MRS LYDIA PART 7

PART 7
wazanye na yussuf akuyemo imbunda ahita afata
yussuf ayimutunga kumutwe aravuga ati:
ndavuze ngo twara imodoka nonaha, kandi
wihuta! ubwo yabwiraga wamugabo wundi……….
…………….
.
PART 7
.
ntakindi cyabaye, umugabo yahise atangira
imodoka yihuta kubera ko ntamahitamo yarafite,
akomeza gutwara mucyerekezo umuganga
yarimo kumutegeka mpaka ducitse kuburyo
abadukurikiranaga batamenye aho tunyuze!
twakomeze urugendo ntanumwe uvuga twese
twaguye mukantu, yussuf ahita avuga ati:
kuberiki wishe mama wanjye!? umuganga nawe
ati: funga umunwa cyangwa nkurase, ntarindi
jambo wemerewe kuvuga uranyumva!! yussuf:
nzakwica nanjye, ibyukoze ntago ubizi!
.
yussuf akivuga atyo, mbona umuganga ahise
aturika ararira ndetse ubona agahinda gasa
nkakagiye kumuhitana. ubwo njye nari numiwe
nayobewe ibirimo kujya mbere, nahise ndebana
na yussuf mumaso anyicira ijisho agira ngo nake
umuganga imbunda ariko ubwoba buranyica,
akomeza kumpatiriza. sinzi ukuntu akabaraga
kaje ndamusingira mfata kumbunda
turayirwanira, yussuf nawe ahita amukubita
ingumi yamajigo, umuganga acisha make, nawe
atungwa imbunda, yussuf atangira kumubaza
numjinya mwinshi ati: mbwira umuntu
wagutumye kwica mama!! umuganga nawe
agasubiza arira ati: ntago namukubwira
unyihanganire!! mukuvuga atyo, numujinya
mwishi yussuf ahita amukubita urushyi rwiza
cyane!

twumva umuganga avuze arira ati: unyihanganire
muvandimwe, nawe ari wowe ntakundi
wabigenza!! yussuf: yeeeeh! ubwo se ushatse
kuvuga ko kunyicira umubyeyi aribyo byakemuye
ibibazo byawe!! umuganga nawe ati:
ntamahitamo nari mfite nanjye nahatirijwe
kubikora, kandi………. atarakomeza, umugabo
warutwaye ahita ahagarika imodoka aravuga
ati:eheeee! ninde waguhatirije rero ko aribyo
turimo kukubaza!? umuganga ati: ejo hariya
kubitaro nkora, haje umugabo aravuga ngo
ashaka ko tuvugana ibyibanga, nanjye ndemere
ndamwegera turavugana………. yussuf:
muvuganibiki se!? umuganga: nyine nibwo yahise
anyereka ibahasha nini yuzuyemo amadorari,
ndamubaza nti ayo amafaranga nayiki! arambwira
ngo ni ayanjye ninkora ibyansaba!
..
.
njye: nonese niwe wagusabye kwica umukecuru!?
umuganga: yego, yarambwiye ngo umukecuru
urwariye muri 456 ngende mutere urushinge
rumuhitana maze negukane amafaranga! yussuf:
nanjye ndaguhitana rero, nigute amafaranga
yatuma wica umuntu umuziza ubusa!? umuganga:
hoya rwose niyo wampa isi yose sinakora icyo
cyaha! njye: none ibyo wakoze nibiki c!?
namubajije ntyo mbona umugabo ikiniga
kiramwishe ahita aturika noneho araboroga, ahita
avuga ati: narabyanze, namubwiye ko
ntabikora…… yussuf: maze se wabikoze
byagenze bite!? umuganga: umugabo yarambwiye
ati nubundi nabimenye kare ko utabikora, nibwo
yahise anyereka video kuri phone yarafite, mbona
bashimuse umudau wanjye nudukobwa twanjye
tubiri ketia na terry.
.
.
yussuf: oooh! shit! umuganga: ubwo nibwo
umugabo yahise ambwira ati ndaramuka nkoze
amakosa barahita bicwa, nuko nyine mbura
amahitamo ariko rwose unyihanganire! ubwo
yussuf yarebye umuganga umujinya ari wose
ndetse amarira yuzuye mumaso, shoferi ahita
avuga ati: yussu! ntakundi byamera! yussuf:
nonese uwo mugabo yaubwiye ko yitwa nde!?
muganga: naba nkubeshye kabsa, icyo yambwiye
nuko yambwiye ko nindangiza kwica uwo
mukecuru, nzahita muhamagara akambwira aho
njya gutora umuryango wanjye!! njye: nonese
ubundi uzi ngo bari bukureke uri muzima kandi
uzi ibanga ryabo!? yussuf: yego ra! umugabo
nawe ahita avuga ati: ntakibazo niyo napfa ariko
umuryango wanjye ugasigara mumahoro!
.
.
yussuf: sawa ntakibazo! hamagara uwo mugabo
umubwire ko warangije ibyo yakubwiye maze
akubwire aho ubasanga! kandi ubanze
witunganye atamenya ko warize!! njye: nonese
murashaka kujyayo!? yussuf ati:ceceka sha! rata
hamagara! ubwo umuganga yahise afata phone
arahamagara, tugiye kumva twumva umuntu
aritabye ati: allo!!! umuganga nawe ati: ni
njyewe,kwamuganga byatunganye! phone: bien!
wakoze neza cyane, none…………. atarakomeza
umuganga ahita avuga ati:nonese mbasangehe!?
phone: sawa, ngwino kuri VAT project
mumajyaruguru yumugi niho udusanga! muganga
ahita akupa!
.
.
yussuf: nonese aho hantu bakubwiye urahazi, ngo
duhite tujyayo tumenye umuntu wanyiciye
umubyeyi!? muganga: ndaza kuhamenya ubwo nzi
uko hitwa ariko byaba byiza ngiye njyenyine kuko
babonye tuzanye bahita bica umuryango wanjye!!
shoferi: hoya reka tujyane ntago twinjirana nawe,
urinjira naho twe turirwariza nibamara kuguha
umuryango wawe! yussuf: nuko bigomba kumera
ntakundi! ubwo twakomeje urugendo twerekeza
mumajyarugura,ibiganiro byashize buri wese
yashobewe ntanumwe uvugishundi, phone yanjye
iba irasonnye ndebye mbona ni willy
umpamagaye, kumutima nti:”” mana yanjye,ubwo
se ninitaba bakamenya ko nzi abantu bashimuse
lydia!!”””
.
.
ntakindi nakoze nahise nyirya urwara nyisubiza
mumufuka, ngiye kumva numva yussuf aravuze
ati: kuberiki utitabye iyo telephone sha, ko
arimwe mugambanira abantu!!…….. njye:
hoy……….. ntaragira icyo mvuga, shoferi ahita
ahagarara aravuga ati: iriya etage siho baba bari
ra, ko mbona handitseho ngo VAT project!?
yussuf: banza ari hariya ibyaribyo byose!!
umuganga nawe ati: noneho rero njye reka
mviremo aha, ngende namaguru kugirango
bataza kumenya ko twazanye!! yussuf: ntakibazo,
fata aka kantu ukajyane numara kubona
umuryango wawe uze gukanda kurako kumutuku
turahita tubona sinyari( signal). umuganga ati:
sawa ntakibazo!
.
.
ubwo umuganga yahise ava mumodoka aragenda
natwe dusigara aho, ngiye kubona mbona yussuf
akoze mumufuka akuramo akantu kameze nka
radio, ndamubaza nti: ako nagaki se!? nawe ati:
aka karadufasha kumva ibiraba bivugirwa imbere
byose, karakorana nakariya mpaye uriya
mugabo!! njye: eeee! noneho kararecordinga
amajwi tuyumvire aha!? yussuf: yego nyine,
kugirango nibanamuhitana tumenye gahunda uko
zimeze!! njye: ese ubundi uki uriya muganga
ariwe umwicanyi yahisemo ngo yice mama
wawe!? shoferi: ariko se wamugani yussu!
kuberiki uyu muganga ariwe babwiye kwica
kandi……….. atararangiza yussuf ahita avuga ati:
mube muretse twumve banza muganga agezemo
imbere!
.
.
ubwo twahise dutega amatwi, tugiye kumva
twumva ijwi ryumugabo muri kakantu riti:
hahahahaha! akazi keza musore!!! yussuf hita
agwa mukantu aravuga ati: uyu ni mekkal, iri jwi
nirye kabsa umus……….. atararangiza twumva
nanone wamuganga aravuze ati: mube muretse
mekkal, mugire vuba vuba nakurikiwe,
harabagabo bari bamfashe bavuga ko umukecuru
wishwe arinyina, nababeshye ko nahatirijwe
kumwica……… mekkal: eheee! ni yussuf, nigute
yussuf yamenye ko nyina agiye kwicwa!!?
muganga: ahubwo mugire vuba mwohereze
abasore, imodoka ya van ihagaze hariya hirya
ugana muburyo niyo irimo abo bagabo
batazatutamaza!! mekkal: jeeckam… jeeckam!!!!
undi mugabo: karame mekkal, ndimo kwiga
kukibazo cya lydia! ubwo umugabo yavuze izina
rya papa, mpita nikanga! ndacikwa ndavuga nti:
hoyaaa papa papa hoya!!! yussuf: bite byawe sha,
papa wawe ninde!?
.
.
njye:je…je…jeeck, ubwo natangiye kuvuga
ndidimanga, tugiye kumva tuwmva mekkal arimo
gusakuza cyane ati, nohaha mushake abasore
bashake iyo modoka, yussuf bamuhitana nabo
bari kumwe bose!! birumvikana ntakindi cyari
kuba, yussuf ubwoba bwaramwishe, umujinya uba
wose ahita avuga ati: siniyumvisha uburyo uriya
mushenzi ngo numuganga yatubeshye bigezaha!
shoferi: reka tubireke tuvehano hubwo bitaraba
nabi ngo badufate natwe dukurikire nyoko sha
yussu!! ntakindi cyabaye, twahise tuvaho tugenda
twihuta kumuvuduko wadanger twerekeza
mumajyepfo yumugi, kubryo abasore ba mekkal
batapfa kutubona! turahagarara!
.
.
yussuf ati: ntago narinzi ko umuntu nkorera
nimbaraga zanjye zose yampemukira bigezaha
jose!! njye kumutima nti:” burya uyu yitwa
joseph!!”” joseph nawe ati: ahubwo se waruzi ko
afite abandi bantu kuruhande bamukorera!!? njye:
ariko se ubundi………….. ntarakomeza, yussuf
ahita avuga ati: harya sha wowe cyagihe
wavugaga ngo papa papa, papa wawe ninde!
kwabandi bitabaza ba nyina wowe papa byaje
bite!!!? njye: nanjye simbizi kabsa! nkivuga ntyo
mbona antunze imbunda aravuga ati: utambwije
ukuri ndakumena umutwe!! ubwo nanjye nabonye
ukuntu umugabo arakaye, ndamubwira nti:
jeeck…jeeckam niwe papa!!! joseph ati:
yeeeeeeh! jeeck uriya ukorana na mekkal!!? njye:
nanjye byantunguye kabsa, sinarinzi icyo papa
akora! ahubwo mureke nigendere hari byinshi
mfite gukora!!
.
.
yussuf: sawa mwa! igendere kandi wakoze nubwo
byanze! ntaragira aho njya, joseph ahita avuga
ati: have have yussuf, ntushaka kwihorera se!?
yussuf: yego kabsa, mekkal nanjye ngomba
kumuhitana!! joseph: uwo mwana ntagire aho
ajya rero! njye: eheee! kuberiki c !? yussuf:
bugumye aho sha! urapangiki jose!? joseph ati:
nituba dufite uwo mwana, tuzategeka se kwica
mekkal, cyangwa se natwe duhitane umwana we!
ubwo njye nabonye bikomeye , nshaka gusohoka
vuba ngo nshike ariko baramfata, ndasakuza nti:
mumbabarire wee, harumukobwa ngomba kujya
kureba kandi rwose sinshaka kumubura,…..
hatazagira umuntanga!! yussuf:abandi babuze
banyina none wowe ngwabakobwa sha!!! njye:
…………………………..
.EHEEEE ALEX SE KANDI KO BAMUFASHE!
. MEKKAL SE BARAMUHITANA KOKO!
. ESE BA WILLY NA LYDIA BO BITE, UMUKOBWA
ALEX YAKUNZE SE BITE!

NTUCIKWE NA PART 8

Advertisements

3 responses to “MRS LYDIA PART 7

  1. Pingback: MRS LYDIA PART 6 – Dusabane Magazine·

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s