MRS LYDIA PART 3

MRS LYDIA PART 3
.
yavuze atyo numva anteye ingingo, ndamubwira
nti: cyakora da, ariko rero………. ntarakomeza
numva phone yanjye irasonnye, ndebye mbona ni
willy uhamagaye, mpita nitaba nti: hallo willy mn!
nawe ati:…………..
.
PART 3
.
willy nawe ati:mwana umva nkubaze! nanjye nti:
yego vuga ndakumva mn willy! willy:
uracyategereje se ubundi!? njye: yego mn
ndahava se ahubwo ataje!! willy: jya kuryama mn
uzagaruka ejo, wasanga uno munsi
atahanyuze,ahubwo njye……… njye: iki se
mwana willy!? willy: haragatekerezo nungutse,
nashakaga ko wampaho ibitekerezo! njye:
kajyanye niki se mn!? willy: umva yewe, byose ni
kuri lydia mwana alex, nzakakubwira ejo nitujya
kwishuri tu! njye: sawa ntakibazo! ubwo willy
yahise akupa phone ,nanjye mpita njyana
numusaza njya kugama, ngezemo nsanga
umusaza yibera mwirigara, mbese ariwamusaza
ubona ubuzima bwanze, mugihe naringitekereza
kuribyo mbona umusaza azanye icyo kurya,
ndebye ubwoko bwibiryo azanye ndumirwa
ndetse mera nkushatse kwanga kurya.
.
ndavuga nti: hoya hoya muze….. ntarakomeza
numva umusaza aravuze ati: have have
wamwana we utazaba utyo, cyo ngaho
nyitegerereze mumaso sha! ubwo nanjye nahise
negura umutwe ndamwitegereza, hashize akanya
aba arambajije ati: ubwo se uko umbonye,
urabona ubu buzima aribwo navukiyemo, cya
urabona mbumazemo igihe kirekire!? njye: hoya
muze, ndabona uruhu rwawe rukeye ntawamenya
ko ariwowe uba aha hantu! umusaza nawe ati:
eheee! wamwana we dore aya niyo mahoro
ntakindi, hagize numpa indi nzu nziza cya ubundi
butunzi namwamaganira kure! njye: yeeeeh!
kuberiki c kadni muze!
.
umusaza: wamwana we dore ntago nkuzi ndetse
sinzi naho nturuka, ariko ndahamya neza ko
ibyiwanyu mutunze bitageze no kuri kimwe cya
kabiri cyibyo narintunze njyewe, none…….. ubwo
umusaza yavuze atyo, numva ubwoba
buranyishe, ndetse namatsiko aba yose, niko
guhita mubaza nti: eheee! have wintera ubwoba
muze, ubwo se byaba byar………. ntarakomeza
numva umusaza aravuze ati:ahahaha! wamwana
we nushake ibintu byubwoba ubireke, kandi ujye
ushimira imana ko ubashije gukura ntakibazo
uhuye nacyo ……….. nabonye umusaza akomeje
kumbwira amagambo atumvikana kandi ateye
ubwoba, mpita negera hafi ndamwegera
ndamubazi nti:ariko se muze, wambwiye neza
ibijya mbere ko numva urimo kunshanga koko!
.
nabaye nkimubaza ntyo, mbona umusaza
yiyambuye ikoti yari yambaye ndetse nagashati
akuramo, ngiye kubona mbona umubiri hose
wuzuye inkovu ndetse nini cyane, nabaye
nkushatse kwiruka, umusaza aba amfashe
akaboko arambwira ati: tuza kandi uhumure
wamusore we,dore ibi byose nazize imitungo
yanjye, ubwo rero kumbwira ngo uko ndi ubu
ntamahoro mfite, waba ufitibindi ushaka
gusobanura! njye: yiweeee! muze ibi nibiki!?
umusaza: ese sha! nanjye nti: ndakumva muze!
umusaza:waba uzi cyangwa warigeze kumva
umugabo witwa MEKKAL !? njye: ashwi da!
nuwahe c uwo nguwo!? umusaza: ntanubwo
wigeze wumva ibikorwa bye se basi!? njye: reka
reka, akiniki c uwo mugabo!?
.
umusaza: hhhaha! niyo mpamvu ugifite umuteto
sha wamwana we! njye:ariko se ……..ntaragira
icyo mvuga,mbona umusaza akoze mumufuka
azana ifoto arayinyereka, ndebye mbona hariho
abantu bagera muri barindwi, mugihe nkiyibazaho
ahita ambaza ati: ese urabona abo bantu batari
bishimye!? nanjye nti: yego ndabibona! umusaza:
dore uwo numuryango wanjye, bose mekkal
yarabishe ninjye nsigaye njyenyine! njye: yooooh!
nonese baziraga iki muze! umusaza: cyahe c ko
abagabo ba mekkal bashakaga kugura ibyanjye
byose, harimo ninka zanjye nkabyanga
bagahitamo kubitwara kungufu, maze nanjye
barandetse bavuga ngo bampaye amahirwe
yakabiri….. njye: eheeee! gutubwo se muze!?
umusaza: nyine ngo mbere abandi isomo tu, ariko
wamwana we, iryo zina ntuzarivuge aho
wiboneye hose batazaguhitana!
.
njye: ndabyumva muze! umusaza: yego rero
wamwana we, ngaho taha ujye uza kunsura
twiganirire kuko…….. atararangiza mbona phone
yanjye irasonnye ndebye mbona ni papa, mpita
mvuga nti: ayiweee noneho jeeckam aranyica ,
dore saa ine zirageze ntarataha! nabaye nkivuga,
numva umusaza arambajije ati: ngo!! uwo ninde
uvuze yemwa!? njye: nyine mbonye papa
ampampagaye ndavuga nti aranyica kuko natinze
gutaha! umusaza: ngo pa ki!? wanyereka ifoto ye
nkareba papa wawe!? ubwo njye nahise mfata
phone ndebamo ifoto ya papa ndayimwereka,
mbona umusaza arikanze ndetse yikubita hasi
intebe yari yicayeho irataraka, ngiye kumva
numva aravuze ati: wamwana we mbabarira uve
hano nonaha, gira vuba kandi! mugihe nkirimo
kwibaza byinshi, mbona muzehe atangiye
kurunda runda utuntu twe ariko nako asakuza ati:
vahano vahano wamwana wee!.
.
ubwo njye nayibewe ibibaye, numva mumutwe
ndavangiwe mpitamo gufata inzira nditahira ariko
inzira yose nagiye nibaza aho data yaba ahuriye
nuriya musaza bikanyobera. sinabitinzeho cyane
rero, naratashye nsanga no murugo baryamye
nanjye ndinjira mpitira kuburiri ndasinzira mpaka
mugitondo, ndabyuka ndakaraba ngira ngo njye
kwiga gusa nanone nibazaga ibisobanuro
ndibutange byaho natinze ndi,arko natangajwe
nuko ntanumwe wagize nicyo ambaza
kubyerekeye ibyo. nagiye niruhutsa kumutima nti:
“ahwuiii imanishimwe kabsa!
.
naragiye nkigera kwishuri mba nkubitanye na
willy arikumwe na marc ndetse na justin araho
ndebye neza mbona basa nkabatongana,
ntezugutwi neza numva jutstin aravuze ati: ariko
ntacyo marc, reka tumufashe ariko ibizakurikira
azabyirengera, sibyo!? ubwo nanjye nahise
nteramo nti: muravuga ibiki se mn justin!? justin:
nyine ngo willy…… atarakomeza numva willy
aramutanze ati: nyine niyagahunda nakubwiraga
nijoro, ndashaka gutwara lydia nkamujayan kure
cyane, tukiberayo njye nawe! njye: eheeee!
umuntu mutaranabyumva kimwe se urumva
yakwemera mn!? willy: umva sha, ndamushimuta
ibindi tuzaba tubyumvikanaho nyuma, musaba
nimbabazi! njye: ishuri se none!? willy : sha
ibyishuri bireke, niyo narivamo ahubwo mbwira
nimba uri kumwe natwe, uzamfash? ubwo nanjye
nitegereje mumaso yaba marc mbona basa
nkaho babyemeye, nanjye mba ndemeye nti:
ntaribi nzagufasha!
.
.
marc: nonese sha alex, woe ibyawe bite!? njye:
sha wibimbaza mn, ndasubirayo nimugoroba ariko
tu! justin: hahahaha! byagukwamanye tu, ariko
kuraje mn ntaribi! ubwo twahise tujya mwishuri,
turiga mpaka kumugoroba turataha, mpita mpitira
aho nagombaga gutegera umukobwa nikundiye,
nkihagera mba mubonye hakurya yumuhanda
ndetse ndebye neza mbona asa nkaho arimo
gukebaguza, areba hirya no hino, bisa nkaho
afitubwoba, nkomeje kumwitegereza mbona
yinjiye muri supermarket yaraho nanjye mba
ndambutse nyinjiramo. ubwo naragiye
ndamushakashaka mo imbere, mubona nkaho
hirya arimo kwihisha hisha, ndagenda mba
mufashe akaboko arikanga arahindukira
turarebana, ndetse hashira akanya kanini
turebana, mba ndavuze nti: wambabarira ukampa
akanya tukavugana….. umukobwa yahise areba
hirya no hino arambwira ati: hoya weeee, nanjye
naje hano ntorotse none ngo ntinde, aka kanya
wahita ubona abasore ba mekkal bahageze
bikaba bibi…..
UMUKOBWA SE AHURIYEHE NA MEKKAL?
WILLY SE USHAKA GUSHIMUTA UMWANA
WABANDI!

NTUCIKWE NA PART 4

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s