MRS LYDIA PART 5

MRS LYDIA PART 5

kuri phone marc yampamagaye inshuro eshanu,
kumutima nti:” mana yanjye, nishe gahunda
yabandi!!” ubwo ntakindi cyabaye, nahise niruka
njya aho twagombaga guhira, mpageze
nsanga…………….

PART 5
.
mpageze nsanga huzuye abantu benshi cyane
ndetse barimo no gusakuza cyane. kumutima
nti:” mana yanjye se ba willy babafashe
cyangwa!!!”, natangiye kwibaza byinshi cyane,
mfitubwoba bwuko baba bafashwe bashimuta
umukobwa. ntakindi nakoze,nahise negera hafi
ngira ngo numve ibyaba bijya mbere, ngiye
kubona mbona imodoka za police nkeshtu
zirahageze, ndikanga nshaka gusubira inyuma
ngo nihishe batamenya ko twari tuziranye ariko
naragira aho njya numva umupolice umwe
arabajije ati: ninde waruhari ngo ambwire uko
ibintu byagenze!?
.
ubwo umukobwa umwe mubaraho yahise
amanika akaboko aravuga ati: njyewe ubundi
nkora mo hano muri supermarket… atarakomeza
numva umupolisi aravuze ati: hoya wowe tubwire
ukuntu bashimuse uwo mukobwa batubwiye!
umukobwa nawe ati: nyine mbonye umukobwa
asohoka maze abahungu bari bari bambaye
masike mumuaso kuburyo utababona, baraza
bahita bamuterura bajugunya mumodoka bahita
biruka, nanjye mpita ntangira kuvuza akaruru!\par
police: sawa urakoze! ese ntamuntu wamenya
ukuntu uwo mukobwa yitwa cyangwa se waba
umuzi cyangwa baba baribari kumwe!? umuplosi
abajije icyo kibazo,habura numwe usubiza,
mbese bigaragara ko ntanumwe umuzi! umuplice
arongera ati: ngaho musubire mumirimo yanyu
mukure akavuyo hano! ubwo njye aho narindi,
numvaga kumutima nduhutse nti:'” imanishimwe
ubwo batabafashe we, mbega………” mugihe
ngitekereza kuribyo numva umuntu nkaho hirya
arimo gutelefona , avuze ati: boss lydia nari
namukurikiye ariko mbaye nkimugeraho abantu
baraza bahita bamushimuta, kandi sinabashije
kumenya abaribo! hashize akanya numva
arongeye aravuze ati: sawa boss ndaje nonaha
sintinda!
.
ubwo nanjye ntakindi nakoze, nahise nigira inama
yo gukurikira uwo musore ngo ndebe ahantu ajya
kuko numvaga nshaka cyane kumenya abantu
bakubise willy kubera lydia ndetse nkifuza no
kumenya umugabo avuga ngo boss ari muntu ki!
ubwo umusore yaragiye ndetse agenda yihuta,
bigaragara ko ubwoba bugiye kumuhitana,
kumutima nti:” ariko se mana koko lydia nimuntu
ki kweli!?” ubwo twarakomeje turagenda, ngiye
kubona mbona wamusore yinjiye ahantu
mugipangu kinini harimo etage ndende cyane
ndetse namazu menshi cyane kuruhande, mbese
bisa nkaho ari muruganda rumwe rukaze cyane!
ubwo nashatse kwinjira mo imbere ariko mbona
kumuryango hararinzwe cyane, ibigabo bibiri
byibujeya ndetse bifite nimbunda zitoroshye
muntoki!
.
.

.
nashatse imitwe nabiteka ariko nkabona ntayo
kuko nabiteragaho akajijo nkumva umutima
urampakanira ndetse nkabona ukuntu bihagaze ,
kumutima nti:” biriya byahita binyivugana
kabsa!” . nabonye kunyura kumuryango mugari
bitanshobokeye nigira inama yo kunyura inyuma,
nzenguruka iyo nyubako yose nkabona ntakuntu
nakwinjiramo kuko hose hari hafunze, ngitekereza
kuribyo sinzi ukuntu numvise imodoka irimo kuza
negera hafi mbona nigikamyo kinini cyane ndetse
cyikoreye ibintu biri mwihema inyuma, kigeze
kumuryango waraho inyuma kirahagarara
gitangira kuvuza amahoni. nanjye nkibwira nti:
ubu niwo buryo bwanjye bwo nkwinjira hariya
hantu!
.
ubwo nahise nyurinyuma ntawe umbonye ndurira
ndyama heruju ya rya hema niyorosa irindi,
hashize akanya mbona umuryango
barawufunguye ikamyo irinjira nanjye ninjira ntyo,
igezemo imbere bayiparika ahantu hayo
habugenewe , ngiye kumva numva umugabo
aravuze ati: imari yose yaje!? shoferi nawe ati:
mwakwirebera arko nawe nyakubahwa dore ngiyi
ikamyo! gusa numvaga ijwi ryumugabo urimo
kuvuga nkumva risa nkiryapapa ariko sinabyitaho,
mugihe nkirimo kwibaza kuriryo jwi numva
arongeye aravyuze ati: mukureho iki gihema
ndebe ko ubwoko bwimbunda bazanye aribwo
twaguze! ubwo umugabo yavuze atyo numva
ubwoba buranyishe, agatima karatera nshaka
kuvamo ngo niruke ariko nkabona nahita ngwa
mumaboko yabo bagabo. abagabo batangiye
gukora kwihema ngo batwikurure, numva undi
mugabo nkaho hirya aravuze cyane: yewee!
mwese muze vuba boss yarakaye, lydia
yashimuswe!
.
(mushyireho comment, likes ndetse na share
duhite twikomereza epizode)
.
wamugabo nawe ahita avuga ati: mube muretse
gukuraho ihema, tujye kureba icyabaye! ubwo
bahise bavaho baragenda, nanjye kumutima nti:”
ahwuiih ! imanishimwe narimfuye wee!” ntakindi
cyabaye nanjye nahise manuka ndeba aho
banyuze ndakurikira , ngeze imbere nsanga
harabantu benshi nibitwaro byinshi ndetse
higanjemo ibigabo bini, nabonye bikomeye
ndagenda nihisha inyuma yibikontineri byaraho
hafi, nkajya mpengerez ngiye kubona mbona
papa asohokanye nundi mugabo wambaye
costume yumukara ngwa mukantu, ibintu
biranyobera nkibaza ukuntu papa yaba araho
hantu bikanyobera. nkomeje kureba neza mbona
wamusore nakurikiye apfukamye kagati yabo
bagabo ndetse wa mugabo uzanye na papa
atangira kwitonganya avuga ati: izo mbwa
zishaka gukina nanjye nizahe, harya ngo
byagenze bite wowe sha! wamusore nawe ati:
nn..ny ..nyakubahwa .n…nabony ………….
umusore kuvuga biramunanira avuga
adidimanga,atararangiza mbona wamugabo
afashe imbunda ahita arasa wamusore mumutwe
agwaho!
.
ubwo njye naraho nashobewe, nibaza ibirimo
kujya mbere bikanyobera, mugihe nyibaza kuribyo
mbona papa yegereye wamugabo amwongorera
utuntu ntabashije kumva , wamugabo nawe ahita
avuga ati: mugende munzanire nyine na se uko
ari babiri cyangwa nabo mumbwire ngo
batorotse! ubwo abagabo babiri bahise bavaho
baragenda , umugabo nawe asigara yitotomba,
hashize akanya mbona bazanye umugabo
numugore, ubona basa nkaho bakuze ndetse
nkaho bari bafunzwe, nitegereje neza mbona
umugore arimo kurira ndetse ubwoba ari bwose,
ubwo nabo bahise babajungunya hagati,
wamuboss ahita avuga ati: niko se ntago
nababwiye ko nzabarekura aruko ubukwe
bwanjye na lydia burangiye!? umugabo nawe
aravuga ati: yego nyakubahwa, none byagenze
bite!? boss nawe ati: nigute mutaba muzi
ibyabaye kandi arimwe mubiri inyuma!? umugabo
ati: byagenze bite c, ubwo c twakoriki kandi
warudufungiye hariya hantu koko!?
.
umuboss: ndabamenyesha ko amasaha 48
narangira umukobwa wanyu ataragaruka
ndabohereza mukuzimu! kumutima nti:” ese
burya aba nibo babyeyi ba lydie! mana yanjye
willy yakunze umukobwa udakundika
we!!!””umugabo: nyakubahwa rwose ……….atara
rangiza kuvuga numva papa nawe aravuze ati:
suuuuuh!ceceka se nyine! mubasubizeyo kandi
murinde umutekano wabo bataza gutoroka nabo!
umugabo nawe ati: ariko se ………. ashatse
kugira icyo avuga papa aba amwashije urushyi
rwadanger aho narindi mba ndasakuje
nti:”yesuuuuu!!!” bose bahita bareba aho ijwi
riturutse mpita nitsimba inyuma neza, numva
umwe aravuze ati: uwo ninde! mujye kureba
uwariwe! ubwo ibigabo byahise biza bigana aho
narindi…………….
.
.ESE MANA WILLY YAJYANYEHE LYDIA!?
. ABABYEYI BE SE BARAHARENGA!?
.ALEX C BARAMUFASHE!?

NTUCIKWE NA PART 6 

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s