Urwenya


Umunsi umwe, umwana w’imfubyi wagurishaga ubunyobwa kugira ngo abone
amafaranga y’ishuli, byageze nka saa munani nta n’ijana arabona ryo kurya kandi ashonje,
apfa kujya mu rugo rwari hafi aho gusaba amazi yo kunywa. Arakomanga akingurirwa n’umugore mwiza amuha karibu, umwana asaba amazi agiye kubona abona wa
mu mama amuzaniye ikirahure cyamata, arakigotomera aramubwira ati “Nta mafaranga yo
kwishyura mfite ahubwo niba hari umurimo mwawumpa nkabasha kwishyura aya mata
nyoye.”

Umumama aramusubiza ati “Nta kibazo rwose ntabwo tuyagurisha ahubwo niba wumva ushaka ayandi wambwira.”

Nyuma y’igihe kinini, wa mumama ararwara amera nabi cyane, amavuriro yo hafi aho arananirwa bamuha turansiferi ajya muri bimwe mu bitaro bikomeye. Agezeyo umuganga wamwakiriye yahise amumenya nyuma yo gusoma umwirondoro we ndetse n’aho yari
aturutse. Akora uko ashoboye amwitaho umumama arakira. Wa muganga ajya muri
finance arababwira ngo nibamukorere fagitire yuwo mumama, barayimukorera. Bayimwoherereza muri chamber yari arwariyemo, umumama n’ubwoba bwinshi yibaza aho aza kura amafaranga yo kwishyura ibitaro, agifungura
ibahasha yatunguwe n’amagambo yari yanditse kuri iyo fagitire kuko yagiraga ati….
“IYI FAGITIRE YISHYUWE NIKIRAHURE CYAMATA, KANDI IMANA IGUHE
UMUGISHA, Dr. Mukuru w’Ibitaro”

ISOMO: Giraneza wigendere kuko ineza uyisanga imbere. Kora share usangize nabandiii

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s