MRS LYDIA PART 2


MRS LYDIA PART 2

vuba , nditunganya vuba vuba ,nambara agakoti nerekeza aho ngomba gutegera umukobwa nakunze,birumvikana kwarukumubona cya kumubura ariko sinacitse intege, naragiye ………….


PART 2

naragiye rero agatima karimo gutekereza kumukobwa gusa ntakindi kindi mumutwe, ubwo umukobwa wese nabonaga nikangaga ko yaba ariwe bigatuma njya kumwitegereza mumaso ariko abeshi nasangaga atariwe ndetse ntanamahuriro. ubwo narakomeje ndagenda ngezaho negama kugikuta cyari kunzira ahantu nakundaga kumubona, birumvikana kumutima numvaga byanga byakunda aribuze kuhaca. ubwo nafashe utuecouteur shyira mumatwi ntangira kwiyumvira imiziki kuri radio, noneho na radio igiye kubyica ishyiramo akaririmbo keza kagenda buhoro kurukundo, noneho njye nkumva ndimo kukabyinana nuwo mukobwa, mbese nabaye nkaho arinjye urimo kukamuririmbira, naratwawe byahatari ngeraho ndahumiriza ndakaririmba ndetse ngakora namajeste ubona ajyanye nakaririmbo.

.
ubwo nakoeje muruwo munyenga, sinzi ukuntu nagaruye ubwenge kugihe ngiye kumva numva abana imbere yanjye barimo guseka byahatari mbanza kugira ngo sinjye barimo guseka, ngiye kumva nanone numva kamwe karavuze kati: hahaha nibwo bwambere nabona umusazi njyewe, nawe rata!? akandi nako kati: haha njye nsanzwe mbabona no kwishuri arahari umeze nkuyu! ubwo njye nayobewe ibyo abana barimo kuvuga, mpita mbabaza nti:niko sha muravuga ngo ninde musazi!? nkivuga ntyo mbona bose basekeye rimwe ndetse batangira no kuvuza induru, mbonye abana bakomeje kumpa rubanda mfata kamwe ngakubita urushyi , noneho bose bahita batora amabuye batangira kuntera arinako basakuza bati:”umusaziii… umusaziii” ubwo nanjye kumutima naravuze nti: ” uwagumaha yaba arimbwa!”
.
(ihangane usige comment yawe na like unakore share nimba bitakugoye)
.
ubwo nanjye nahise mbangira amaguru ingata ndiruka mvahongaho, njya gushaka aho mba nihishe. nariurtse ninjira mukizu cyaraho hafi kitaruzura , abana ndabihisha ngize nimana mbona basubiyeyo bose , kumutima nti:” ahwiih! inzavumba zari zinyivuganye!” nagumwe aho hantu akanya gato, ndongere ndahaguruka njya ngira ngo njye gutegereza umukobwa, nabaye ngisohoka muriyo nyubako mba nkubitanye na willy, mukumwitegereza neza mbona umusore yijimye, yakambije impanga ndetse arimo kundeba nkiyica, ubwo ntakindi njye nakoze nahise mukoraho ndamubaza nti: niko se byagenze bite ko mbona……… ntararangiza numva uruhyi rwadanger kwitama ngo pooo!! kumutima nti:” uyu ni willy cyangwa nundi basa!” ubwo nakomeje kumwegera nkabona umusore yasizoye,ahubwo arashaka kongera kunkubita, nanjye mpita nkuramo akanjye karenge ndiruka, gusa ndebye inyuma mbona willy yicaye hasi , mbona bisa nkaho agahinda kagiye kumuhitana. product of Abasomyi .

ubwo narebye kugenda ngo musige wenyine, ndavuga nti byaba arubugwari, ntakindi nakoze rero nahise ngaruka ndamwegura mwicaza neza kukabuye karaho kumuhanda, ndamutuzisha kuko narimze kubona ko ibintu byakomeye. nicaye imbere ye mwitegereza mumaso, nkabona umusore yazenze amarira mumaso, mpita mubaza nti:willy byagenze bite, tuza umbwire ntakibazo! birumvikana narimfite ubwoba ko yongera akamponda urundi rushyi ariko noneho yahise yubura umutwe arambwira ati: alex… alex mata ikiganza cyanjye! nanjye ubwo mpita ngifata ndavuga nti: urimo gufindiki c willy!? willy: alex, ntituri inshuti!? nanjye nti: ehee magara ahubwo! willy:nsezeranya ko turi kumwe, uzamfasha mubikomeye nibyoroshye,uriya mukobwa nkamubona akaba uwanjye kuko njye sinshobora kumureka……… atarangiza mba ndavuze nti: oooh! ngira ngo nawe urabizi ko ntacyo nakwima, nzagufasha rwose willy! ariko c byagenze bite!?
.
willy: kandi alex, umbabarire kubwurushyi ngukubise nanjye ntiyari njye numvaga umujinya ugiye kunyica, gusa nyine……… akivuga muca mwijambo nti: ariko urushyi ntakibazo ahubwo mbwira nikihe kibazo, ntago mwabonanye c!? willy: alex, lydia ntago namuhomba pe, kandi nawe ubyumve ko nakora ibishoboka byose ariko simubure…… njye: ehee! birumvikana, ninkuko umwe wanjye ho nakora nibidashoboka ariko nkamubona., ese nizina……… willy: sha wowe banza byoroshye ariko njye narimpapfiriye tu. njye: yeeeeh!upfa gute c mn willy! willy nawe ati: shahu c wagize ngo namenye ko afite abarinzi mwa!? njye: ayiwee, reka reka! ushaka kuvuga ko se……. ntararangiza ahita avuga ati: sha ceceka nkubwire ibyambayeho, dore namutegereje ngize imana mbona asohotse mwiduka nigeze kumubonamo inshuro nkebyiri, ubwo nanjye nahise nivimba ningira umusore ndaza ndimo kudunda muriyi nkweto, mba ndamushuje dutangira ikiganiro…… mbegukuntu aseka weeee!!…… njye: hhha, komeza umbwire c mn! willy: tuza nyine ndacyavuga, ubwo yabaye akimara kumbwira izina rye ntaranamubwira iryanjye numva urukoni rwadanger mumugongo, mpindukiye ngo nice umuntu, mbona nikigabo kinini byahatr ndebye kuruhande mbona hari nibindi nkabine……..
.
njye: ego yesu!! willy: ngo nyonyonyosho!watuza c nkakubwira, ubwo nabaye nkuzamura umunwa kiba nkiciye amacanshwe mumaso ninshyi nyinshi cyane ndetse kinkubita hasi birampondagura, ngiye kumva numva kimwe kiravuze kiti: nundi munsi ujye uvugisha abantu uzi neza wa muswa we! nkiryamye hasi numva ikindi kiravuze kiti: twajya mumodoka nyakubahwa mrs lydia!? kumutima nti:” eheee! ese lydia nimuntu ki !?”
njye: nonese mn ko numva ari danger mwa, umukobwa wakunze ningaru kabsa! willy:wapi singaru mn, niyo yaba arinzwe na goriati ariko uriya nuwanjye niwe imana yandemeye ntawundi, ahubwo se mn wowe urumva ari muntu ki!? njye: sha sinzi kabsa, banza ariko arumuntu ukomeye cyane, ese ubundi ntago wari wabonye ko afite abarinzi!? willy: wapi sha, narinzi ko aribigabo bisanzwe mwa, kandi nubushize narabibonye wana!
.
njye:mwna rero taha ujye koga uruhuke, dore wangotesheje sinzi ko uwanjye atanshitse! willy: ehee! cyakora byo mn,ese burya nawe uwawe wamubonye muri nshe zaha, dore nanjye sikure nimuri rirya duka ryegereye iriya supermarket yaha hepfo ukomeje aka gahanda! njye: sawa mn reka njye kureba ko mubona dore butangiye no kwira, ntaza kugotwa nkamubura! willy: sawa mwana ugire amahirwe nuhure nurwo mpuye narwo! ubwo willy yaratashye nanjye nsubira kuricya gikuta ndongera ndegama ntegereza uwo nikundiye! . .
.
ubwo nabaye aho mpaka saa mbili zijoro ntekereza ukuntu tuzaba tumeze njye nuwo mudada, ukuntu tuzajya dutemberana mumashyamba, kumazi magari ndetse nahandi hantu hesnhi, ndetse arinako biza muntekerezo zanjye nkabibona, nkiri muribyo sinzi ukuntu numvise umuntu ankozeho nshidukira hejuru nshaka kwiruka ngira ngo nibabana nanone, kumbe numusaza waruzanye umutaka,ndebye neza mbona imvura yaguye ndetse irimo guhita, nkoze kumyenda yanjye nsanga yose namazi, kumutima nti:” ariko urukundo nisawa kabsa, kubona ntamenye ko nimvura yaguye! ubwo narinkiri muribyo numva umusaza aravuze ati:niko se sha, urimo kunyagirwa uziriki wamwana we, cyo ngwino tugende ujye kugama! : hoya da!ubwo se atambutse simubone!? umusaza: egoko mana! ubwo se yaba arumuntu utegereje byo urumva we yagenda mumvura!? ubwo muzehe yavuze atyo numva anteye ingingo, ndamubwira nti: cyakora da, ariko rero………. ntarakomeza numva phone yanjye irasonnye, ndebye mbona ni willy uhamagaye, mpita nitaba nti: hallo willy mn! nawe ati:…………..
.
EHEEE WILLY C KANDI KWAHAMAGAYE BITE!?
LYDIA C KANDI NIMUNTU KI?
ESE UWA ALEX WE NINDE?

NTUCIKWE PART 3...

Advertisements

dusabane

Dusabane Magazine (www.dusabane.wordpress.com) ni blog ibagezaho inkuru ndende zanditse kuburyo bw’ uruhererekane (series) , urwenya ndetse n’ andi makuru atandukanye muzagenda mubonaho. Intego ya Dusabane Magazine ni ugusabana, kwidagadura (Entertainment), guhanahana amakuru n’ ibindi , tukaba tubashishikariza kudukurikira buri munsi kuko ntituzabatenguha. Dusabane Magazine

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s