MRS LYDIA PART 6

MRS LYDIA PART 6
.
.
bareba aho ijwi riturutse mpita nitsimba inyuma neza, numva umwe aravuze ati: uwo ninde! mujye kureba uwariwe! ubwo ibigabo byahise biza bigana aho narindi…………….
.
PART 6
.
ubwo ibigabo byahise biza bigana aho narindi, mbonye ntakundi byamera ndahaguruka ndiruka, amaguru nyabangira ingata, ngenda nyura nyura mubicontineri, nkomeza gucenga cengana nabo bagabo dore ko ahantu ntari nahazi neza, sinzi ukuntu naje kwisanga ninjiye munzu imbere noneho nyoberwa neza neza aho ndibujye, mfa gukomeza imbere mbona amatuwareti amwe yo munzu, ninjiramo ndihisha!

hashize akanya gatoya, numva abagabo babiri baje bitonganya, umwe avuga ati:mana yanjye mana yanjye, uyu musenzi uje hano muribi bihe arampemukiye kabsa!!! undi nawe ati: ceceka! kandi buriya tugomba kumushaka mpaka tumubonye kuko boss ntacyo twamubwira! undi: ubu ndumva mumutwe hazungereye, dore naringiye kumusaba uruhushya ngo njye kureba mama wanjye uri mubitaro! undi nawe ati: eheeee!ubwo se ubundi urumva mekkal yaguha uruhushya ngo ujye kurwaza nyoko sha!? umugabo wundi ati:hoya agomba kurumpa kuko ejo nabimubwiyeho ko mama arwaye kandi arinjye wo kumuba hafi njyenyine afite! undi ati: ayiweee data weee! ahubwo shaka uburyo umenya amakuru nimba akiri muzima kuko, mekkal ashobora kuba yamwishe!

.
.
undi nawe ati: genda se! ntacyo yamutwara ntagito kuko ejo nabonaga ashobora no kubimfashamo! undi ati: umva rero yussuf, hamagara kubitaro umenye amakuru neza kuko, siwowe gusa byaba bibayeho, nuko uri mushya nyine nahubundi mekkal iyo abonye umuntu ushaka gutuma umukozi aturumurongo yarararimo ahitamo kumuhitana, ahubwo wikozeho!! undi ati: eheeee! akazi nakareka aho kugirango ndeke mama kubwa mekkal! undi: nyine se! wakabimenye impamvu ahitamo kubahitana, cyangwa se wakaretse mwese mukaba abapfu!
.
.
ubwo njye numvise ikiganiro abagabo bagiranye, mpita nigusha hasi ndataka, nsohoka niruka mba nshakiranye nababagabo baramfata bayicaza hasi, umwe aba aravuze ati: reka mpamagare boss mubwire ko twamubonye mbonereho kwaka uruhushya, ndebe ko ibyumbwiye arukuri! ubwo njye kumutima nahise nibwira nti: “”burya bwose uyu niwe ufite nyina urwaye!”” ntakindi nakoze rero nahise nijijisha mera nkushatse gutoroka ariko bahita bamfata, nanjye mpita mvuga nti: mumbabarire nanjye sinjye wizanye hano!
.
.
umugabo: yeeeeh! noneho uri kumwe nabandi! vuga umuntu wakuzanye hano vuba! njye: ni umumama ukora kubitaro niwe wantumye hano ngo nze ndebe umugabo witwa yussuf! yambwiye ngo ntacyo ndaba none dore birankomeranye!! nkivuga ntyo mbona abagabo bararebanye bagwa mukantu, nanjye kumutima nti:”” banza mbsashoboye tu!!””” ubwo nabaye nkibaza kuribyo mbona bahise banterura banyinjiza mucyumba cyaraho,barafunga. umwe witwa yussuf aba arambajije ati: nonese sha! uwo muganga yagutumye ngwiki!? nanjye nti: yambwiye ngo nze hano nimbona uwo mugabo mubwire aze yimure nyina kuko harabantu barimo gushaka kumuhitanira mubitaro, ngo kandi ko hafashwe umuntu wari wigize umuganga ashaka kumuhitana!

undi mugabo: ngaho umva! sinakubwiye ko mekkal atarumuntu wo kwizerwa! yussuf: yebaba weeee! reka mpite njayo nonaha, sinshaka kubura umubyeyi wanjye kubera akazi kabi nkora! njye: nonese njye uransiga hano!? undi mugabo: yussuf reka twese tujyane uko turi batatu, nuyu mwana ntitumusige aha kuko aradufashije cyane! ubwo ntakindi cyabaye, abagabo bari bazi ahantu henshi ho kunyura, twahise dunyura munzi ahanyura amazi duhinguka mumuhanda! hashize akanya tubona imodoka irimo kuza, yussuf ahita afata imbunda atunga shoferi aravuga ati: sohoka mumodoka nonaha!
.
.
birumvikana umushoferi niyari kwanga kandi atunzwe imbunda, ubwo twahise twinjira mumodoka turerekera mpaka kubitaro. ngiye gusohoka yussuf ahita ambwira ati: wowe bugumye mo hano wipfa gusohoka sha reka abe arinjye ujayo njyenyine! yussuf yarerekeye yinjira mubitaro naho njye nsigara agatima kadiha kubera ubwoba, nibazaga ikirambaho abagabo nibavumbura ko nababeshye! mugihe nkiri kwibaza kuribyo, umugabo twasigaranye aba arambajije ati: ese sha kuki wari wiyahuye uza kwinjira ahantu nkahariya koko!? njye: njye narindimo gukorera amafaranga kuko twari twumvikanye numuganga! ahubwo c waretse nkajya kwihagarika!

umugabo: ntakibazo ge……… atararangiza tubona nkaho hakurya yussuf azanye numugnga, nitegereje neza mbona yussuf arimo kurira ndetse bisa nkaho afitumujinya, numva ubwoba buranyishe, kumutima nti:” mana yanjye noneho ndapfuye tu!!!”” ubwo ntakindi nakoze, naratuje nti bibe uko bibaye. nkiri muribyo baba binjiye mumodoka, yussuf ahita abwira wa mugabo wundi ati: twatinze mama bamaze kumwica, ndetse nsanze aribwo bakimara kumuhitana kuko nsanze abaganga bari kubigenzura!
.
.
umugabo ati: wihangane muvandimwe!!! yussuf: gusa ikindi kintu gihari, nuko ntamuntu wigeze antumaho aka gahungu, gashobora kuba kazi umuntu waje kwica mama!! njye: hoya rwose, munyihanganire nanjye sinarinzi ko biraba gutya, nabibabwiye ngira ngo muntorokeshe gusa! yussuf: ceceka se nyine, ukaba wamenye ute c ko mama arwaye!? njye: nyine burya bwose, cyagihe mwabiganiraga ndimo kumva nihishe muri tuwareti, nibwo nahise niga umugambi wo kubabeshya, gusa ntago narinzi ko biba gutya! yussuf: mekkal anyiciye mama! ntago nzabyibagirwa nagato, ahubwo…………… atarakomeza tubona abaganga nabarinda ibitaro baje bihuta basa nkabashaka gusohoka igipangu bagana kuri ya modoka twari turimo. yussuf ati: dore banza bamenye umuntu wishe mama ubwo……………. atarakomeza , mbona wamuganga wazanye na yussuf akuyemo imbunda ahita afata yussuf ayimutunga kumutwe aravuga ati: ndavuze ngo twara imodoka nonaha, kandi wihuta! ubwo yambwiraga wamugabo wundi………………………
.UYU MUGANGA SE YABA ARIWE WISHE MAMA WABANDI!?
.ESE LYDIA AZABONEKA!?

NTUCIKWE PART 7..

Advertisements

One response to “MRS LYDIA PART 6

  1. Pingback: MRS LYDIA PART 5 – Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s