra! uziko wagira ngo bakundana rwihishwa!
.
.
willy: haha ariko sha murabarezi, ubwo c mbereke phone mumenye ko ari mere warumpamagaye atari angella!? justin: nonese njye nigeze mvuga angella, ahubwo ko ariwowe wahise umuzana mukiganiro! willy:hahah! sawa reka tubireke,ahubw…….. atarakomeza marc ahita avuga ati: ahubwo rata willy wowe, tubwire neza ibintu tubimenye kugirangontituzongere kuguserereza, sibyo!? njye: yego rata, natubwire cyangwa nanjye nzigiriyo dore ko angella arinamwiza! willy: hhaa, sha alex, waba ungiriye neza ,uramutse unkijije uriya muntu! njye numva ntamushaka kabsa! justin: egoko mana, sha ahubwo waba uniyemera,uriya mwana nukuntu arisawa mn willy!
.
.
.

willy: ibyo simbizi ariko njye simushaka nubwo yirirwa antesha umutwe! njye: sha nuko atari njye, ahubwo woe uzagire ikosa ukora urebe ko udapfa, cyangwa ntuzi ukuntu iwabo bakomeye!? marc: wamureka c uyu musawa ko banza adakunda ubuzima bwe! tukiganira twumva willy aravuze ati: sha mureke ibyo tubivemo ntacyo bimaze, ahubwo uyu munsi nimugroba turakorera hehe sport!? njye: sihamwe dukunda kujya se, ahubwo njye sinzi nimba nigare ryanjye barikoze nasize ryapfuye ariko papa yambwiye ko ariburikore. justin: wapi, ntidusubire hahandi, muze kuza uyu munsi mbereke amashyamba tuza kujyamo, harimo uduhanda twadanje,sibyo? njye: sawa ntakibazo ubwo gahunda nigahunda tu. ubwo narabyemeje nabandi barabyemeza, duhana gahunda ya nimugoroba ntawe ubuze ntanukerwe.
.
.
ubwo ntakindi cyabaye, twahise twinjira mu ishuri dore ko amasaha yo kurangiza akaruhuko yarageze, turiga mpaka kumugoroba amasomo arangiye mpita mfata inzira ndataha nabandi barataha, nageze murugo nsanga mere ahari wenyine, ndamubaza nti: hello mom! nawe ati: hllo alex, amasomo bte!? nanjye nti: ni sawa nize neza tu, ahubwo se mama! nawe ati: iki se alex, vuga ndakumva! njye: papa yaba yakoze igare ryanjye, ko mbona adahari kandi……. ntararangiza numva ahise ambwira ati: umva twumvikane alex, utambwira ko ugiye kujya muri sport utariye nanone kandi wiriwe kwishuri!
.
ubwo mama yambwiye atyo, numva noneho ntahantu namucikira, ndamubwira nti: hoya mama, noneho ndabanza ndye ntakibazo ndanashonje! ahubwo birihe!? ubwo mama ntakindi yakoze, yahise yinjira munzu antegurira icyo kurya ubwo nanjye nirasa mucyumba namabara imyenda ya sport ngira ngo ndye niteguye ntaza gukereza abandi bana. nabaye nkigera kumeza, mbona mukecuru yanteguriye ibiryo byiza cyane ndetse biri muri bimwe nakundaga, mpita mbisimbukira ntangira kurya na apeti nyinshi cyane, ubwo mama yarahagaze hejuru yanjye andeba amwenyura, hashize akanya numva hanze bavuguje urushyo, (baravugirije) ndebye mukadirishya mbona ni ba marc ndetse buri wese ari kukgare kiwe, kumutima nti: mana yanjye noneho baranyirenza nabakereje! ubwo ntakindi nakoze, nahise mbwira mama nti: ndahaze! ngiye kubona mbona arasetse ndetse ankoraho arambwira ati: imanishiwe mwana wanjye noneho basi urariye.
.
.
.

ubwo kumutima nahise niruhutsa nti: ahwiih, imanishimwe narinziko ampata ibindi kandi ba justin bahageze. ubwo nahise nsohoka mfata akagare kanjye, ndebye nsanga kabaya mutongoro, kumbe papa yari yagakoze, mpita nerekera njya aho ba willy bari, mpageze nsanga bose barakaye ndetse baranandeba nabi,ntangiye kugira icyo mvuga numva justin ahise avuga ati: niko se sha wamuswa we, urabona twe tuzajya tuza kugutegereza burigihe!? njye: hoya mwana munyihanganire, nanjye sinjye, burya nageze murugo mama ahita amfata ati singenda ntariye! nkivuga ntyo bose basekera rimwe, nuko marc ahita avuga ati: ngo ntugenda utariye! cyangwa utonse!? willy nawe ati: ahahahaha, rata banza arukonka kuko umuntu ungana utya suwo guhatira ibyo kurya, mama wawe yaba akwitayeho birenze pe!
.
.
justin: hahah! twe maze iyo bagize imana nturye aba aribirori none ngo ntugenda utariye! warakize sha! njye: hahaha, ariko sha murabafeke, ubwo……… ntarakomaza numva mark aravuze ati: apuuuh, kwanza ibyo mubireke tugende hakiri kare, sibyo ra!? ubwo twahise twurira amagare twerekeza mumashyamba, umuvuduko ariwose, mbese watwaraga igare ukagira ngo uri mucyogajuru dore ko nimihanda yari myiza byahatari. twarakomeje turanyonga, ahamanuka nahazamuka ndetse tugenda turikwe twese, gusa twageze imbere tubona willy yituye hasi, igare hakurya nawe hakuno, arabarangurika hasi. birumvikana natwe twahise duhagarara turamwegera, tumugeze iruhande dusanga yicaye hasi arimo kwihanagura, gusa bitewe nuko yari yambaye casike, ntiyakomeretse bihambaye.
.
ubwo njye byanyanze munda ndamubaza nti: ese mwana willy, ugonze igiki ko muruyu muhanda ntamabuye arimo!? marc nawe ati: nanjye binyobere sha, ubwo twavuga ko aribiki, gusa……. atarakomeza, twumva willy aravuze ati: sha muzi ko mubonye imbere yanjye yambaye ikanzu yera nziza cyane, mbegumukobwa mwiza wee! justin: yeeeeh! haha ariko sha willy numurezi, ntiyatubwiye ko adakunda angella none……… ntarakomeza twumva willy arongeye avuga amwenyura nibineza neza ati: uzikooo.. namutekerezaga inzira yose! njye: haha! rata njye nubundi nari narabibonye ko uyu muswa yijijisha ahubwo akunda angella kubi! willy: hoya sha, ntago aruriya ndimo kuvuga, undi we asa na malayika, mbega mbega ese mama yitwande! marc: yeeeh! nonese uwo wundi we ninde sha willy!? willy nawe ati: sha ejo naramubonye muri caritiye none namukanya mva murugo ndongeye ndamubona, gusa sinzi izina rye sha ariko ngombe ndimenye tu!
.
.
.

justin: apppuh! sha jyureka ububwa, muze twurire twigendere bana, uyu muswa abakobwa bazamwica ahubwo! njye: eheee! sha njye sinamurenganya kabsa,ahubwo banza arinjye utahiye kugwa hasi kuko nanjye hari umukobwa wansajije, kandi banza arimushya kuko ntangiye kumubona ubu vuba, ahubwo nimwe musigaye, namwe mushake abanyu kuko ubu njye uriya ukobwa ndamushaka hasi hejuru. willy: yego rata alex, biriya bizaguma mubuyobe, bijye bitubona dusohokana abo dukunda buri wese nuwe…… atarangiza numva justin aravuze ati: hahaha! sha alex aterese nanjye bwacya mufite kabsa. njye: haha! umva yewe, humura ahubwo ndaguha amakuru yibyabaye uyu mugoroba kuko ngomba kurara tuvuganye …. ntararangiza numva willy aravuze ati:eheee! ahubwo reka ntahe njye kwitegura, icyo nzicyo uwanjye ndamutegera aho nkunda kumubona kandi ndahava mubonye!
.
marc: hahaha! sawa muzagire amahirwe masa, njye ndayabifurije kabsa! ubwo twahise dutaha buriwe ajya iwabo, nageze murugo nkaraba vuba vuba , nditunganya vuba vuba ,nambara agakoti nerekeza aho ngomba gutegera umukobwa nakunze,birumvikana kwarukumubona cya kumubura ariko sinacitse intege, naragiye ………….

ESE BYAJE KUGENDA BITE!?

MRS LYDIA PART 2

 

NTUCIKWE PART 2 ..

Advertisements

2 responses to “MRS LYDIA PART 1

  1. None se ya nkuru ya jona, japhet na justin, yvette,rachel yaraangiye? Cg nayo turakomeza tuyibone kugeza irangiye? Alex nizereko uwo mukobwa umubona kdi uzzaturyohereza tukanyurwa niyi nkuru

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s