MRS LYDIA PART 4

MRS LYDIA PART 4
ukampa akanya tukavugana….. umukobwa yahise
areba hirya no hino arambwira ati: hoya weeee,
nanjye naje hano ntorotse none ngo ntinde, aka
kanya wahita ubona abasore ba mekkal bahageze
bikaba bibi…..
.
PART 4
.
arambwira ati: hoya weee, nanjye naje hano
ntorotse none ngo ntinde, aka kanya wahita
ubona abasore ba mekkal bahageze ibintu bikaba
bibi… numvise umukobwa avuze iryo zina nibuka
ko numusaza yarimbwiyeho, ubwoba buranyica
ntangira kureba reba hirya no hino, nkumva ngiye
kurekura umukobwa ngo agende ariko nakwibuka
uburyo kongera kumubona arintambara,
ngakomeza kumugundura! nabaye nkiri
ngitekereza kucyo nakora, mbona umukobwa
atangiye kunyiyaka, ariko nanjye ngashyiramo
imbaraga nkanga kurekura, abonye ko bitoroshye
ahita ambwira ati: ariko se wowe uri muntu ki
wandekuye nkigendera!? nanjye nti: mbabarira
unyumve neza , sibyo!? nawe ati: iki se
sinakubwiye ukuntu ibintu bimeze!? njye: hoya
ntago byakunda kabsa, nkuretse sinazongera
kukubona!
.
umukobwa: sawa ntacyo noneho, basi reka tuve
hano dushake ahantu hihishe umbwire kandi
nabwo bibe ibyakanya gato! njye: wooow!
ntakibazo kabsa, biratwara akanya gato! ubwo
nahise ntekereza ahantu namujyana hihishe
nkahabura kuko hari huzuye abantu beshi muri
supermarket, gusa sinzi ukuntu agatekerezo kaje,
kumutima ndavuga nti:”reka mujyane kwa wa
musaza nio hatekanye!!’ ubwo ntakindi cyabaye,
nahise mwambutsa umuhanda tujya kwa muzehe
turinjira. umukobwa abonye ukuntu hameze,
mbona aguye mukantu ndetse ubwoba
buramwica,ahita ambaza ati: aha hantu unzanye
nihehe se kandi!? njye: humura ntakibazo uhura
nacy,haratekanye cyane! ubwo njye narebareye
hose, no mucyumba kwa muzehe nsanga
umusaza yimutse kare, kumutima nti:”ariko se
mana yanjye papa, mekkal nuyu musaza bite
byabo ra!!”
.
mugihe narindimo ngitekereza kuribyo, numva
umukobwa arambajije ati: niko se ko utambwira
urabona harumwanya mfite kumara hano, uragira
ngo cyangwa ibintu bimpindukane! njye: eheee!
ariko se ibyo bintu uvuga bihinduka nibiki, harya
ngo mekkal!? umukobwa: umva rero nshuti
yanjye, mubantu wakina nabo, uriya mugabo
uzajye umwirinda! njye: inde se, mekkal se!?
umukobwa:eheee! ese ko mbona upfa kumuvuga
uko wishakiye! ndimo kubona wowe utamaze
kabiri pee! njye: apuuuh! ibyo biramureba kabsa,
njye simutinya kabsa! ahubwo reko twivugire
icyatuza…… ntarakomeza numva umukobwa
aravuze ati: sha rwose mbabarira ugire vuba
ubundi ngende dore nanjye mba ntorotse, buriya
anshatse akambura yahita abica kandi……..
atarakomeza mba ndamubwiye nti: ok sawa reka
twihutishe! ubwo namwe murabyumva kurisohora
byari indi ntambara, ariko narihanganye mufata
mukiganza ndamubwira nti: ndeba mumaso!
.
umukobwa nawe ntiyangora ahita andeba,
ndamubaza nti: nonese witeguye kunyumva!?
nawe ati: yego vuga ndakumva! njye: nd..ndag….
mubyukuri njye ndagunda cyane kabsa ndetse
niteguye…….. ntarakomeza mbona umukobwa
arikanze, agwa mukantu ndetse atangira gushoka
amarira mumaso, ubwo njye ibintu bitangira
kunyobera nanjye ngiramo ubwoba, niko guhita
mubaza nti: niko se ubayiki!? nawe ati: shn
rwose unyihanganire, ibyo ntago bishoboka kuko
harundi wagutanze kunkunda kandi sinakwifuriza
kubaho nkuko abayeho! njye: eheee! njye rwose
niyo nagukunda mba mumuriro ariko nzi ko
ngufite ntakibazo rwose! umukobwa: hoyaa!
wivuga utyo buriya……. atarakomeza mba
ndamubajije nti: ese uwo muntu wakuntanze ni
we mekkal wavugaga!?
.
umukobwa ati: ayiwee!have shn wivuga iriya
shitani ituma ntatuza nanjye ngo nsabane
ninshuti! njye: nonese mekkal we ni muntu ki!?
umukobwa: nyine nawe yankunze atyo ariko we
bitewe nimbaraga afite, ahita anjyana kungufu
ndetse twenda no kuzakora ubukwe! njye:
ayiwee! nonese uwo musore mukundana we
uzamureka usange mekkal!? umukobwa: shn
ntago nabikora kabsa, ntago namureka umukunzi
wanjye sally,ahubwo nuuko mekkal azamwica!
njye: ehheee! ngo sally se niko uwo
munyamahirwe yitwa!? umukobwa: yego niko
yitwa, gusa nyine….. atarakomeza mba
ndamubajije nti: nonese uwo sally andushiki ko
nanjye ngukunda kumurusha! umukobwa: have
rekera shn, ubwo se nawe ushaka kujya ubaho
wihisha iteka ryose!? njye: nonese sally arihisha!?
umukobwa: eheee! mekkal ahora amugira cyane,
niyo mpamvu twumvikanye ko tuzajya tuhurira
muririya supermarket wansanzemo, ahubwo ubu
watumye ambura!
.
njye: buryo se wabaga uje guhura numukunzi
wawe!? umukobwa: ehee! nyabuna urabe
utaruwoherjwe na mekkal, ndakwingize sibyo!?
njye: hoya ntago ndiwe, gusa ndakwizeza ko uko
byamera kose ntawe uzakuntwara, ubyemere
cyangwa ubyange, ndetse nuwo sally ntago
azakuntwara kuko uburyo ngukunda numva
nkubuze napfa pee! umukobwa: nanjye ariko sally
ndamukunda kandi yaragutanze,ahubwo reka
nigendere nkureke! ubwo umukobwa yavuze atyo,
mbona ntakindikintu nakongeraho ahubwo
umujinya uranyica, ndetse namarira azenga
mumaso hanjye, umukobwa abibonye mbona
nawe araturitse ararize, ahita ahaguruka ankora
kwitama ahita yigendera nanjye nsigaraho
numiwe numwiwe, umukobwa amaze kurenga
akubugabo karashira ndaturika ndarira ndetse
ndaboroga nicara hasi ndambura amaguru,
agahinda karanyica.
.
nakomeje kugenda nibaza kumagambo
umukobwa amaze kumbwira , nkumva kubyakira
birananiye, nakwibuka umushenzi ngo ni mekkal
nkumva uwamumpa namumira bunguri.
ngitekereza kuri mekkal nibuka ukuntu umukobwa
yambwiye ngo”” aramutse amubuze yahita
abica””, kumutima nti:” ese mana abo yahita yica
nibande, nibande umukobwa yavugaga!?”
nabyibajijeho ariko sinabitindaho cyane, hubwo
nahise mpaguruka ndataha, ngenda umuhanda
wose nsetibirenge nagahinda kenshi, mukugera
murugo mpita mpitira mugitanda ndaryama
ntanumuntu mvugsihije, mpaka mugitondo cya
kare numva mama arimo gukomanga kumuryango
wicyumba cyanjye. narahagurutse
ndamufungurira, mbona azanjye ibyo kurya
ndetse ahita ambaza ati: mwana wanjye ufite
ikihe kibazo ko mbona ntamahoro ufite!?
njye: mama natcyo nuko natashye umutwe
undya, mvuye kureba umupira! mama: ariko iyo
mipira wagiye uyireka, ngaho rya ubone ujye
kwishuri! ubwo nahise mfata imyaka ndarya dore
ko inzara yari yose, ntararangiza kurya neza
mbona message kuri phone yanjye, ndebye
mbona ni willy uyohereje agira ati:” hey bro,
noneho turahurira imbere ya conference room
dupange ya gahunda!!” ubwo kumutima nahise
nigira inama nti:” ariko se ubundi njye uwakora
nka willy nanjye nkashimuta uriya mukobwa
nkamutorokana!!” undi mutima ukaza uti:” hoya
wishimuta umwana wabandi!” mbese nkagira
imitima ibiri nkabura umwanzuro nafata.
.
ubwo nahise nitunganya vuba vuba, njya kwishuri
nihuta cyane ,nsanga ba justin bari hamwe willy
yavuze muri message, mpageze ndababaza nti:
willy se arihehe!? justin: ntago……
ataravuga,willy nawe aba arahageze,aza
yahumagiye aravuga ati: mwana gahunda ni
gahunda, imodoka tuza gukoresha nayibonye!
justin: wooow! ubwo kumugoroba gahunda ni
gahunda tu! marc: ariko mwana mwe murabona
alex adasa nkuwarwaye!? willy: rata mn, ntanjye
ndabona atameze neza kabsa! jsutin: niko se mn
alex, byagenze bite! cyangwa wamudada
yaguteye indobo sha! njye: wahora niki sha ko
byanshanze ahubwo. marc: byagenze bite se mn
alex, tubwire! njye: yambwiye ko afite undi
mutype witwa sally bakundana mwana! justin:
ahahahahah! nonese wacitse intege!? njye: wapi
sinamureka mn! marc: nonese se mn uwo
mukobwa wawe yakubwiye ko yitwa nde!?
.
njye: ayiweee!mn uziko…….. willy: utambwira ko
utamubajije izina, waba urumurezi kabsa! marc:
ibaze nukuri utazi izina rye kabsa, ubwo se
wavuga ngo uzamutsindira ntanizina rye uzi mn!?
njye: mn nagoswe kabsa,ureste ko nawe
ntaryanjye azi kuko twari duhuze mumutwe
byahatri….. justin: haha! ariko ntukabe umuswa
bigezaho mn, ubwo niki cyatumye utarimubaza!?
njye: ubundi njye nagiye mufata akaboko……….
ntangiye kubabwira uko byagenze byose, tubona
umukobwa winshuti ya angella araje afata willy
akaboko aravuga ati: willy ndakwingize ngwino
udutabare, angella byakomeye ntakintu arimo
gukora ngo keretse umubwiye ko umukunda!
uziko ejo yashatse kwiyahura tukamubuza!
willy:yeeeeh!ibyo uvuga se nibiki kandi! ngenda
umwihorere bana! njye: hoya willy genda basi
akubone, ibintu bitaba bibi kabsa! willy: cyangwa
reka njye kumureba arko kumugoroba gahunda ni
gahunda.
.
ubwo twe twahise tujya mwishuri, turiga mpaka
nimugoroba, birumvikana gahunda yarimwe ariko
njye nabanje guca murugo ngo nitegure mbike
nigikapu, ndetse mbanza kujya gukaraba muri
douche, mukuvayo nsanga kuri phone marc
yampamagaye inshuro eshanu, kumutima nti:”
mana yanjye, nishe gahunda yabandi!!” ubwo
ntakindi cyabaye, nahise niruka njya aho
twagombaga guhurira, mpageze nsanga…………….
ESE ALEX AZABONA UMUKOBWA YAKUNZE, ESE
YITWANDE!?
ESE LYDIA YASHIMUTSWE RA CYANGWA!?
ANGELLA SE WE KANDI USHAKA KWIYAHURA
BITE!?

NTUCIKWE NA PART 5

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s